{"id":19667,"date":"2012-01-02T06:52:15","date_gmt":"2012-01-02T06:52:15","guid":{"rendered":"https:\/\/old.igihe.com\/iterambere-rishobora-kuzamira-umuco\/"},"modified":"2012-01-02T06:51:02","modified_gmt":"2012-01-02T06:51:02","slug":"iterambere-rishobora-kuzamira-umuco","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/new.igihe.com\/kinyarwanda\/iterambere-rishobora-kuzamira-umuco\/","title":{"rendered":"Iterambere rishobora kuzamira umuco"},"content":{"rendered":"<p>{Ubu ntibicyoroshye kumenya uko Umunyarwanda w\u2019icyitegererezo yagakwiye kwitwara, ahanini bigendeye ku myitwarire mu bandi; imivugire, imigendere, imyambarire, ndetse no kuri buri kimwe cyose kiranga imibereho ya buri munsi y\u2019Umunyarwanda kuri ubu yaba utuye mu Rwanda cyangwa se no hanze yarwo.}<\/p>\n<p>Ubu umuco mwiza ugezweho ni uw\u2019amabogari (beau gars) ndetse n\u2019abasitari n\u2019abasitarikazi. Ahanini bitewe na za televiziyo, amafilime, ibinyamakuru by\u2019imideri n\u2019amakuru y\u2019abasitari, indirimbo ndetse n\u2019amafoto, hari abatacyitwara nk\u2019Abanyarwanda ariko wababaza icyo bumva baricyo bati &#8221; turi Abanyarwanda.&#8221;<\/p>\n<p>Ntushobora kwibaza ukuntu hafi ya buri muntu wese atagishaka kuvuga Ikinyarwanda uko kiri n\u2019iyo yaba azi imvugo nyayo cyangwa amagambo yagakoreshejwe mu gihe runaka, aha ngo ni ukugirango agaragare nk\u2019umunyamujyi, umusirimu cyangwa umuntu usobanutse nk&#8217;uko imvugo y\u2019ubu yabizanye.<\/p>\n<p>Haba umwana, umusore yewe n\u2019abagabo bakuze ndetse rimwe na rimwe n\u2019abasaza, si ibitangaje kuba ubu wabumva bagira bati &#8221; uriya mubire, umujama, umubogari umuniga (nigger)&#8221; n\u2019ibindi, ubwo bashaka kuvuga umusore cyangwa umugabo. Naho bashaka kuvuga umubyeyi, ukumva bagira bati, \u201curiya mumeri (m\u00e8re) ni umwana mwiza, umudada, sister&#8221; n\u2019ibindi nk\u2019ibyo.<\/p>\n<p>Ariko se tuzaba bande nitwibagirwa ururimi rwacu n\u2019imigenzereze, nka bimwe mu bituranga bikanaduha itandukaniro n\u2019abandi bakomoka mu yandi mahanga?<\/p>\n<p>Tuzishimira kwitwa Abanyarwanda ku izina gusa nta wagutandukanya n\u2019umunyekongo cyangwa umugande mu mivugire? Kuko ntituzaba Abanyamerika cyangwa Abanyaburayi ngo bishoboke cyane ko utavuga ko Abanyamerika bafite n\u2019umuco runaka bahuriyeho usibye uruvangitirane rw\u2019imico y\u2019imihanda yose yakusanyijwe ikaba ikurikizwa, n\u2019abubu batabashije kugumana imwe mu migenzereze y\u2019abakurambere babo.<\/p>\n<p>{{Nta wavuga ko iterambere ryiza ari ugufata imico y\u2019ahandi ugata iyawe}}<\/p>\n<p>Hari ibihugu bimwe na bimwe kubera uruvangitirane rw\u2019indimi bitakigira ururimi runaka rubiranga. Ntushobora kubumva bavuze ngo umenye niba ari igifaransa, icyongereza se cyangwa n\u2019icyespanyole bavuze kuko izo ndimi zose zikomoka ku bakoroni zivugwa nabi zivanzwe n\u2019izindi za gakondo ku buryo usanga ari ururimi gakondo nta rukibaho ndetse n\u2019izo zindi z\u2019abanyaburayi zitavugwa mu buryo buboneye aribyo kenshi muzumva bita igikereoli (Cr\u00e9ole). <\/p>\n<p>Bene izi ndimi z\u2019igikreoli uzisangana abantu bakomoka muri Amerika yo hagati mu bihugu nka Jamaica, na Haiti. Aho usanga yego bafite uko bagaragara n\u2019uko bitwara ariko atari uko ariko babishatse ahubwo ari uko ari ibyabagwiririye bakabyakira kubera amateka batabihisemo.