Ni ibitaramo uyu muhanzi yakoze mu kwizihiza imyaka 20 amaze mu muziki, aho yagombaga gukora igitaramo kimwe ku wa 1 Kanama 2026, ariko nyuma yo kugurisha amatike yose ya BK Arena yakira abantu ibihumbi 10, mu minsi itatu gusa, abakunzi be batayabonye bamusaba kubashumusha, ashyiraho umunsi wa kabiri.<\/p>\n
Igitaramo cy\u2019umunsi wa kabiri ni cyo cyabereye muri BK Arena kuri iki Cyumweru, tariki ya 2 Kanama, aho nk\u2019uko byari byagenze ku wa Gatandatu, na cyo cyabaye mu byiciro bitatu.<\/p>\n
King James bamwe bita \u201cUmwami James\u201d yaririmbye indirimo nyinshi zirimo izo yakoze wenyine n\u2019izo yafatanyije n\u2019abandi bahanzi barimo abagiye bamusanga ku rubyiniro bakaririmbana.<\/p>\n
{{UKO IGITARAMO CYOSE CYAGENZE:}}<\/p>\n
{{00:03: \u2018Ndagutegereje\u2019 ni yo ipfundikiye igitaramo}}<\/p>\n
Nyuma yo gufata akanya ko gushimira abitabiriye iki gitaramo n\u2019abandi bose bamubaye hafi, King James yaririmbye \u201cNdagutegereje\u201d yakoze mu 2013.<\/p>\n
Ni indirimbo yaririmbye ndetse akayibyina ajyana n\u2019abakunzi be, agezemo hagati abasaba gucana amatoroshi ya telefoni akananyuzamo akabashimira ati \u201cMwakoze cyane\u201d.<\/p>\n
{{23:58: King James yashimye}}<\/p>\n
Mu gihe igitaramo kiri kugana ku musozo, King James afashe umwanya ashimira abamushyigikiye mu bitaramo bibiri akoze mu mpera z\u2019iki cyumweru.<\/p>\n
Ati \u201cNdabanza gushima cyane mwebwe, mwihe amashyi. Ndashima n\u2019abandi baje ejo, numvise ko hari n\u2019abagarutse. Ni amateka. Ndashaka gushimira umuryango wanjye, baje iminsi ibiri. Mama yigomwe nubwo bwije ndakeka agihari.\u201d<\/p>\n
{{23:55: \u2018Inzozi\u2019 na \u2018Buhoro Buhoro\u2019 zazamuye imitima ya benshi}}<\/p>\n
Ubwo King James yari amaze kuririmba \u201cUmuriro watse\u201d, MC Tino yageze ku rubyiniro asaba abafana gucana amatoroshi ya telefoni zabo.<\/p>\n
Uyu muhanzi yahise aririmba \u201cInzozi\u201d yo mu myaka 12 ishize, indirimbo yishimiwe cyane n\u2019abari muri BK Arena.<\/p>\n
Gusa aho ntibyari birangiye, bombi bahise bakurikizaho \u201cBuhoro buhoro\u201d yo mu 2013, maze na yo irabyinwa biratinda.<\/p>\n {{23:40: Ganyobwe yanyeganyeje BK Arena}}<\/p>\n Nyuma ya \u201cIbare\u201d, indirimbo yakurikiyeho ni \u201cGanyobwe\u201d aho King James yayiririmbye yegerewe cyane n\u2019abasore bayibyina.<\/p>\n Abitabitabiriye igitaramo na bo bakoresheje imbaraga bagifite babyina iyi ndirimbo.<\/p>\n {{23:35: Bull Dogg yasanze King James ku rubyiniro}}<\/p>\n Ubwo King James yaririmbaga indirimbo ya gatatu mu gice cya gatatu ari yo \u201cAyo arya ni ayanjye\u201d, ku rubyiniro hahise hahinguka umuraperi Bull Dog bayikoranye mu 2016.<\/p>\n Iyi ndirimbo na yo yishimwe, by\u2019akarusho ihita ikurikirwa na \u201cIbare\u201d ibyinitse cyane.<\/p>\n {{23:30: Biracyaza}}<\/p>\n Turi ku ndirimbo ya kabiri gusa mu gice cya gatatu, ndetse ni \u201cBiracyaza\u201d. Uko byagenda kose si yo ya nyuma ndetse n\u2019iyikurikira si yo isoza igitaramo.