{"id":253712,"date":"2026-08-03T07:52:05","date_gmt":"2026-08-03T07:52:05","guid":{"rendered":"https:\/\/new.igihe.com\/kinyarwanda\/nta-rubuga-rwa-politiki-rushobora-gufungurirwa-abajenosideri-nduhungirehe-kuri\/"},"modified":"2026-08-03T13:59:01","modified_gmt":"2026-08-03T13:59:01","slug":"nta-rubuga-rwa-politiki-rushobora-gufungurirwa-abajenosideri-nduhungirehe-kuri","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/new.igihe.com\/kinyarwanda\/nta-rubuga-rwa-politiki-rushobora-gufungurirwa-abajenosideri-nduhungirehe-kuri\/","title":{"rendered":"Nta rubuga rwa politiki rushobora gufungurirwa umutwe w\u2019abajenosideri- Nduhungirehe"},"content":{"rendered":"<p>Ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo buvuga ko bwagiranye na FDLR amasezerano yo gusenya uyu mutwe bidasabye kwifashisha imbaraga za gisirikare.<\/p>\n<p>Aya masezerano ashingiye ku nyandiko yateguwe na Perezida wa FDLR, Victor Byiringiro, bigaragara ko yashyizweho umukono tariki ya 30 Gicurasi 2026, ishyikirizwa Perezida F\u00e9lix Tshisekedi.<\/p>\n<p>Leta ya RDC ivuga iyi ari intambwe nziza FDLR yateye, kuko ngo uyu mutwe wemera kurambika intwaro, abarwanyi bawo bagashyirwa mu bigo birinzwe, hanyuma bagasubizwa mu buzima busanzwe.<\/p>\n<p>U Rwanda rwateye utwatsi amasezerano ya Leta ya RDC na FDLR, rugaragaza ko adateganywa n\u2019amasezerano y\u2019amahoro yasinyiwe i Washington mu 2025, rwibutsa ubutegetsi bw\u2019i Kinshasa ko uyu mutwe ugomba gusenywa.<\/p>\n<p>Mu kiganiro na BBC Gahuza, Umuvugizi wa FDLR mu rwego rwa politiki, Cure Ngoma, aherutse kubazwa niba hari ingengabihe ryateganyijwe mu kubahiriza amasezerano yo gusenya uyu mutwe no gusubiza abarwanyi bawo mu buzima busanzwe, asubiza ko ntayo.<\/p>\n<p>Cure yagize ati \u201cNta ngengabihe twigeze dushyiraho kuko hari ibyo natwe dusaba bigomba kubanza kuzuzwa.\u201d<\/p>\n<p>Umuvugizi wa FDLR yavuze ko uyu mutwe usaba ko \u201cimpunzi z\u2019Abanyarwanda\u201d ziri muri RDC zitaha mu buryo buzihesha agaciro kandi zikizezwa umutekano. Ngo ibyo nibikemuka, ikizaba gisigaye ni uguhanganira ku rubuga rwa politiki.<\/p>\n<p>Ati \u201cIcyo kintu kirimo cy\u2019uko impunzi zacu zigomba kwizezwa umutekano ndetse zikaba zanasubizwa mu gihugu mu buryo buzihesha agaciro, ubundi tukajya guhangana imbere mu gihugu mu rubuga rwa politiki.\u201d<\/p>\n<p>Mu kiganiro na IGIHE, Minisitiri Nduhungirehe yatangaje ko nta rubuga rwa politiki rushobora gufungurirwa umutwe w\u2019abajenosideri nka FDLR, ashimangira ko uyu mutwe w\u2019iterabwoba ugomba kurandurwa.<\/p>\n<p>Minisitiri Nduhungirehe yagize ati \u201cNta rubuga rwa politiki rushobora gufungurirwa abajenosideri. FDLR igomba kurandurwa, nk\u2019uko byanditse mu masezerano ya Washington, abarwanyi bayigize bagatahanwa mu Rwanda, nta yandi mananiza.\u201d<\/p>\n<p>Hari abarwanyi ba FDLR basanzwe bataha mu Rwanda ku bushake, bakakirwa mu kigo cya Komisiyo ishinzwe gusubiza mu buzima busanzwe abari abasirikare (RDRC) giherereye i Mutobo mu Karere ka Musanze.<\/p>\n<p>Iyo bageze muri iki kigo, bahabwa inyigisho zibafasha kubana neza n\u2019abo bazasanga mu buzima busanzwe, uko bakwiteza imbere n\u2019uko bateza igihugu imbere muri rusange, bagahabwa ibikoresho bazifashisha gukora imirimo itandukanye.<\/p>\n<p>FDLR isa n\u2019aho ishaka umwihariko mu gutaha kw\u2019abarwanyi bayo bakiri mu mashyamba ya RDC, gusa inasaba ko abadashaka kuba mu Rwanda banafashwa gutura mu bindi bihugu.<\/p>\n<p>Nubwo Leta ya RDC ivuga ko yagiranye amasezerano na FDLR agamije gusenya uyu mutwe, amakuru yizewe avuga ko impande zombi zakomeje gukorana ku rugamba rwo kurwanya ihuriro AFC\/M23 rigenzura ibice byinshi mu Ntara ya Kivu y&#8217;Amajyaruguru na Kivu y&#8217;Amajyepfo.<\/p>\n<p>Muri Kamena 2026, abayobozi bo muri FDLR bahuriye n\u2019aba FARDC mu nama zitandukanye, zirimo iyabereye muri Teritwari ya Rutshuru na Walikale, baganira ku buryo abarwanyi b&#8217;uyu mutwe bahishwa mu mitwe ya Wazalendo ishyigikiwe na Leta ya RDC.<\/p>\n<p>Aya makuru avuga ko mu gihe havugwa ubufatanye hagati y\u2019ingabo za RDC na FDLR mu rwego rwa gisirikare, ubutegetsi bwa Tshisekedi buvugwaho gukomeza gukorana n\u2019abarwanya Leta y\u2019u Rwanda baba mu bihugu bitandukanye kandi ko hateguwe inama zibahuza n\u2019abayobozi ba FDLR.