{"id":253725,"date":"2026-08-03T11:40:35","date_gmt":"2026-08-03T11:40:35","guid":{"rendered":"https:\/\/new.igihe.com\/kinyarwanda\/ubugome-buhishe-mu-nzoga-zitujuje-ubuziranenge-zahagaritswe-mu-rwanda\/"},"modified":"2026-08-03T11:40:15","modified_gmt":"2026-08-03T11:40:15","slug":"ubugome-buhishe-mu-nzoga-zitujuje-ubuziranenge-zahagaritswe-mu-rwanda","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/new.igihe.com\/kinyarwanda\/ubugome-buhishe-mu-nzoga-zitujuje-ubuziranenge-zahagaritswe-mu-rwanda\/","title":{"rendered":"Ubugome buhishe mu nzoga zitujuje ubuziranenge zahagaritswe mu Rwanda"},"content":{"rendered":"<p>Yabigarutseho mu kiganiro cyatambutse kuri Televiziyo y\u2019Igihugu ku wa 3 Kanama 2026 cyagarukaga ku ngamba ziri gufatwa mu kurwanya ibinyobwa bitujuje ubuziranenge.<\/p>\n<p>Iki kiganiro cyabaye nyuma y\u2019uko Ikigo Rwanda FDA gisohoye itangazo rifunga inganda umunani zengaga inzoga zizwi nk\u2019ibyuma hamwe n\u2019inzoga zengaga zitujuje ubuziranenge.<\/p>\n<p>Dr. Nsanzimana Sabin yavuze ko kuva uyu mwaka watangira abantu 500 bagiye kwivuza nyuma gato yo kunywa ibinyobwa bitujuje ubuziranenge, harimo abagera kuri 50 bapfuye, abandi 100 bahumye burundu, kandi abo ntihabariwemo abahuye n\u2019ingaruka z\u2019igihe kirekire.<\/p>\n<p>Ati \u201cNtabwo ari ukuvuga ya indwara izaza mu gihe kirekire, ahubwo ni umuntu unyoye iyo nzoga agahita arwara ako kanya cyangwa agapfa bitunguranye. Ni ibintu tutajyaga tubona mu myaka yashize. Byagiye bizamuka buhoro buhoro kuko watangiye kubona hatari gusa inzoga zisanzwe hagenda haza n\u2019izindi zirimo alcool ya 40% na 50% umuturage atari yarigeze abona ariko akazigotomera.\u201d<\/p>\n<p>Umuyobozi w\u2019Ishami rishinzwe Iperereza ry\u2019Ibyaha no Kurwanya Iterabwoba muri RIB, Peter Karake yavuze ko inyinshi mu nganda zafunzwe basanze nta byangombwa benezo bafite, cyangwa bikaba byararangije igihe.<\/p>\n<p>Hari n\u2019abavanga ibintu bitemewe ndetse bitagenewe kunyobwa.<\/p>\n<p>Ati \u201cIbyo abaturage batugaragariza bituma bahuma ni ikinyabutabire cyitwa methanol. Methanol ni ikintu kitanyobwa, ni uburozi. Na santiritiro 10 zihita zigutwika mu nda ugashya wumva.\u201d<\/p>\n<p>Karake yavuze ko ahatarwaga inzoga hari umwanda, nta mashini zabigenewe zivanga ibinyabutabire bibyara inzoga mu buryo buboneye, no gukoresha abantu badafite ubushobozi.<\/p>\n<p>Ati \u201cna wawundi witwa ngo yarabyigiye agakora ibyo yishakiye kugira ngo bihutishe kuko ibikenewe ku isoko ni byinshi, niba barambwiye ngo sinzatarire mu gikoresho cy\u2019icyuma, agashyira muri pulasitiki noneho agashyiramo wa musemburo kugira ngo bigire vuba ajyane ku isoko. Aho ni ho ubuziranenge butangiye gupfira.\u201d<\/p>\n<p>Inzoga ziri mu bitera indwara z\u2019umwijima n\u2019impyiko, ndetse n\u2019izindi ndwara zikomeye z\u2019ubwonko.<\/p>\n<p>Dr. Nsanzimana yasobanuye ko imwe mu mpamvu zatumye ikibazo gikomera kuri uru rwego harimo kwitwaza iterambere ry\u2019inganda mu Rwanda, aho hari bamwe bagiye bashinga inganda ariko badafite ubumenyi bwo gutunganya ibinyobwa cyangwa se bagamije gushaka amafaranga batitaye ku buzima bw\u2019abantu.<\/p>\n<p>Dr Nsanzimana yavuze ko inzoga nyinshi n\u2019iyo zaba izitwa izifite ubuziranenge nta cyiza cyazo.<\/p>\n<p>Ati \u201cIbyuma rero akenshi usanga bifite alcool ya 40% na 50%, hari n\u2019izo twapimye dusanga bigera kuri 90%. Iyo wanayicana, uyishyize aha hakanashyuha yakwaka. Ibaze rero igeze mu mubiri w\u2019umuntu, ni byo wumva bijyamo bigatwika byose.\u201d<\/p>\n<p>Dr Nsanzimana yavuze ko mu bice by\u2019icyaro usanga ibyuma ari byo bicuruzwa cyane, nyamara byica ubuzima bw\u2019abantu.<\/p>\n<p>Yasobanuye ko ibyinshi bavangavanga batitaye ku buzima bw\u2019ababinywa.<\/p>\n<p>Ati \u201cHari ibyo tuvuga ukagira ngo si ukuri ariko ni ukuri. Hari aho twasanze bashyiramo ibitwa merase; itabi, urusenda n\u2019amatafari. Hari n\u2019aho bavangagamo ifumbire mvaruganda bakongeramo n\u2019amasukari bagacanira, ariko ntibinamenye ngo baracanira ku kigero kingana iki nibura bye guhuma amaso y\u2019abantu ako kanya, ntibyice vuba byice buhoro nubwo byose ari urupfu. Ariko harimo n\u2019ubugome mu by\u2019ukuri, ubugizi bwa nabi\u2026\u201d<\/p>\n<p>Yashimangiye ko hari n\u2019abantu usanga afashe inzu mu mu gace akavuga ko yafunguye uruganda rwenga inzoga nyamara nta gitoki na kimwe kihagera.