{"id":19674,"date":"2012-01-02T10:40:26","date_gmt":"2012-01-02T10:40:26","guid":{"rendered":"https:\/\/old.igihe.com\/yasubijwe-ababyeyi-be-nyuma-y-amezi-2-yibwe\/"},"modified":"2012-01-02T13:26:30","modified_gmt":"2012-01-02T13:26:30","slug":"yasubijwe-ababyeyi-be-nyuma-y-amezi-2-yibwe","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/new.igihe.com\/kinyarwanda\/yasubijwe-ababyeyi-be-nyuma-y-amezi-2-yibwe\/","title":{"rendered":"Yasubijwe ababyeyi be nyuma y\u2019amezi 2 yibwe"},"content":{"rendered":"<p>{Michella Jackson w\u2019 amezi atandatu y\u2019 amavuko, yongeye gusubizwa ababyeyi be akuwe muri Repubulika Iharanira Dermokarasi ya Congo, nyuma y\u2019 igihe cy\u2019 amezi abiri yibwe iwabo mu karere ka Rubavu.}<\/p>\n<p>Nk&#8217;uko byanditswe na The New Times, nyina w\u2019 umwana, Egidia Musabyemariya, ubwo yari mu rusengero yahuye n\u2019 umugabo ukomoka muri Congo wamusabye ko yamuha icumbi kuko atari afite aho arara, maze baramwemerera. <\/p>\n<p>Ati:\u201dtwemeye kumuha icumbi, ariko mu gitondo twigira mu mirimo yacu ya buri munsi\u2026 yaducungiye hafi maze adutwarira umwana.\u201d<\/p>\n<p>Se w\u2019 umwana, Wilson Nsengimana yagize ati:\u201dtwaketse ko ari uwo Munyekongo wabikoze, tuza kumenya ko yajyanye umwana muri Congo, ariko ubu turishimira ko umwana ahari.\u201d<\/p>\n<p>Ababyeyi b\u2019 umwana bombi ntibumva kandi ntibavuga, ibi byose babitangaje basemurirwa n\u2019 uwitwa Gatera Th\u00e9oneste.<\/p>\n<p>Ku bw\u2019 amahirwe, ubwo uwo mugabo yambukaga umupaka atwaye umwana mu gakapu, yahagaritswe n\u2019abo ku ruhande rwa Congo bakora ku mupaka, bifuza kumenya icyo atwaye. Nyuma yo gusanga ari umwana, bamushyikirije ikigo kirera imfubyi cya M\u00e8re Immacul\u00e9e, nk&#8217;uko byatangajwe na Meya wa Rubavu Sheikh Hassan Bahame na mugenzi we wa Goma Jean Malihaseme Musanga ubwo bari mu muhango wo gusubiza umwana ababyeyi be mu Cyumweru gishize.<\/p>\n<p>Meya wa Rubavu, Sheikh Bahame yishimiye igikorwa abayobozi ba Congo bakoze, asaba ko ubufatanye hagati y\u2019 ibihugu byombi bwakongerwa.<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>{Michella Jackson w\u2019 amezi atandatu y\u2019 amavuko, yongeye gusubizwa ababyeyi be akuwe muri Repubulika Iharanira Dermokarasi ya Congo, nyuma y\u2019 igihe cy\u2019 amezi abiri yibwe iwabo mu karere ka Rubavu.} Nk&#8217;uko byanditswe na The New Times, nyina w\u2019 umwana, Egidia Musabyemariya, ubwo yari mu rusengero yahuye n\u2019 umugabo ukomoka muri Congo wamusabye ko yamuha icumbi [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":1,"featured_media":0,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[9124],"tags":[],"byline":[11873],"hashtag":[],"class_list":["post-19674","post","type-post","status-publish","format-standard","hentry","category-mu-rwanda","byline-ishimwe-samuel"],"bylines":[{"id":11873,"name":"Ishimwe Samuel","slug":"ishimwe-samuel","description":"","image":{"id":0,"url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/?s=96&d=mm&f=y&r=g","alt":"Default avatar","title":"Default avatar","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","sizes":[]},"user_id":null}],"contributors":[{"id":11873,"name":"Ishimwe Samuel","slug":"ishimwe-samuel","description":"","image":{"id":0,"url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/?s=96&d=mm&f=y&r=g","alt":"Default avatar","title":"Default avatar","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","sizes":[]},"user_id":null}],"featured_image":null,"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/new.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/19674","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/new.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/new.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/new.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/users\/1"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/new.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=19674"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/new.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/19674\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/new.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=19674"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/new.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=19674"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/new.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=19674"},{"taxonomy":"byline","embeddable":true,"href":"https:\/\/new.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/byline?post=19674"},{"taxonomy":"hashtag","embeddable":true,"href":"https:\/\/new.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/hashtag?post=19674"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}