<\/p>\n King James amaze kuyiririmba abaza abari muri BK Arena ati \u201cMwananiwe se?\u201d<\/p>\n {{23:25: King James yinjiye mu gice cya nyuma cy\u2019igitaramo}}<\/p>\n Ni igice cya gatatu cy\u2019igitaramo ku munsi wa kabiri wikurikiranya wo kwizihiza imyaka 20 amaze mu muziki.<\/p>\n King James abanjirijwe n\u2019abasore babiri bacuranga, hakurikiraho ababyinnyi, na we yinjira yambaye ikote risanzwe ritukura ndetse aririmba \u201cPala pala\u201d yo mu 2012.<\/p>\n Iki gice cyitezwemo indirimbo zibyinitse kandi zihuta kurusha izabanje.<\/p>\n {{23:05: King James yongeye gufata akaruhuko}}<\/p>\n Igice cya kabiri cy\u2019igitaramo cya kabiri cya King James muri BK Arena kimaze iminota 55.<\/p>\n Muri iki gice, indirimbo uyu muhanzi asorejeho ni \u201cYantumye\u201d yakoze mu 2014.<\/p>\n Yahise ava ku rubyiniro, DJ Inno yongera gucuranga indirimbo z\u2019abandi bahanzi mu rwego rwo gususurutsa abitabiriye igitaramo.<\/p>\n {{22:55: Chris Eazy yasanze King James ku rubyiniro}}<\/p>\n Ubwo King James yari ageze kuri \u201cWakanaka\u201d, Chriss Eazy yahise amusanga ku rubyiniro bafatanya kuyiririmbana.<\/p>\n Ku wa Gatandatu, ubwo King James yakoraga igitaramo cya mbere, Chriss Eazy yari i Rubavu muri \u2018MTN Iwacu Muzika Festival\u2019 aho yaririmbye yambaye umupira uriho ifoto ya King James.<\/p>\n {{22:50: Udafite uwo bari kumwe aritekerezaho}}<\/p>\n Indirimbo igezweho muri aka kanya \u201cNturare Utabivuze\u201d, aho uburyo icuranzemo n\u2019uko ibyinitse, bifasha bamwe kubyinana begeranye.<\/p>\n Benshi mu bari muri BK Arena bari kubyinana ari babiri, mu gihe abahagaze bonyine nta yandi mahitamo bafite uretse kuririmba.<\/p>\n {{22:45: Riderman yeretswe urukundo afitiwe}}<\/p>\n Uyu munsi biraza kugorana kubona amagambo asobanura byihariye buri kimwe cyabereye muri BK Arena.<\/p>\n Indirimbo yakurikiye \u201cBagupfusha ubusa\u201d yabaye \u201cNiko Nabaye\u201d King James yahuriyemo n\u2019abandi bahanzi.<\/p>\n Ubwo yari atangiye kuyiririmba, ku rubyiniro hahingutse Riderman na we uri mu bahanzi bakunzwe, abari muri BK Arena barasimbuka.<\/p>\n {{22:40: \u2018Bagupfusha ubusa\u2019 ishyize bose mu bicu}}<\/p>\n Muri iki gice cya kabiri cy\u2019igitaramo, King James ari kwibanda ku ndirimbo yagiye akorana n\u2019abandi bahanzi.<\/p>\n Kugeza ubu, iyitwa \u201cBagupfusha ubusa\u201d King James yasubiyemo mu 2012, iciye ibintu muri BK Arena kuko yayigezeho haza Uncle Austin, nyuma haza Safi Madiba, ndetse aba bahanzi bombi bishimiwe bidasanzwe. <\/p>\n {{22:35: Abafana banze kurekura Mico the Best}}<\/p>\n Ubwo \u201cUmugati\u201d yari irangiye, abitabiriye igitaramo basabye Mico the Best ko we na King James bayisubiramo.<\/p>\n Uyu muhanzi asubiyemo agace gato amasegonda make, arangije agenda abasogongeza ku ndirimbo ze zirimo \u201cIgare\u201d, \u201cUmutaka\u201d na \u201cUmunamba\u201d.<\/p>\n King James wari wasubiye inyuma, akitarura urubyiniro, yagendaga amufasha gake.