<\/p>\n<p>Ku rutonde rw\u2019abarwanya Leta y\u2019u Rwanda bavugwaho gukorana n\u2019ubutegetsi bwa RDC harimo Jean-Luc Habyarimana wa Habyarimana Juv\u00e9nal, Thomas Nahimana wabaye Padiri, Fabien Singaye (muramu wa Kabuga F\u00e9licien) na Thadd\u00e9e Kwitonda wabaye mu buyobozi bwa FDLR.<\/p>\n<figure class=\"spip-document spip-document-969572 aligncenter\"><img decoding=\"async\" src=\"https:\/\/igihe.com\/IMG\/jpg\/olivier-12.jpg\" alt=\"Minisitiri Olivier Nduhungirehe yatangaje ko FDLR igomba gusenywa nk&#039;uko amasezerano y&#039;amahoro ya Washington abiteganya\" \/><figcaption>Minisitiri Olivier Nduhungirehe yatangaje ko FDLR igomba gusenywa nk&#039;uko amasezerano y&#039;amahoro ya Washington abiteganya<\/figcaption><\/figure>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Minisitiri w\u2019Ububanyi n\u2019Amahanga n\u2019Ubutwererane, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yatangaje ko nta rubuga rwa politiki rushobora gufungurirwa umutwe w\u2019iterabwoba wa FDLR ugizwe n\u2019abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.<\/p>\n","protected":false},"author":3423,"featured_media":2000969571,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[9109],"tags":[16793,16777],"byline":[15805],"hashtag":[],"class_list":["post-253712","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-politiki","tag-homehighlights-54","tag-mainslidenews","byline-jean-de-dieu-tuyizere"],"bylines":[{"id":15805,"name":"Jean de Dieu Tuyizere","slug":"jean-de-dieu-tuyizere","description":"","image":{"id":0,"url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/?s=96&d=mm&f=y&r=g","alt":"Default avatar","title":"Default avatar","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","sizes":[]},"user_id":3423}],"contributors":[{"id":15805,"name":"Jean de Dieu Tuyizere","slug":"jean-de-dieu-tuyizere","description":"","image":{"id":0,"url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/?s=96&d=mm&f=y&r=g","alt":"Default avatar","title":"Default avatar","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","sizes":[]},"user_id":3423}],"featured_image":{"id":2000969571,"url":"https:\/\/igihe.com\/IMG\/logo\/nduhungire-3.jpg","alt":"","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","width":0,"height":0,"sizes":{"thumbnail":{"url":"https:\/\/igihe.com\/IMG\/logo\/nduhungire-3.jpg","width":1,"height":1},"medium":{"url":"https:\/\/igihe.com\/IMG\/logo\/nduhungire-3.jpg","width":1,"height":1},"medium_large":{"url":"https:\/\/igihe.com\/IMG\/logo\/nduhungire-3.jpg","width":1,"height":1},"large":{"url":"https:\/\/igihe.com\/IMG\/logo\/nduhungire-3.jpg","width":1,"height":1},"full":{"url":"https:\/\/igihe.com\/IMG\/logo\/nduhungire-3.jpg","width":0,"height":0}}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/new.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/253712","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/new.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/new.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/new.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/users\/3423"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/new.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=253712"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/new.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/253712\/revisions"}],"wp:featuredmedia":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/new.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/media\/2000969571"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/new.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=253712"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/new.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=253712"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/new.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=253712"},{"taxonomy":"byline","embeddable":true,"href":"https:\/\/new.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/byline?post=253712"},{"taxonomy":"hashtag","embeddable":true,"href":"https:\/\/new.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/hashtag?post=253712"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}