{"id":19694,"date":"2012-01-02T16:19:27","date_gmt":"2012-01-02T16:19:27","guid":{"rendered":"https:\/\/old.igihe.com\/inkomoko-y-ijambo-hacker\/"},"modified":"2012-01-02T16:37:39","modified_gmt":"2012-01-02T16:37:39","slug":"inkomoko-y-ijambo-hacker","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/new.igihe.com\/kinyarwanda\/inkomoko-y-ijambo-hacker\/","title":{"rendered":"Inkomoko y\u2019ijambo Hacker"},"content":{"rendered":"<p>{Abanyarwanda ndetse n\u2019abandi ku isi hose bazi ko abo bakunze kwita abahackers ari abantu binjira muri mudasobwa z\u2019abandi binyuranije n\u2019amategeko, bakaba bakwangiza byinshi ariko siko biri ahubwo ukuri nguku.<br \/>\n}<\/p>\n<p>Kuri ubu, isi yuzuwe n\u2019abo bantu bavugwaho kwinjira mu mabanga akomeye biciye mu ikoranabuhanga ahanini rikoresha interineti.<\/p>\n<p>Nta munsi w\u2019ubusa ushira utumvise aho bavuga ko urubuga runaka rwagezweho n\u2019abahackers cyangwa wagerageza kurufungura bikanga. Ibikorwa nk\u2019ibi byatumye amasosiyete mpuzamahanga agenda asigara abara ibihombo bikabije nyuma y\u2019ibitero by\u2019abahackers byabaga byagiye biterwa imbuga za interineti zabo ndetse na emails z\u2019ibyo bigo cyangwa se abantu ku giti cyabo nk\u2019ibyamamare ku rwego mpuzamahanga ugasanga bibwe amwe mu mabanga yabo bwite ku mbuga za interineti, mu mashini zabo, telefoni zabo, ibyuma bifata amafoto (camera) bakaba babisanga ku karubanda cyangwa se uwabikoze akaba yabikoresha ku nyungu ze bwite.<\/p>\n<p>Ibikorwa bya hacking bya mbere byagaragaye mu ishuri rya Massachusetts Institute of Technology (MIT) ry&#8217;i Boston muri Massachusetts ho muri Leta Zunze Ubumwe z&#8217;Amerika ahayinga umwaka wa 1960. Bitangira, hacking byasobanuraga kongerera ubushobozi cyangwa kurenza ku ikoranabuhanga runaka ryari risanzwe, ababikoraga bakitwa \u201cHacker\u201d. Uko iminsi yagiye ihita ijambo hackers ryahawe inyito y\u2019abantu bakorera mu rwihisho bagakora iterabwoba n\u2019ibindi bikorwa bibi biciye mu ikoranabuhanga ahanini rya interineti batamenyekanye. Ubundi ukora ibi mu buryo bwo kwangiza yagakwiye kwitwa \u201ccracker\u201d aho kuba hacker.<\/p>\n<p>Bimwe mu byiza byavuye mu bikorwa bya hacking twavuga nka \u201cWorld Wide Web\u201d na \u201cInternet\u201d ubwayo. Tugarutse kuri World Wide Web ni uburyo bwo guhererekanya inyandiko biciye kuri interineti, ikaba yarabonye izuba tariki 6 Kanama 1991 ubwo Umwongereza Sir Tim Berners-Lee yashyiraga hanze urubuga rwa interineti rwa mbere &#8220;Info.cern.ch&#8221;, aho ipaji yambere wabonaga ukirusura yari [http:\/\/info.cern.ch\/hypertext\/WWW\/TheProject.html->http:\/\/info.cern.ch\/hypertext\/WWW\/TheProject.html].<\/p>\n<p>Mu nkuru yacu y\u2019ubutaha tuzabagezaho bamwe mu bahackers bagiye baba ibyamamare n\u2019ibikorwa byabo ahanini twibanda ku byagiriye abantu akamaro.<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>{Abanyarwanda ndetse n\u2019abandi ku isi hose bazi ko abo bakunze kwita abahackers ari abantu binjira muri mudasobwa z\u2019abandi binyuranije n\u2019amategeko, bakaba bakwangiza byinshi ariko siko biri ahubwo ukuri nguku. } Kuri ubu, isi yuzuwe n\u2019abo bantu bavugwaho kwinjira mu mabanga akomeye biciye mu ikoranabuhanga ahanini rikoresha interineti. Nta munsi w\u2019ubusa ushira utumvise aho bavuga ko [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":1,"featured_media":0,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[9137],"tags":[16770],"byline":[13332],"hashtag":[],"class_list":["post-19694","post","type-post","status-publish","format-standard","hentry","category-mudasobwa","tag-homenews","byline-fiacre-igihozo"],"bylines":[{"id":13332,"name":"Fiacre IGIHOZO","slug":"fiacre-igihozo","description":"","image":{"id":0,"url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/?s=96&d=mm&f=y&r=g","alt":"Default avatar","title":"Default avatar","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","sizes":[]},"user_id":2948}],"contributors":[{"id":13332,"name":"Fiacre IGIHOZO","slug":"fiacre-igihozo","description":"","image":{"id":0,"url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/?s=96&d=mm&f=y&r=g","alt":"Default avatar","title":"Default avatar","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","sizes":[]},"user_id":2948}],"featured_image":null,"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/new.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/19694","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/new.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/new.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/new.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/users\/1"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/new.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=19694"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/new.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/19694\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/new.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=19694"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/new.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=19694"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/new.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=19694"},{"taxonomy":"byline","embeddable":true,"href":"https:\/\/new.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/byline?post=19694"},{"taxonomy":"hashtag","embeddable":true,"href":"https:\/\/new.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/hashtag?post=19694"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}