<\/p>\n {{22:30: Mico the Best na we yahageze}}<\/p>\n Hashize amasaha abiri n\u2019iminota 15 King James ageze ku rubyiniro, ariko ageze ku ndirimbo \u201cYebabawe\u201d, abari muri BK Arena baba bashya.<\/p>\n Iyi ndirimbo ni yo irimo agambo agira ati \u201cYababawe, ibi birakabije, ibi birakabije.\u201d<\/p>\n Mu gihe yari irangiye, King James yahise akurikizaho \u201cUmugati\u201d, maze Mico the Best bayikoranye mu 2015 ahita amusanga ku rubyiniro.<\/p>\n {{22:20: P-fla yakiriwe ku rubyiniro}}<\/p>\n Nyuma y\u2019iminota 10 atangiye igice cya kabiri cy\u2019igitaramo, King James yavuze ko agiye kwakira umuraperi P-fla wahise umusanga ku rubyiniro bafatanya kuririmba \u201cNisubiyeho\u201d bakoranye mu 2014.<\/p>\n {{22:15: Igice cya kabiri gishobora kuba gitandukanye}}<\/p>\n Nyuma yo kuririmba \u201cNdakwizera\u201d abifashijwemo n\u2019abakobwa babyina, King James yageze kuri \u201cAbubu\u201d yo mu 2013, ku rubyiniro hajya itsinda ry\u2019ababyinnyi b\u2019abasore.<\/p>\n Indirimbo ya gatatu muri iki gice ni \u201cIcyangombwa\u201d yo muri Kanama 2019, birumvikana ko ari mu myaka irindwi ishize, gusa uko abari hano bayiririmba, wagira ngo yasohotse ejo.<\/p>\n {{22:10: King James yahinduye imyambaro}}<\/p>\n Nyuma y’iminota 30 y’akaruhuko, King James asubiye ku rubyiniro yambaye imyambaro y’umweru mu gihe mu minota 90 ya mbere yari yambaye umukara.<\/p>\n Indirimbo ahereyeho mu gice cya kabiri cy’igitaramo ni “Ndakwizera” yo mu 2012.<\/p>\n – {{ Uko byari byifashe mbere gato y’igitaramo}}<\/p>\n
<\/figure>\n
<\/figure>\n
<\/figure>\n
<\/figure>\n
<\/figure>\n
<\/figure>\n
<\/figure>\n
<\/figure>\n
<\/figure>\n
<\/figure>\n
<\/figure>\n
<\/figure>\n
<\/figure>\n
<\/figure>\n
<\/figure>\n
<\/figure>\n
<\/figure>\n
<\/figure>\n
<\/figure>\n
<\/figure>\n
<\/figure>\n
<\/figure>\n
<\/figure>\n
<\/figure>\n
<\/figure>\n
<\/figure>\n
<\/figure>\n
<\/figure>\n
<\/figure>\n
<\/figure>\n
<\/figure>\n
<\/figure>\n
<\/figure>\n
<\/figure>\n
<\/figure>\n
<\/figure>\n
<\/figure>\n
<\/figure>\n
<\/figure>\n
<\/figure>\n
<\/figure>\n
<\/figure>\n
<\/figure>\n
<\/figure>\n
<\/figure>\n
<\/figure>\n
<\/figure>\n
<\/figure>\n
<\/figure>\n
<\/figure>\n
<\/figure>\n
<\/figure>\n
<\/figure>\n
<\/figure>\n
<\/figure>\n
<\/figure>\n
<\/figure>\n
<\/figure>\n
<\/figure>\n
<\/figure>\n
<\/figure>\n
<\/figure>\n
<\/figure>\n
<\/figure>\n
<\/figure>\n
<\/figure>\n
<\/figure>\n
<\/figure>\n
<\/figure>\n
<\/figure>\n
<\/figure>\n
<\/figure>\n
<\/figure>\n
<\/figure>\n
<\/figure>\n
<\/figure>\n
<\/figure>\n
<\/figure>\n
<\/figure>\n
<\/figure>\n
<\/figure>\n
<\/figure>\n
<\/figure>\n
<\/figure>\n
<\/figure>\n
<\/figure>\n
<\/figure>\n
<\/figure>\n
<\/figure>\n
<\/figure>\n
<\/figure>\n
<\/figure>\n
<\/figure>\n
<\/figure>\n
<\/figure>\n
<\/figure>\n
<\/figure>\n
<\/figure>\n
<\/figure>\n
<\/figure>\n
<\/figure>\n
<\/figure>\n
<\/figure>\n
<\/figure>\n
<\/figure>\n
<\/figure>\n
<\/figure>\n
<\/figure>\n
<\/figure>\n