{"id":253721,"date":"2026-08-03T10:49:49","date_gmt":"2026-08-03T10:49:49","guid":{"rendered":"https:\/\/new.igihe.com\/kinyarwanda\/igisirikare-cya-amerika-kiri-gusaba-ibitekerezo-ku-buryo-cyahana-iran\/"},"modified":"2026-08-03T10:49:37","modified_gmt":"2026-08-03T10:49:37","slug":"igisirikare-cya-amerika-kiri-gusaba-ibitekerezo-ku-buryo-cyahana-iran","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/new.igihe.com\/kinyarwanda\/igisirikare-cya-amerika-kiri-gusaba-ibitekerezo-ku-buryo-cyahana-iran\/","title":{"rendered":"Ingabo za Amerika mu nzira yo gushaka akanyafu ko gukubita Iran"},"content":{"rendered":"<p>Ubu busabe bwatanzwe n\u2019umuyobozi mu ngabo za Amerika zikorera mu Burasirazuba bwo Hagati (CENTCOM), mu ishami ry\u2019ubutasi, muri \u2018email\u2019 yoherereje abasesenguzi bose ku wa Gatatu w\u2019icyumweru gishize.<\/p>\n<p>Umuvugizi wa CENTCOM, Capt Timothy Hawkins, yagize ati &#8220;CENTCOM ya Amerika ifite amateka maremare yo gutekereza no gukora mu buryo bushya. Amiral Cooper, by\u2019umwihariko, yegera abagize itsinda ryacu, atitaye ku rwego bariho, kugira ngo tugere ku rwego rwo hejuru cyane rw\u2019imikorere.&#8221;<\/p>\n<p>Iki cyemezo cyafashwe mu gihe Amerika imaze iminsi igaba ibitero by\u2019indege bigamije kugabanya ubushobozi bw\u2019igisirikare cya Iran bwo guhungabanya ubwikorezi mu Muhora wa Hormuz no guhatira Tehran gusubira mu biganiro by\u2019amahoro.<\/p>\n<p>Perezida Donald Trump yatekerezaga gusubukura ibitero ku bigo bya Iran bitunganyirizwamo ingufu za nucl\u00e9aire, ariko abasesenguzi bakagaragaza ko ibitero by\u2019indege bidahagije kuko ibi bigo byubatse kure munsi y\u2019ubutaka.<\/p>\n<p>Hari impungenge ko Amerika ifashe icyemezo cyo gukomeza intambara, byaba ngombwa ko yohereza abasirikare ku butaka bwa Iran, bikaba byakongera ibyago byo gutakaza abasirikare benshi. Kugeza ubu, abasirikare 18 ba Amerika bamaze gupfira muri iyi ntambara.<\/p>\n<p>Abayobozi b\u2019ingabo bagaragaje ko ibitero byo mu kirere bifite aho bigarukira. Umugaba Mukuru w\u2019ingabo za Amerika, Gen. Dan Caine, yavuze ko imbaraga zo mu kirere zonyine zidakwiye gufatwa nk\u2019umuti w\u2019ibibazo byose.<\/p>\n<p>Mu gihe Perezida Trump akomeje gushaka intsinzi muri iyi ntambara, hari impungenge ko gukomeza ibitero mu gihe na Iran isubiza, bishobora gutuma intambara imara igihe kirekire, umutekano w\u2019Umuhora wa Hormuz na wo ugakomeza guhungabana.<\/p>\n<figure class=\"spip-document spip-document-969599 aligncenter\"><img decoding=\"async\" src=\"https:\/\/igihe.com\/IMG\/jpg\/gen-16.jpg\" alt=\"Abasirikare ba Amerika basabwe ibitekerezo bishya kandi bidasanzwe byo kwifashishwa mu gushyira igitutu kuri Iran\" \/><figcaption>Abasirikare ba Amerika basabwe ibitekerezo bishya kandi bidasanzwe byo kwifashishwa mu gushyira igitutu kuri Iran<\/figcaption><\/figure>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Igisirikare cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika cyasabye abasirikare n\u2019abasesenguzi bacyo gutanga ibitekerezo bishya kandi bidasanzwe byagifasha gukomeza gushyira igitutu kuri Iran no kuyihana.<\/p>\n","protected":false},"author":3423,"featured_media":2000969598,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[9126],"tags":[16770],"byline":[15805],"hashtag":[],"class_list":["post-253721","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-mu-mahanga","tag-homenews","byline-jean-de-dieu-tuyizere"],"bylines":[{"id":15805,"name":"Jean de Dieu Tuyizere","slug":"jean-de-dieu-tuyizere","description":"","image":{"id":0,"url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/?s=96&d=mm&f=y&r=g","alt":"Default avatar","title":"Default avatar","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","sizes":[]},"user_id":3423}],"contributors":[{"id":15805,"name":"Jean de Dieu Tuyizere","slug":"jean-de-dieu-tuyizere","description":"","image":{"id":0,"url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/?s=96&d=mm&f=y&r=g","alt":"Default avatar","title":"Default avatar","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","sizes":[]},"user_id":3423}],"featured_image":{"id":2000969598,"url":"https:\/\/igihe.com\/IMG\/logo\/gen-4.jpg","alt":"","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","width":0,"height":0,"sizes":{"thumbnail":{"url":"https:\/\/igihe.com\/IMG\/logo\/gen-4.jpg","width":1,"height":1},"medium":{"url":"https:\/\/igihe.com\/IMG\/logo\/gen-4.jpg","width":1,"height":1},"medium_large":{"url":"https:\/\/igihe.com\/IMG\/logo\/gen-4.jpg","width":1,"height":1},"large":{"url":"https:\/\/igihe.com\/IMG\/logo\/gen-4.jpg","width":1,"height":1},"full":{"url":"https:\/\/igihe.com\/IMG\/logo\/gen-4.jpg","width":0,"height":0}}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/new.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/253721","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/new.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/new.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/new.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/users\/3423"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/new.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=253721"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/new.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/253721\/revisions"}],"wp:featuredmedia":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/new.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/media\/2000969598"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/new.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=253721"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/new.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=253721"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/new.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=253721"},{"taxonomy":"byline","embeddable":true,"href":"https:\/\/new.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/byline?post=253721"},{"taxonomy":"hashtag","embeddable":true,"href":"https:\/\/new.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/hashtag?post=253721"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}