{"id":19680,"date":"2012-01-02T12:05:53","date_gmt":"2012-01-02T12:05:53","guid":{"rendered":"https:\/\/old.igihe.com\/leon-mugesera-ashobora-koherezwa-mu-rwanda\/"},"modified":"2012-01-02T13:23:44","modified_gmt":"2012-01-02T13:23:44","slug":"leon-mugesera-ashobora-koherezwa-mu-rwanda","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/new.igihe.com\/kinyarwanda\/leon-mugesera-ashobora-koherezwa-mu-rwanda\/","title":{"rendered":"L\u00e9on Mugesera ashobora koherezwa mu Rwanda"},"content":{"rendered":"<p>{Nyuma y\u2019 imyaka irindwi, urukiko rukuru rwa Canada rwemeje ko L\u00e9on  Mugesera adakwiye kuba muri icyo gihugu kubera ibyaha aregwa byo guhamagarira abantu gukora Jenoside, kuri ubu yaba agiye gushyikirizwa u Rwanda mbere ya tariki 12 Mutarama 2012.}<\/p>\n<p>Amakuru dukesha Montr\u00e9al Gazette avuga ko Mugesera amaze iminsi yohereza ubutumwa kuri internet (e-mails) busaba ubufasha ku nshuti ze, ndetse yanashatse umwunganira mu mategeko.<\/p>\n<p>Muri bumwe mu butumwa bwageze ku kinyamakuru Montr\u00e9al Gazette, Mugesera yavugaga ko yabwiwe n\u2019 ibiro bya Canada bishinzwe abinjira n\u2019 abasohoka ko igihe cye cyo kuba muri Canada kigiye kurangira.<\/p>\n<p>Mugesera yakomeje gucumbikirwa muri Canada nyuma yo kwamburwa ubwenegihugu, bitewe n\u2019 uko yavugaga ko aramutse yoherejwe mu Rwanda yakwicwa urubozo. Mu butumwa yoherezaga yagize ati:\u201dIbi bivuze ko urukiko rwafashe iki cyemezo, mu gihe ndi guhura n\u2019 ihohoterwa ndetse ntegereje urupfu rw\u2019 agashinyaguro igihe nzaba ngeze mu maboko y\u2019abanzi banjye ba politiki bari mu Rwanda.\u201d<\/p>\n<p>Doyon wunganira Mugesera mu mategeko avuga ko ku itariki 27 Ukuboza ari bwo babwiwe ko agomba koherezwa mu Rwanda ku itariki ya 6 Mutarama, nyuma baza gusaba ko byakwigizwayo bavuga ko bahawe igihe kidahagije, itariki iza kwimurirwa ku ya 12 Mutarama 2012.<\/p>\n<p>Umwunganizi wa Mugesera avuga ko guverinoma itari kubaha igihe gihagije ngo babashe gusaba isuzuma ry\u2019 ubucamanza. Yagize ati:\u201diyi dosiye imaze imyaka n\u2019 imyaka, ntitwashobora kuyigaho mu gihe gito nk\u2019 iki.\u201d<\/p>\n<p>Mugesera akurikiranweho ibyaha byo kwigisha urwango no gushishikariza abantu gukorera Jenoside Abatutsi, nk&#8217;uko byumvikanye mu ijambo yavuze tariki 22 Ugushyingo 1992, ubwo yitaga Abatutsi ngo ni \u201cinyenzi\u201d, ndetse agira ati:\u201dMumenye ko uwo mutakata ijosi ari we uzaribakata.\u201d <\/p>\n<p>L\u00e9on Mugesera wahoze ari umuyobozi wungirije w\u2019 ishyaka rya MRND mu cyari perefegitura ya Gisenyi aregwa kandi kuba yarahamagariye abantu kujugunya Abatutsi muri Nyabarongo, avuga ko ari ukubasubiza iwabo muri Ethiopia banyuze iy\u2019 ubusamo.<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>{Nyuma y\u2019 imyaka irindwi, urukiko rukuru rwa Canada rwemeje ko L\u00e9on Mugesera adakwiye kuba muri icyo gihugu kubera ibyaha aregwa byo guhamagarira abantu gukora Jenoside, kuri ubu yaba agiye gushyikirizwa u Rwanda mbere ya tariki 12 Mutarama 2012.} Amakuru dukesha Montr\u00e9al Gazette avuga ko Mugesera amaze iminsi yohereza ubutumwa kuri internet (e-mails) busaba ubufasha ku [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":1,"featured_media":0,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[9126],"tags":[],"byline":[11873],"hashtag":[],"class_list":["post-19680","post","type-post","status-publish","format-standard","hentry","category-mu-mahanga","byline-ishimwe-samuel"],"bylines":[{"id":11873,"name":"Ishimwe Samuel","slug":"ishimwe-samuel","description":"","image":{"id":0,"url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/?s=96&d=mm&f=y&r=g","alt":"Default avatar","title":"Default avatar","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","sizes":[]},"user_id":null}],"contributors":[{"id":11873,"name":"Ishimwe Samuel","slug":"ishimwe-samuel","description":"","image":{"id":0,"url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/?s=96&d=mm&f=y&r=g","alt":"Default avatar","title":"Default avatar","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","sizes":[]},"user_id":null}],"featured_image":null,"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/new.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/19680","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/new.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/new.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/new.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/users\/1"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/new.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=19680"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/new.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/19680\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/new.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=19680"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/new.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=19680"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/new.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=19680"},{"taxonomy":"byline","embeddable":true,"href":"https:\/\/new.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/byline?post=19680"},{"taxonomy":"hashtag","embeddable":true,"href":"https:\/\/new.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/hashtag?post=19680"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}