<\/p>\n<p>Mu Rwanda haracyari amahirwe ko ntawe udutegeka kuvuga indimi z\u2019amahanga ku gahato mu buryo butaboneye cyangwa kuziririmbamo, kuzibwirizwamo mu nsengero no kuzikoresha mu kazi. Ushatse kuvuga izo ndimi z\u2019amahanga ajya mu ishuri akaziga akazivugana n\u2019abandi bazizi nkawe, ugasanga ari byiza rwose.<\/p>\n<p>Ariko ikibazo kiza iyo uzi ko ururimi runaka waba uruzi neza cyangwa utaruzi ushatse gukoresha amagambo yarwo mu rundi rurimi, bityo ugasanga ubutumwa washatse gutanga n&#8217;iyo bwabasha kumvikana ariko uburyo wabivuzemo ntibwanogeye buri wese wakumvise.<\/p>\n<p>Aha bikaba ari byiza rero iyo umuntu akoresheje ururimi rumwe kandi rwumvwa na benshi mubo ashaka kubwira kurusha kuvangitiranya indimi cyangwa gukoresha imvugo za zimwe mu zindi, nyamara hari andi magambo y\u2019umwimerere yagakoreshejwe. Bigaragara nko gusuzugura umuco wawe bwite kandi nta n&#8217;icyo uba uwumariye mu kuwongerera imbaraga n\u2019agaciro.    <\/p>\n<p>Hamwe n\u2019iterambere ry\u2019isi, bimaze kuba ingorane kumenya niba koko uko iterambere ry\u2019itumanaho rirushaho gukuraho imipaka mu mico n\u2019imigenzereze y\u2019abatuye isi hashobora kubaho umuco umwe rukumbi ku bantu bose (universal culture), kuko ubu hariho abantu benshi b\u2019ibyitegererezo urubyiruko utaretse n\u2019abakuze bamwe na bamwe bareberaho bakanabafatiraho ingero mu migenzereze.<\/p>\n<p>Abo bafatirwaho ibyitegererezo usangamo abakinnyi b\u2019amafilime, abacuranzi b\u2019ibyamamare ndetse n\u2019abakinnyi b\u2019imikino itandukanye, ariko ikibazo ni uko usanga ibyo byamamare ntangarugero kuri benshi n\u2019ubwo bifite imbaraga mu guhindura imitekerereze n\u2019imigenzereze ya benshi ariko nta muco mwiza bifite ndetse n\u2019ingeso zabo akenshi ugasanga atari nta makemwa.<\/p>\n<p>Kuri ubungubu, uzasanga benshi mu rubyiruko rwo mu Rwanda, bitewe n\u2019ikigereranyo runaka rubasha gutegezwaho itumanaho ndetse n\u2019ibihangano, buri wese muri rwo afite icyamamare runaka yifuza kwigana mu banyamahanga, atitaye ku kubanza akajora ibyiza mu bibi icyo cyamamare gikora, akumva yamwigana ndetse muri byose.<br \/>\nUzasanga nk\u2019umwana wawe akunda cyane uwitwa Lil Wayne w\u2019Umunyamerika, uzwiho kwishushanyaho no kwiyandikaho ku ruhu rwe, ugira imvugo idasukuye yuzuye ibishegu, ukunda kunywa itabi n\u2019ibindi byinshi ariko usange hejuru yo kumukunda wa mwana wawe wenda kubwe yumva yanamera nkawe muri byose.  Nyamara Lil Wayne nta wabasha kuvuga uburyo yitwaramo ko ari ubw\u2019umuco runaka uzwi.<\/p>\n<p>Ubu byabaye agahomamunwa rero aho n\u2019abakobwa b\u2019Abanyarwandakazi basigaye batinyuka bakambara imyambaro itabakwira igaragaza ubwambure bwabo ndetse rimwe na rimwe bakagaragara nta n\u2019utwenda tw\u2019imbere bambaye ku buryo ureba abasha no kubona ubwambure. Ibi bikaba bikunze kugaragara ku babyinnyi babyina imbyino zigezweho cyane iyo bari ku rubyiniro, aho akenshi umuntu ashobora kuvuga ko baba bigana abo babona b\u2019abanyamahanga babikora.<\/p>\n<p>Waramuka rero ubajije umuntu uburyo yitwaramo budasanzwe ugereranije n\u2019uko umuntu warenzwe yakitwaye, ati \u201cni iterambere, ni imyumvire ijijutse&#8221;, icyo benshi bita \u2018civilization\u2019. ariko rero abantu bagomba kubimenya, gutera imbere si uguta umuco mwiza wakurangaga, ugatora ibyamvagari by\u2019ahandi, ufata bimwe mu byiza mumico y\u2019ahandi ukabihuza na bimwe mu byiza by\u2019iwanyu umuco ukagumya ugakura ariko mu buryo bwiza.