{"id":253739,"date":"2026-08-03T14:17:07","date_gmt":"2026-08-03T14:17:07","guid":{"rendered":"https:\/\/new.igihe.com\/kinyarwanda\/umuganura-umurage-wasigasiwe-uhinduka-inkingi-y-ubumwe-n-iterambere\/"},"modified":"2026-08-03T13:32:19","modified_gmt":"2026-08-03T13:32:19","slug":"umuganura-umurage-wasigasiwe-uhinduka-inkingi-y-ubumwe-n-iterambere","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/new.igihe.com\/kinyarwanda\/umuganura-umurage-wasigasiwe-uhinduka-inkingi-y-ubumwe-n-iterambere\/","title":{"rendered":"Umuganura: Umurage wasigasiwe uhinduka inkingi y&#8217;ubumwe n&#8217;iterambere"},"content":{"rendered":"<p>Hari amagambo n\u2019ibihe umuntu atajya yibagirwa. Nkiri muto, iyo Umuganura wegeraga, numvaga abantu bakuru bavuga bati \u201cNta muntu ugomba kuganura wenyine\u201d. Ayo magambo yasaga n\u2019ayoroheje, ariko yari arimo isomo rikomeye.<\/p>\n<p>Kuri uwo munsi, abaturanyi n\u2019imiryango barahuraga bagasangira umusaruro. Abana bagakina, abakuru bakaganira ku mibereho n\u2019ahazaza h\u2019umuryango. Uko imyaka yagiye ishira, nasobanukiwe ko Umuganura utari uwo kurya no kunywa gusa. Wari umwanya wo kongera kubaka ubucuti, gukemura amakimbirane no kwibutsa ko imbaraga z\u2019Abanyarwanda zishingiye ku kuba umwe.<\/p>\n<p>Mu mateka y\u2019u Rwanda, Umuganura wari umwe mu mihango ikomeye yahuzaga umuryango nyarwanda. Nyuma yo gusarura, abaturage bazanaga umusaruro wabo. Bagashimira Imana y\u2019i Rwanda n\u2019Umwami, banasabana basangira ibyejejwe.<\/p>\n<p>Uwo muhango ntiwari ugamije gusa kwishimira ibyabonetse. Wari umwanya wo gushimangira ko igihugu gikomera iyo abaturage bagifite umuco wo gufatanya, kubaha umurimo no gusangira ibyiza bagezeho.<\/p>\n<p>Ku wa Gatanu, tariki ya 7 Kanama 2026, Abanyarwanda bazongera guhura mu kwizihiza Umuganura. Ni umunsi umaze ibinyejana ushimangira umuco nyarwanda wo kwishimira umusaruro no gusangira ibyejejwe.<\/p>\n<p>Nubwo inkomoko yawo ishingiye ku buhinzi, Umuganura ukwiriye gufatwa nk\u2019ikimenyetso cyo kongera guhuza Abanyarwanda. Ubuzima bw\u2019iki gihe busa nk\u2019ubwatwaye abantu umwanya wo guhura, kuganira no gusangira.<\/p>\n<p>Mu gihe cy\u2019ubukoloni, imigenzo myinshi yahuzaga Abanyarwanda yarahungabanyijwe. Umuganura wari ikimenyetso gikomeye cy\u2019ubumwe bw\u2019igihugu, wambuwe agaciro ndetse uza gucibwa. Ibyo byari mu rwego rwo gusenya inzego n\u2019imigenzo byari bishingiye ku bumwe bw\u2019Abanyarwanda. Bamwe mu bari bafite inshingano mu kuwukomeza barahagaritswe.<\/p>\n<p>Mu 1925, Umwiru Mukuru ushinzwe Umuganura, Gashamura, yaciriwe i Burundi. Ibyo byafashwe nk\u2019ikimenyetso cy\u2019ihagarikwa ry\u2019uyu muco wari umaze igihe kirekire uhuza Abanyarwanda.<\/p>\n<p>Nyuma yo kubohora igihugu no kongera kubaka ubumwe bw\u2019Abanyarwanda, Leta y\u2019u Rwanda iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika \u2013 Paul Kagame yongeye guha Umuganura agaciro nk\u2019umurage ndangamuco uhuza Abanyarwanda kandi ushyigikira indangagaciro z\u2019ubufatanye, umurimo no gusangira.<\/p>\n<p>Hashingiwe ku ruhare rwayo mu kubaka igihugu, Iteka rya Perezida N\u00ba 54\/01 ryo ku wa 24 Gashyantare 2017 ryashyizeho Umuganura nk\u2019umunsi w\u2019ikiruhuko wizihizwa buri wa Gatanu wa mbere w\u2019ukwezi kwa Kanama.<\/p>\n<p>Uyu munsi uha Abanyarwanda umwanya wo kwibuka amateka, gushimira ibyiza igihugu kimaze kugeraho no kongera kwiyemeza gukomeza urugendo rw\u2019iterambere. Kuba Umuganura warasubijwe agaciro si ugusigasira umuco gusa. Ni ugukomeza kubaka igihugu gishingiye ku murimo, ubumwe n\u2019ubushake bwo gusangira.<\/p>\n<p>Mu buzima bw\u2019Abanyarwanda, Umuganura ukomeza kuba ishuri ry\u2019indangagaciro. Wigisha ko nta musaruro uboneka hatabayeho umurimo. Wigisha kandi ko nta terambere rirambye ridashingiye ku bufatanye.<\/p>\n<p>Iyo umuryango usangiye umusaruro, abana n\u2019urubyiruko biga kubaha umurimo, gushimira no gukunda igihugu. Bamenya ko iterambere ry\u2019umwe rigira agaciro iyo rigirira akamaro n\u2019abandi.<\/p>\n<p>Umuganura ni n\u2019umwanya wo guhererekanya amateka n\u2019indangagaciro. Uha ibisekuru bishya umusingi ukomeye wo gusigasira Ubunyarwanda.<\/p>\n<p>Mu Rwanda rw\u2019iki gihe, umusaruro ntukigarukira ku buhinzi gusa. Umuhinzi, umwarimu, umuganga, rwiyemezamirimo, umushakashatsi, umunyabugeni cyangwa umukozi usohoza neza inshingano ze, bose bafite umusaruro baganurira igihugu.<\/p>\n<p>Umuganura uba umwanya wo kwisuzuma no kwibaza uti: \u201cNi uwuhe musaruro natanze mu muryango, mu kazi no mu gihugu?\u201d Iki kibazo cyibutsa buri Munyarwanda uruhare afite mu kubaka igihugu.<\/p>\n<p>Mu gihe isi ihanganye n\u2019imihindagurikire y\u2019ibihe n\u2019ibibazo by\u2019ubukungu, ubutumwa bw\u2019Umuganura burushaho kugira agaciro. Budushishikariza kongera umusaruro, kubungabunga ibidukikije, gukoresha neza umutungo kamere no guhanga udushya kugira ngo igihugu gikomeze gutera imbere.