{Ikipe y\u2019 igihugu Amavubi irateganya gukina imikino ya gicuti itatu hagamijwe kwitegura umukino bazacakiranamo n\u2019 ikipe y\u2019 igihugu ya Nigeria mu rwego rwo gushaka itike yo kwerekeza mu mikino ya nyuma y\u2019 igikombe cy’Afurika kizaba mu 2013 (CAN 2013).}<\/p>\n
Mu kiganiro IGIHE.com yagiranye n\u2019 umunyamabanga mukuru wa FERWAFA Gasingwa Michel, yadutangarije ko umutoza yifuje gukina imikino 2 n\u2019abakinnyi b’abanyamahanga bakina muri shampiyona y\u2019 u Rwanda.<\/p>\n
Gasingwa ati \u201cumutoza Micho yamaze kutwoherereza amazina y\u2019abakinnyi ashaka ko bazakina n\u2019Amavubi, twari twamaze kwandikira amakipe yose afite abakinnyi b’abanyamahanga tuyasaba uruhushya rw’abo bakinnyi, ariko ubu turi kwandikira amakipe dushyiramo n\u2019amazina umutoza yaduhaye.\u201d<\/p>\n
Umunyamabanga mukuru wa FERWAFA yakomeje adutangariza ko abo bakinnyi umutoza azabahuriza hamwe n\u2019abakinnyi b\u2019Amavubi bakitoreza hamwe nyuma bakazakina imikino ya gicuti ibiri; uwa mbere uteganyijwe tariki ya 4 Mutarama 2012, naho uwa kabiri uzakinwa tariki ya 11 Mutarama 2012.<\/p>\n
Twashatse kumenya niba imikino ibiri ya gicuti ihagije, Gasingwa adusubiza ko Amavubi ashobora kuzakina undi mukino n\u2019 ikipe imwe y\u2019 igihugu. Ati \u201cubundi bidushobokeye twakina imikino myinshi, ariko kugeza ubu hari iriya mikino 2 ya gicuti n\u2019abakinnyi b’abanyamahanga; turimo turashakisha n\u2019 ikipe y\u2019 igihugu twakina umukino wa gicuti mbere yo gukina na Nigeria, ariko kugeza ubu ntabwo haremezwa iyo tuzakina\u201d.<\/p>\n
IGIHE.com yaganiriye na bamwe mu bakunzi b\u2019ikipe y\u2019 igihugu Amavubi, abenshi bagaragaza icyizere bafitiye umutoza Micho nyuma y’aho asimburiye Tetteh wari umaze iminsi atitwara neza. <\/p>\n
Umukunzi w\u2019Amavubi Katabarwa Eric ati \u201crwose twari tumaze iminsi myishi mu gahinda kubera ikipe itarimo yitwara neza, gusa aho umutoza Micho ayifatiye yatangiye gutsinda n’ubwo twatsinzwe kuri finale ya CECAFA ariko Amavubi yari yitwaye neza. Ubu rero icyo twifuza ni uko Amavubi yakongera agahangana n\u2019amakipe akomeye, reka turebe uko bazitwara ku mukino wa Nigeria; gusa twe abafana tuzaba tubari inyuma\u201d. <\/p>\n
Umutoza mushya w\u2019 ikipe y\u2019 igihugu Amavubi Milutin Micho Sredojevic abenshi bagiriye icyizere nyuma yo kwitwara neza mu mikino ya CECAFA azahura n\u2019 ikizamini cya kabiri tariki ya 29 Gashyantare 2012 i Kigali, ubwo azacakirana n\u2019 ikipe y\u2019 igihugu ya Nigeria ( Super Eagles) mu rwego rwo gushaka itike yo kujya muri CAN 2013.<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"
{Ikipe y\u2019 igihugu Amavubi irateganya gukina imikino ya gicuti itatu hagamijwe kwitegura umukino bazacakiranamo n\u2019 ikipe y\u2019 igihugu ya Nigeria mu rwego rwo gushaka itike yo kwerekeza mu mikino ya nyuma y\u2019 igikombe cy’Afurika kizaba mu 2013 (CAN 2013).} Mu kiganiro IGIHE.com yagiranye n\u2019 umunyamabanga mukuru wa FERWAFA Gasingwa Michel, yadutangarije ko umutoza yifuje gukina […]<\/p>\n","protected":false},"author":1,"featured_media":0,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[9143],"tags":[16770],"byline":[11358],"hashtag":[],"class_list":["post-19678","post","type-post","status-publish","format-standard","hentry","category-football","tag-homenews","byline-egide-mugisha"],"bylines":[{"id":11358,"name":"Egide MUGISHA","slug":"egide-mugisha","description":"","image":{"id":0,"url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/?s=96&d=mm&f=y&r=g","alt":"Default avatar","title":"Default avatar","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","sizes":[]},"user_id":null}],"contributors":[{"id":11358,"name":"Egide MUGISHA","slug":"egide-mugisha","description":"","image":{"id":0,"url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/?s=96&d=mm&f=y&r=g","alt":"Default avatar","title":"Default avatar","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","sizes":[]},"user_id":null}],"featured_image":null,"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/new.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/19678","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/new.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/new.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/new.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/users\/1"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/new.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=19678"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/new.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/19678\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/new.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=19678"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/new.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=19678"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/new.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=19678"},{"taxonomy":"byline","embeddable":true,"href":"https:\/\/new.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/byline?post=19678"},{"taxonomy":"hashtag","embeddable":true,"href":"https:\/\/new.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/hashtag?post=19678"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}