<\/p>\n<p>Ntihakwiye kubaho itegeko ritegeka umuntu uko agenza n\u2019uko atekereza muri demokarasi nk\u2019uko bayivuga, ariko nibura hakwiye gushyirwaho nk\u2019inteko mu Rwanda ishinzwe kugenzura ururimi rw\u2019Ikinyarwanda n\u2019imikoresherezwe yarwo, kandi abayobozi, abahanzi aba dukunze kwita abasitari, nk\u2019abantu bareberwaho na benshi, bakabitangamo urugero rwiza mu mikoresherezwe yarwo iboneye kuko twese turi Abanyarwanda kandi muri byinshi biduhuza bikanadukomeza nk\u2019abantu biyubashye, ururimi rwacu rw\u2019ikinyarwanda ari urw\u2019ibanze.  <\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>{Ubu ntibicyoroshye kumenya uko Umunyarwanda w\u2019icyitegererezo yagakwiye kwitwara, ahanini bigendeye ku myitwarire mu bandi; imivugire, imigendere, imyambarire, ndetse no kuri buri kimwe cyose kiranga imibereho ya buri munsi y\u2019Umunyarwanda kuri ubu yaba utuye mu Rwanda cyangwa se no hanze yarwo.} Ubu umuco mwiza ugezweho ni uw\u2019amabogari (beau gars) ndetse n\u2019abasitari n\u2019abasitarikazi. Ahanini bitewe na za [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":1,"featured_media":0,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[9150],"tags":[16770],"byline":[13332],"hashtag":[],"class_list":["post-19667","post","type-post","status-publish","format-standard","hentry","category-umurage","tag-homenews","byline-fiacre-igihozo"],"bylines":[{"id":13332,"name":"Fiacre IGIHOZO","slug":"fiacre-igihozo","description":"","image":{"id":0,"url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/?s=96&d=mm&f=y&r=g","alt":"Default avatar","title":"Default avatar","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","sizes":[]},"user_id":2948}],"contributors":[{"id":13332,"name":"Fiacre IGIHOZO","slug":"fiacre-igihozo","description":"","image":{"id":0,"url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/?s=96&d=mm&f=y&r=g","alt":"Default avatar","title":"Default avatar","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","sizes":[]},"user_id":2948}],"featured_image":null,"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/new.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/19667","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/new.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/new.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/new.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/users\/1"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/new.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=19667"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/new.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/19667\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/new.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=19667"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/new.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=19667"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/new.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=19667"},{"taxonomy":"byline","embeddable":true,"href":"https:\/\/new.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/byline?post=19667"},{"taxonomy":"hashtag","embeddable":true,"href":"https:\/\/new.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/hashtag?post=19667"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}