{"id":19683,"date":"2012-01-02T12:40:58","date_gmt":"2012-01-02T12:40:58","guid":{"rendered":"https:\/\/old.igihe.com\/inama-y-igihugu-y-abana-igiye-guterana-ku-nshuro-ya-7\/"},"modified":"2012-01-02T14:24:45","modified_gmt":"2012-01-02T14:24:45","slug":"inama-y-igihugu-y-abana-igiye-guterana-ku-nshuro-ya-7","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/new.igihe.com\/kinyarwanda\/inama-y-igihugu-y-abana-igiye-guterana-ku-nshuro-ya-7\/","title":{"rendered":"Inama y\u2019Igihugu y\u2019Abana igiye guterana ku nshuro ya 7"},"content":{"rendered":"<p>{Nk\u2019uko bisanzwe mu muco w\u2019Abanyarwanda guhura no kuganira hakabaho gusangira ibitekerezo no kungurana inama, ndetse ahakenewe umuti ukavugutirwa bose ku gipimo gikwiye kandi cy\u2019ingirakamaro, abana bato bo &#8220;mizero y\u2019ahazaza h\u2019igihugu\u201d ntibibagiranye. Ni muri urwo rwego ku nshuro ya karindwi Inama y\u2019igihugu y\u2019abana igiye guterana muri uku kwezi kwa Mutarama 2012.}<\/p>\n<p>Inama y\u2019Igihugu y\u2019Abana yuzuzanya n\u2019izindi nama zinyuranye zibaho ku rwego rw\u2019igihugu, kandi buri gihe iba ikurikiranye n\u2019Inama y\u2019Igihugu y\u2019Umushyikirano. Umwihariko w\u2019inama y\u2019igihugu y\u2019abana ni uko yo yibanda ku bibazo byabo bwite ifatiye ku myumvire, ubumenyi n\u2019ibitekerezo biri ku rwego rwabo, bakaganira mu buryo bisangamo kandi bumvikanamo.<\/p>\n<p>Inama y\u2019Igihugu y\u2019Abana iteganyijwe kuwa 04 Mutarama 2012, ni iya karindwi kuva iya mbere yaterana mu mwaka w\u20192004. Ni inama abana batorezwamo kuganira bashize amanga, bagatanga ibitekerezo bibavuye ibwonko, kandi bakabikora mu bwisanzure, umutuzo n\u2019ubusabane buranga abonse rimwe. Ni inama kandi ibaha urubuga rwo kumenya kwishakamo ibisubizo ku byo bashoboye, bakahigira gufata ibyemezo by\u2019ibibareba, bakanahabonera amahirwe yo gutegwa amatwi n\u2019inzego zibashinzwe. Ibi bikaba mu buryo bwihuse kurenza ubundi bwose bushobora kubaho, kuko izindi nzira zose zanyuzwamo ubutumwa ngo buzagere ku nzego zo hejuru zibashinzwe zatinda kandi n\u2019ibisubizo bigatinda kubagarukira. Mu nama y\u2019Igihugu y\u2019abana hari ibifatirwa umwanzuro unyarutse, n\u2019ibyo udafatirwaho ntibitinda gushyirwa mu murongo.<\/p>\n<p>Inama y\u2019Igihugu y\u2019Abana igiye guterana ku nshuro ya karindwi izahuza abana bahagarariye buri Karere na buri Murenge bigize u Rwanda, abana bahagarariye abafite ibibazo bikomeye kurusha abandi  (vulnerable children), abana bahagararaiye ababana n\u2019ubumuga bunyuranye (Children with disabilities), bamwe mu bavuye mu nkambi z\u2019impunzi, abahagarariye imfubyi, abahagarariye abana baba mu mihanda (street children\/enfants de la rue) n\u2019abo mu bindi byiciro. <\/p>\n<p>Uretse abana, iyi nama izaba irimo n\u2019abayobozi muri Leta bafite abana mu nshingano zabo, abahagarariye Ishami ry\u2019Umuryango w\u2019Abibumbye ryita ku bana (UNICEF), imiryango itegamiye kuri Leta n\u2019izindi nzego zifite aho zihurira no kuvuganira no kwita ku burenganzira bw\u2019abana.<\/p>\n<p>{{NTWALI John Williams}}<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>{Nk\u2019uko bisanzwe mu muco w\u2019Abanyarwanda guhura no kuganira hakabaho gusangira ibitekerezo no kungurana inama, ndetse ahakenewe umuti ukavugutirwa bose ku gipimo gikwiye kandi cy\u2019ingirakamaro, abana bato bo &#8220;mizero y\u2019ahazaza h\u2019igihugu\u201d ntibibagiranye. Ni muri urwo rwego ku nshuro ya karindwi Inama y\u2019igihugu y\u2019abana igiye guterana muri uku kwezi kwa Mutarama 2012.} Inama y\u2019Igihugu y\u2019Abana yuzuzanya n\u2019izindi [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":1,"featured_media":0,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[9124],"tags":[16804,16770],"byline":[11213],"hashtag":[],"class_list":["post-19683","post","type-post","status-publish","format-standard","hentry","category-mu-rwanda","tag-coverageabana_article","tag-homenews","byline-ntwali-john-williams"],"bylines":[{"id":11213,"name":"NTWALI John Williams","slug":"ntwali-john-williams","description":"","image":{"id":0,"url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/?s=96&d=mm&f=y&r=g","alt":"Default avatar","title":"Default avatar","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","sizes":[]},"user_id":null}],"contributors":[{"id":11213,"name":"NTWALI John Williams","slug":"ntwali-john-williams","description":"","image":{"id":0,"url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/?s=96&d=mm&f=y&r=g","alt":"Default avatar","title":"Default avatar","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","sizes":[]},"user_id":null}],"featured_image":null,"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/new.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/19683","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/new.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/new.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/new.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/users\/1"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/new.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=19683"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/new.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/19683\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/new.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=19683"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/new.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=19683"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/new.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=19683"},{"taxonomy":"byline","embeddable":true,"href":"https:\/\/new.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/byline?post=19683"},{"taxonomy":"hashtag","embeddable":true,"href":"https:\/\/new.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/hashtag?post=19683"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}