{"id":19685,"date":"2012-01-02T13:58:37","date_gmt":"2012-01-02T13:58:37","guid":{"rendered":"https:\/\/old.igihe.com\/bwa-mbere-mu-mateka-y-u-rwanda-abana-bazagishwa-inama-ku-bukungu-bw-igihugu\/"},"modified":"2012-01-02T13:50:59","modified_gmt":"2012-01-02T13:50:59","slug":"bwa-mbere-mu-mateka-y-u-rwanda-abana-bazagishwa-inama-ku-bukungu-bw-igihugu","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/new.igihe.com\/kinyarwanda\/bwa-mbere-mu-mateka-y-u-rwanda-abana-bazagishwa-inama-ku-bukungu-bw-igihugu\/","title":{"rendered":"Bwa mbere mu mateka y\u2019u Rwanda abana bazagishwa inama ku bukungu bw\u2019igihugu"},"content":{"rendered":"<p>{Mu iterambere rya buri gihugu inzego zinyuranye zibigiramo uruhare, n\u2019abaturage bacyo bakagishwa inama ku bigomba gufatirwa ingamba. Ntibisanzwe ko abana bato bagishwa inama ku ifatwa ry\u2019ingamba z\u2019ingutu nk\u2019umutekano, politiki, ubukungu, iterambere no guhashya ubukene. Mu Rwanda ho, kandi bwa mbere mu mateka yarwo, abana bagiye kugishwa inama ku ngamba mbaturabukungu, mu nama y\u2019igihugu yabo iterana kuri uyu wa 4 Mutarama 2012.}<\/p>\n<p>Iyi nama ya karindwi y\u2019igihugu y\u2019abana iteranye ku nshuro ya karindwi, abana bazaba bahagarariwe mu nzego zose. Insanganyamatsiko yayo iragira iti \u201c{{Amahirwe angana ku bana bose, uruhare rwacu mu ngamba z\u2019igihugu z\u2019iterambere z\u2019ubukungu no kurwanya ubukene\u201d}}<\/p>\n<p>Mu kungurana  ibitekerezo banagaragaza umusanzu wabo, abana baturutse imihanda yose bazaganira ku byaganiriweho ubugira kenshi na bakuru babo cyangwa se ababyeyi babo mu bihe binyuranye, byerekeye Ingamba z\u2019igihugu z\u2019iterambere ry\u2019ubukungu no kurwanya ubukene (EDPRS &#8211; Economic Development and Poverty Reduction Strategy). Hakazibandwa cyane ku kumenya icyo babikoraho ku rwego rwabo, ariko cyane cyane uburyo nabo bagerwaho n\u2019inyungu n\u2019umusaruro bya Politiki nziza ya Leta muri iyi gahunda y\u2019Ingamba z\u2019igihugu z\u2019iterambere ry\u2019ubukungu no kurwanya ubukene (EDPRS).<\/p>\n<p>Mu biganiro byabo hashakwa uko harwanywa ubukene n\u2019ubukungu bukarushaho kuzamurwa, abana bazibanda kuri izi ngingo zikurikira: <\/p>\n<p>\u2022\t{{Buri mwana akeneye umuryango}} (Every Child Needs a Family): Uburyo abana bose bakwiye kwitabwaho, n\u2019abadafite ababyeyi bagashakirwa imiryango binyujijwe mu mategeko (parenting), kandi bakarindwa ihohoterwa iryo ari ryo ryose.<\/p>\n<p>\u2022\t{{Abana bataraga, u Rwanda ruzima}} (Healthy Children, Healthy Rwanda): Mu gihe abana bafite amagara mazima azira umuze, n\u2019igihugu kigira icyizere ko aho kigana ari heza. Ubuzima bw\u2019abana bubungabungwa hirindwa ibiyobyabwenge, Sida n\u2019izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, bakagira imirire myiza kandi iterambere ryuzuye ry\u2019abana b\u2019u Rwanda rigaharanirwa.<\/p>\n<p>\u2022\t{{Inzozi zacu ni u Rwanda rwacu}} (Our dreams, Our Rwanda): Kugira ngo ejo habo harusheho kuba heza ari nako igihugu kirushaho kuba cyiza, abana bazaganira ku buryo buri wese agomba kwiga, kandi bakagera kure.<\/p>\n<p>Ibi bitekerezo binyuranye abana baganiraho, ntibihutiraho cyangwa ngo abayitabiriye bavuge ibyabo gusa, ahubwo abatoranyijwe na bagenzi babo babatumye, babanza gukusanya ibitekerezo mu bo bazahagagarira bakabijyaho impaka, bakanabihanaho inama. Imyanzuro ifatirwa aho hasi niyo izamurwa  mu nama y\u2019Igihugu y\u2019abana<\/p>\n<p>{{NTWALI John Williams}}<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>{Mu iterambere rya buri gihugu inzego zinyuranye zibigiramo uruhare, n\u2019abaturage bacyo bakagishwa inama ku bigomba gufatirwa ingamba. Ntibisanzwe ko abana bato bagishwa inama ku ifatwa ry\u2019ingamba z\u2019ingutu nk\u2019umutekano, politiki, ubukungu, iterambere no guhashya ubukene. Mu Rwanda ho, kandi bwa mbere mu mateka yarwo, abana bagiye kugishwa inama ku ngamba mbaturabukungu, mu nama y\u2019igihugu yabo iterana [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":1,"featured_media":0,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[9124],"tags":[16804,16770],"byline":[11213],"hashtag":[],"class_list":["post-19685","post","type-post","status-publish","format-standard","hentry","category-mu-rwanda","tag-coverageabana_article","tag-homenews","byline-ntwali-john-williams"],"bylines":[{"id":11213,"name":"NTWALI John Williams","slug":"ntwali-john-williams","description":"","image":{"id":0,"url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/?s=96&d=mm&f=y&r=g","alt":"Default avatar","title":"Default avatar","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","sizes":[]},"user_id":null}],"contributors":[{"id":11213,"name":"NTWALI John Williams","slug":"ntwali-john-williams","description":"","image":{"id":0,"url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/?s=96&d=mm&f=y&r=g","alt":"Default avatar","title":"Default avatar","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","sizes":[]},"user_id":null}],"featured_image":null,"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/new.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/19685","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/new.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/new.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/new.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/users\/1"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/new.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=19685"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/new.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/19685\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/new.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=19685"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/new.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=19685"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/new.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=19685"},{"taxonomy":"byline","embeddable":true,"href":"https:\/\/new.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/byline?post=19685"},{"taxonomy":"hashtag","embeddable":true,"href":"https:\/\/new.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/hashtag?post=19685"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}