<\/p>\n<p>Ati \u201cmu by\u2019ukuri aba vanga uburozi\u201d <\/p>\n<p>Mu minsi 10 ishize Urwego rw\u2019Igihugu rw\u2019Ubugenzacyaha (RIB) rugaragaza ko hari izindi nganda rwafunze zigera kuri 90 na zo zakoraga mu buryo bunyuranyije n\u2019amategeko zikenga ibinyobwa byangiza ubuzima bw\u2019abantu. Hanafunzwe abantu 50 bakurikiranyweho gukora ibicuruzwa bitujuje ubuziranenge.<\/p>\n<figure class=\"spip-document spip-document-969606 aligncenter\"><img decoding=\"async\" src=\"https:\/\/igihe.com\/IMG\/jpg\/inzoga1111.jpg\" alt=\"Inzoga zitujuje ubuziranenge nyinshi zasanzwemo igipimo cya alcool kiri hejuru cyane\" \/><figcaption>Inzoga zitujuje ubuziranenge nyinshi zasanzwemo igipimo cya alcool kiri hejuru cyane<\/figcaption><\/figure>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Minisitiri w\u2019Ubuzima, Dr. Nsanzimana Sabin, yatangaje ko mu isuzuma ryakorewe zimwe mu nzoga zitujuje ubuziranenge zapimwe, basanze harimo izifite igipimo cya 90% cya alcool, hakabamo n\u2019ibinyabutabire by\u2019uburozi bitagenewe kunyobwa.<\/p>\n","protected":false},"author":2990,"featured_media":2000969605,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[9124],"tags":[16770],"byline":[11379],"hashtag":[],"class_list":["post-253725","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-mu-rwanda","tag-homenews","byline-igihe"],"bylines":[{"id":11379,"name":"IGIHE","slug":"igihe","description":"","image":{"id":0,"url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/?s=96&d=mm&f=y&r=g","alt":"Default avatar","title":"Default avatar","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","sizes":[]},"user_id":2990}],"contributors":[{"id":11379,"name":"IGIHE","slug":"igihe","description":"","image":{"id":0,"url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/?s=96&d=mm&f=y&r=g","alt":"Default avatar","title":"Default avatar","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","sizes":[]},"user_id":2990}],"featured_image":{"id":2000969605,"url":"https:\/\/igihe.com\/IMG\/logo\/inzoga1111.jpg","alt":"","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","width":0,"height":0,"sizes":{"thumbnail":{"url":"https:\/\/igihe.com\/IMG\/logo\/inzoga1111.jpg","width":1,"height":1},"medium":{"url":"https:\/\/igihe.com\/IMG\/logo\/inzoga1111.jpg","width":1,"height":1},"medium_large":{"url":"https:\/\/igihe.com\/IMG\/logo\/inzoga1111.jpg","width":1,"height":1},"large":{"url":"https:\/\/igihe.com\/IMG\/logo\/inzoga1111.jpg","width":1,"height":1},"full":{"url":"https:\/\/igihe.com\/IMG\/logo\/inzoga1111.jpg","width":0,"height":0}}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/new.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/253725","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/new.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/new.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/new.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/users\/2990"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/new.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=253725"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/new.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/253725\/revisions"}],"wp:featuredmedia":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/new.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/media\/2000969605"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/new.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=253725"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/new.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=253725"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/new.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=253725"},{"taxonomy":"byline","embeddable":true,"href":"https:\/\/new.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/byline?post=253725"},{"taxonomy":"hashtag","embeddable":true,"href":"https:\/\/new.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/hashtag?post=253725"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}