{"id":19688,"date":"2012-01-02T15:21:00","date_gmt":"2012-01-02T15:21:00","guid":{"rendered":"https:\/\/old.igihe.com\/sobanukirwa-n-indwara-y-umuvuduko-ukabije-w-amaraso\/"},"modified":"2012-01-02T15:13:02","modified_gmt":"2012-01-02T15:13:02","slug":"sobanukirwa-n-indwara-y-umuvuduko-ukabije-w-amaraso","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/new.igihe.com\/kinyarwanda\/sobanukirwa-n-indwara-y-umuvuduko-ukabije-w-amaraso\/","title":{"rendered":"Sobanukirwa n\u2019indwara y\u2019umuvuduko ukabije w\u2019amaraso"},"content":{"rendered":"<p>{Kugira umuvuduko ukabije w\u2019amaraso (hypertension) ni indwara ikunze gufata abantu ku kigereranyo kiri hejuru cyane cyane ku bantu bakuze bikaba biri ku kigereranyo cya kimwe cya kane ku bantu bakuze.}<\/p>\n<p>Iyi ndwara ikaba ishobora gutera ibibazo bikomeye by\u2019umutima, impyiko ndetse n\u2019ibibazo mu bwonko nyamara abahanga batangaza ko kuyirinda bishoboka n\u2019ubwo akenshi ibimenyetso byayo bidakunze gupfa kugaragara.<\/p>\n<p>Ubusanzwe umuvuduko w\u2019amaraso ugaragazwa n\u2019imibare ibiri. Umubare munini ugaragaza imbaraga amaraso aba afite iyo umutima uyasunitse. Uwo mubare ku muntu muzima uba munsi ya 120. Umubare muto ukagaragaza imbaraga z\u2019amaraso igihe umutima uruhutse. Ku muntu muzima ukaba 80 cyangwa munsi. Urugero umuntu ashobora kugira umuvuduko wa 110\/70 mmHg. Imibare iri hasi aha irerekana umuvuduko w\u2019amaraso ku muntu mukuru utarwaye n\u2019imibare yateza ibibazo(iri mu gipimo cya mmHg).<\/p>\n<p>Umuvuduko wa 120\/80 mmHg ariwo ushyira uwo kwitonderwa uba uganisha k\u2019umuvuduko munini igihe udafashe ingamba zo kuwirinda. Iyi mibare irahinduka ku bana. Kandi uko umuntu asaza nabwo ugenda wiyongera.<\/p>\n<p>Bimwe mu bitera iyi ndwara y\u2019umuvuduko ukabije w\u2019amaraso ni ibi bikurikira nk\u2019uko tubikesha urubuga http:\/\/www.nlm.nih.gov\/medlineplus .<\/p>\n<p>{{- }} Ubusaza, keretse ufashe ingamba zo kubyirinda mu gihe ukiri muto. <\/p>\n<p>{{-}} Zimwe mu ndwara nk\u2019iz\u2019impyiko, iz\u2019imyanya y\u2019ubuhumekero n\u2019umwingo zishobora kuzamura umuvuduko ukabije w\u2019amaraso ndetse n\u2019imiti imwe n\u2019imwe. <\/p>\n<p>{{-}} Abagore batwite cyangwa bafata ibinini byo kuringaniza urubyaro bishobora kuzamura umuvuduko. <\/p>\n<p>{{-}} Umubyibuho ukabije nawo utera umuvuduko munini w\u2019amaraso .<\/p>\n<p>{{-}} Kurya umunyu mwinshi; kunywa itabi n\u2019inzoga nyinshi no kudakora imyitozo ngorora mubiri bishobora gutera umuvuduko munini.<\/p>\n<p>{{Dore rero inama wakurikiza kugira ngo wirinde iki kibazo cy\u2019umuvuduko ukabije w\u2019amaraso:}}<\/p>\n<p>{{-}} Kurya ibiryo birimo umunyu uringaniye kandi ukanywa inzoga nke.<\/p>\n<p>{{-}} Kugira ibiro bijyanye n\u2019uburebure ufite. <\/p>\n<p>{{-}} Gukora imyitozo ngororamubiri kandi ihoraho. <\/p>\n<p>{{-}} Kureka itabi ku buryo buhoraho.<\/p>\n<p>{{- }} Kwirinda guhangayika.<\/p>\n<p>Niba waramaze gufatwa n\u2019iyi ndwara icyo ugomba gukora ni ugukomeza gukurikiza inama tugirwa ndetse no gufata imiti neza. Ibyo bigufasha kwirinda za ndwara zavuzwe haruguru kandi twongere twibukiranye ko kwirinda biruta kwivuza.<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>{Kugira umuvuduko ukabije w\u2019amaraso (hypertension) ni indwara ikunze gufata abantu ku kigereranyo kiri hejuru cyane cyane ku bantu bakuze bikaba biri ku kigereranyo cya kimwe cya kane ku bantu bakuze.} Iyi ndwara ikaba ishobora gutera ibibazo bikomeye by\u2019umutima, impyiko ndetse n\u2019ibibazo mu bwonko nyamara abahanga batangaza ko kuyirinda bishoboka n\u2019ubwo akenshi ibimenyetso byayo bidakunze gupfa [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":1,"featured_media":0,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[9179],"tags":[16770],"byline":[13260],"hashtag":[],"class_list":["post-19688","post","type-post","status-publish","format-standard","hentry","category-inama","tag-homenews","byline-munezero-jules"],"bylines":[{"id":13260,"name":"MUNEZERO Jules","slug":"munezero-jules","description":"","image":{"id":0,"url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/?s=96&d=mm&f=y&r=g","alt":"Default avatar","title":"Default avatar","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","sizes":[]},"user_id":null}],"contributors":[{"id":13260,"name":"MUNEZERO Jules","slug":"munezero-jules","description":"","image":{"id":0,"url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/?s=96&d=mm&f=y&r=g","alt":"Default avatar","title":"Default avatar","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","sizes":[]},"user_id":null}],"featured_image":null,"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/new.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/19688","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/new.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/new.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/new.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/users\/1"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/new.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=19688"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/new.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/19688\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/new.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=19688"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/new.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=19688"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/new.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=19688"},{"taxonomy":"byline","embeddable":true,"href":"https:\/\/new.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/byline?post=19688"},{"taxonomy":"hashtag","embeddable":true,"href":"https:\/\/new.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/hashtag?post=19688"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}