{"id":19684,"date":"2012-01-02T13:09:26","date_gmt":"2012-01-02T13:09:26","guid":{"rendered":"https:\/\/old.igihe.com\/udusakoshi-tw-abagore-twaba-dusigaye-twifashishwa-mu-gucuruza-urumogi\/"},"modified":"2012-01-02T14:13:26","modified_gmt":"2012-01-02T14:13:26","slug":"udusakoshi-tw-abagore-twaba-dusigaye-twifashishwa-mu-gucuruza-urumogi","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/new.igihe.com\/kinyarwanda\/udusakoshi-tw-abagore-twaba-dusigaye-twifashishwa-mu-gucuruza-urumogi\/","title":{"rendered":"Udusakoshi tw&#8217;abagore twaba dusigaye twifashishwa mu gucuruza urumogi"},"content":{"rendered":"<p>{Ibyo ni ibyagarutsweho n&#8217;umuyobozi w&#8217;Akarere ka Nyarugenge kuwa Gatanu tariki 30 Ukuboza 2011, ubwo Umujyi wa Kigali wasozaga icyumweru cyitiriwe urubyiruko. Iki gikorwa cyabereye kuri Stade R\u00e9gional i Nyamirambo, kikaba cyari kitabiriwe n\u2019amashyirahamwe atandukanye y\u2019urubyiruko rwo mu mujyi wa Kigali.}<\/p>\n<p>Urubyiruko rwibumbiye mu mashyirahamwe n\u2019amakoperative atandukanye rwari rwitwaje ibitambaro bigaragaza ibikorwa bakora ndetse n\u2019intego zabo mu guteza imbere igihugu nabo ubwabo. <\/p>\n<p>Ubutumwa bwatanzwe bwibanze ku kurwanya ibiyobyabwenge, kimwe mu nzitizi z\u2019iterambere ry\u2019igihugu.<\/p>\n<p>Umuyobozi wa Polisi mu mujyi wa Kigali ACP Rutikanga mu butumwa yatanze yagize ati &#8221; Umutekano mu Rwanda turawufite, intambara dufite ubu ni iyo kurwanya ibiyobyabwenge&#8230; Abantu benshi mu rubyiruko bamaze kwangirika kubera ibiyobyabwenge birimo urumogi, Kanyanga, ibiyoga by\u2019ibikorano&#8230;&#8221; <\/p>\n<p>Yongeyeho ko urubyiruko ruhagurutse rukabirwanya byacika burundu. Ati &#8221; Ababicuruza babura abaguzi bakabireka &#8220;. <\/p>\n<p>ACP Rutikanga yasabye ubufatanye bwa Polisi n\u2019urubyiruko mu kurwanya ibiyobyabwenge.<\/p>\n<p>Mayor wa Nyarugenge we yagarutse cyane ku bari n\u2019abategarugori, ati &#8221; Byamaze kugaragara ko udusakoshi abakobwa n\u2019abadamu bitwaza kenshi batwaramo n\u2019ibi biyobyabwenge&#8230; Rubyiruko, dufatanye mu kwamagana ibi biyobyabwenge &#8220;. <\/p>\n<p>Meya Ndayisaba ari nawe wari umushyitsi mukuru yashimye urubyiruko rwibumbiye mu mashyirahamwe kugirango ruzamurane, yabasabye gukomereza mu nzira barimo kandi bakamagana ibiyobyabwenge. Yabasabye kandi kwirinda kwiyandarika ari nabyo bibaviramo kwandura icyorezo cya SIDA.<\/p>\n<p>Muri iki cyumweru urubyiruko rwakoze ibikorwa by\u2019umuganda, ibitaramo bifite intego yo kwamagana ibiyobyabwenge ndetse no gusurana mu turere tugize umujyi wa Kigali. Abari bitabiriye ibi birori basusurukijwe n\u2019abahanzi Staff Sgt Robert, Rafiki, SMS na Makonikoshwa.<\/p>\n<figure class=\"spip-document spip-document-11313 aligncenter\"><img decoding=\"async\" src=\"https:\/\/igihe.com\/IMG\/jpg\/Fidele_na_Karemera_bakira_indamutso_y_intore.jpg\" alt=\"Mayor Ndayisaba Fid\u00e8le na Col Karemera bakira indamutso y&#039;intore\" \/><\/figure>\n<figure class=\"spip-document spip-document-11315 aligncenter\"><img decoding=\"async\" src=\"https:\/\/igihe.com\/IMG\/jpg\/Karemera_na_Rutikanga.jpg\" alt=\"ACP Rutikanga na Col Karemera\" \/><\/figure>\n<figure class=\"spip-document spip-document-11311 aligncenter\"><img decoding=\"async\" src=\"https:\/\/igihe.com\/IMG\/jpg\/Rutikanga_yigisha_ububi_bw_ibiyobyabwenge.jpg\" alt=\"ACP Rutikanga yigisha ububi bw&#039;ibiyobyabwenge\" \/><\/figure>\n<figure class=\"spip-document spip-document-11312 aligncenter\"><img decoding=\"async\" src=\"https:\/\/igihe.com\/IMG\/jpg\/Nguwo_Robert_ashyushya_abantu_mu_birori.jpg\" alt=\"Nguwo Staff Sgt Robert ashyushya abantu mu birori\" \/><\/figure>\n<figure class=\"spip-document spip-document-11314 aligncenter\"><img decoding=\"async\" src=\"https:\/\/igihe.com\/IMG\/jpg\/Banyujijemo_nabo_bacinya_akadiho.jpg\" alt=\"Nabo banyujijeho bacinya akadiho\" \/><\/figure>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>{Ibyo ni ibyagarutsweho n&#8217;umuyobozi w&#8217;Akarere ka Nyarugenge kuwa Gatanu tariki 30 Ukuboza 2011, ubwo Umujyi wa Kigali wasozaga icyumweru cyitiriwe urubyiruko. Iki gikorwa cyabereye kuri Stade R\u00e9gional i Nyamirambo, kikaba cyari kitabiriwe n\u2019amashyirahamwe atandukanye y\u2019urubyiruko rwo mu mujyi wa Kigali.} Urubyiruko rwibumbiye mu mashyirahamwe n\u2019amakoperative atandukanye rwari rwitwaje ibitambaro bigaragaza ibikorwa bakora ndetse n\u2019intego zabo [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":1,"featured_media":0,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[9124],"tags":[16770],"byline":[13282],"hashtag":[],"class_list":["post-19684","post","type-post","status-publish","format-standard","hentry","category-mu-rwanda","tag-homenews","byline-olivier-rubibi"],"bylines":[{"id":13282,"name":"Olivier RUBIBI","slug":"olivier-rubibi","description":"","image":{"id":0,"url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/?s=96&d=mm&f=y&r=g","alt":"Default avatar","title":"Default avatar","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","sizes":[]},"user_id":null}],"contributors":[{"id":13282,"name":"Olivier RUBIBI","slug":"olivier-rubibi","description":"","image":{"id":0,"url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/?s=96&d=mm&f=y&r=g","alt":"Default avatar","title":"Default avatar","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","sizes":[]},"user_id":null}],"featured_image":null,"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/new.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/19684","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/new.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/new.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/new.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/users\/1"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/new.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=19684"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/new.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/19684\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/new.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=19684"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/new.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=19684"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/new.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=19684"},{"taxonomy":"byline","embeddable":true,"href":"https:\/\/new.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/byline?post=19684"},{"taxonomy":"hashtag","embeddable":true,"href":"https:\/\/new.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/hashtag?post=19684"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}