<\/p>\n<p>Umuganura wa 2026 ni umwanya wo kongera kwibuka ko u Rwanda rwubakwa n\u2019abaturage barwo. Ni umunsi wo gushimira ibyagezweho, gusangira no kongera kwiyemeza gukora cyane kurushaho.<\/p>\n<p>Koko rero, Umuganura si ukwishimira ibyo twasaruye gusa. Ni ukwizihiza amateka yacu, ubumwe bwacu n\u2019icyerekezo cy\u2019igihugu. Ni ukwibutsa buri Munyarwanda ko igihugu gishingira ku murimo, ku bufatanye no ku ndangagaciro z\u2019Ubunyarwanda.<\/p>\n<figure class=\"spip-document spip-document-969636 aligncenter\"><img decoding=\"async\" src=\"https:\/\/igihe.com\/IMG\/jpg\/insaver_to_526245885_18163924987365949_1550548039787828304_n.jpg\" alt=\"Umuganura ni umunsi ukomeye mu mateka y\u2019u Rwanda\" \/><figcaption>Umuganura ni umunsi ukomeye mu mateka y\u2019u Rwanda<\/figcaption><\/figure>\n<figure class=\"spip-document spip-document-969635 aligncenter\"><img decoding=\"async\" src=\"https:\/\/igihe.com\/IMG\/jpg\/insaver_to_526901660_18163925008365949_9082323563847463083_n.jpg\" alt=\"\" \/><\/figure>\n<figure class=\"spip-document spip-document-969634 aligncenter\"><img decoding=\"async\" src=\"https:\/\/igihe.com\/IMG\/jpg\/insaver_to_527386729_18163925017365949_8263326115758524269_n.jpg\" alt=\"Ku munsi w\u2019Umuganura Abanyarwanda bishimira umusaruro babonye mu nzego zitandukanye\" \/><figcaption>Ku munsi w\u2019Umuganura Abanyarwanda bishimira umusaruro babonye mu nzego zitandukanye<\/figcaption><\/figure>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>{Ubwanditsi: Ibikubiye muri iyi nkuru ni ibitekerezo by\u2019umusomyi wa IGIHE, Mukamuligo Beatrice.}<\/p>\n","protected":false},"author":2990,"featured_media":2000969633,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[9116],"tags":[16770],"byline":[11379],"hashtag":[],"class_list":["post-253739","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-umuco","tag-homenews","byline-igihe"],"bylines":[{"id":11379,"name":"IGIHE","slug":"igihe","description":"","image":{"id":0,"url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/?s=96&d=mm&f=y&r=g","alt":"Default avatar","title":"Default avatar","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","sizes":[]},"user_id":2990}],"contributors":[{"id":11379,"name":"IGIHE","slug":"igihe","description":"","image":{"id":0,"url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/?s=96&d=mm&f=y&r=g","alt":"Default avatar","title":"Default avatar","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","sizes":[]},"user_id":2990}],"featured_image":{"id":2000969633,"url":"https:\/\/igihe.com\/IMG\/logo\/insaver_to_527386729_18163925017365949_8263326115758524269_n.jpg","alt":"","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","width":0,"height":0,"sizes":{"thumbnail":{"url":"https:\/\/igihe.com\/IMG\/logo\/insaver_to_527386729_18163925017365949_8263326115758524269_n.jpg","width":1,"height":1},"medium":{"url":"https:\/\/igihe.com\/IMG\/logo\/insaver_to_527386729_18163925017365949_8263326115758524269_n.jpg","width":1,"height":1},"medium_large":{"url":"https:\/\/igihe.com\/IMG\/logo\/insaver_to_527386729_18163925017365949_8263326115758524269_n.jpg","width":1,"height":1},"large":{"url":"https:\/\/igihe.com\/IMG\/logo\/insaver_to_527386729_18163925017365949_8263326115758524269_n.jpg","width":1,"height":1},"full":{"url":"https:\/\/igihe.com\/IMG\/logo\/insaver_to_527386729_18163925017365949_8263326115758524269_n.jpg","width":0,"height":0}}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/new.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/253739","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/new.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/new.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/new.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/users\/2990"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/new.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=253739"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/new.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/253739\/revisions"}],"wp:featuredmedia":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/new.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/media\/2000969633"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/new.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=253739"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/new.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=253739"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/new.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=253739"},{"taxonomy":"byline","embeddable":true,"href":"https:\/\/new.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/byline?post=253739"},{"taxonomy":"hashtag","embeddable":true,"href":"https:\/\/new.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/hashtag?post=253739"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}