{"id":19658,"date":"2012-01-01T12:18:00","date_gmt":"2012-01-01T12:18:00","guid":{"rendered":"https:\/\/old.igihe.com\/icyo-bamwe-bavuga-ku-itegeko-ryo-gukuramo-inda-riherutse-gutorwa\/"},"modified":"2012-01-01T12:13:30","modified_gmt":"2012-01-01T12:13:30","slug":"icyo-bamwe-bavuga-ku-itegeko-ryo-gukuramo-inda-riherutse-gutorwa","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/new.igihe.com\/kinyarwanda\/icyo-bamwe-bavuga-ku-itegeko-ryo-gukuramo-inda-riherutse-gutorwa\/","title":{"rendered":"Icyo bamwe bavuga ku itegeko ryo gukuramo inda riherutse gutorwa"},"content":{"rendered":"<p>{Mu Rwanda inteko ishinga amategeko umutwe w\u2019abadepite uherutse gutora Itegeko rigenga ikurwamo ry\u2019inda. Nyuma y\u2019itorwa ry\u2019iri tegeko Abanyarwanda b\u2019ingeri zitandukanye ntibabyakiriye kimwe. } <\/p>\n<p>Bamwe bavuga ko bitari bikwiye ko iryo tegeko ritorwa bitwaje ko ngo iri tegeko ari ugushyigikira ibikorwa by\u2019ubusambanyi, guta umuco ndetse bamwe ntibanatinye kuvuga ko ari ugukomeza guha urwaho bamwe mu bagore cyangwa abakobwa uburenganzira bwo kwica kandi ari kimwe mu byaho Imana yanga urunuka. <\/p>\n<p>Ku rundi ruhande hari ababyakiriye neza bavuga ko iri tegeko rigiye kubohora bamwe mu batwita inda ku buryo bubatunguye, aha ni ukuvuga ba bandi bafatwa ku ngufu ndetse n\u2019abandi bisanga batwite ababateye izo nda batiteguye kubafasha ari nabyo binatera bamwe igikomere mu buzima ku buryo n\u2019uwo mwana wavuka yakurira mu bibazo byo kubura urukundo rwa kibyeyi cyangwa se ugasanga ajugunwa n\u2019uwamubyaye.<\/p>\n<p>Gukuramo inda ntibikwiye gufatwa nk\u2019ishyano cyangwa icyaha gikomeye igihe bikozwe n\u2019umuganga wabyigiye kandi  ku mpamvu zumvikana. Gukuramo inda ni uburenganzira bw\u2019umugore nk\u2019uko bigaragazwa n\u2019amategeko arengera umugore yashyizweho n\u2019umuryango w\u2019abibumbye urengera uburenganzira bwa muntu bityo ntawukwiye kubumwima mu gihe bibaye ngombwa.<\/p>\n<p>Ku batumva itegeko ryo gukuramo inda, si buri mugore wese wemerewe  kuyikuramo aho iri tegeko ryubahirizwa. Itegeko rirasobanutse neza kuko risobanura neza igihe umugore cyangwa umukobwa yemererwa gukuramo inda ndetse kandi rikanerekana ko bigomba gukorwa n\u2019abaganga babyigiye kandi bikanakorerwa mu mavuriro afite ibyangombwa bihagije birimo imiti, ibikoresho, abaganga b\u2019inzobere, abajyanama ndetse n\u2019ibindi byangombwa nkenerwa mu gukora iki gikorwa cyo kurengera ubuzima bw\u2019umubyeyi.<\/p>\n<p>Zimwe mu mpamvu zishobora gutuma umugore cyangwa umukobwa akuramo inda harimo kuba yarafashwe ku ngufu, kuba yatewe inda n\u2019uwo bahuje isano,kuba yatewe inda akiri umwana ku buryo byamugiraho ingaruka mbi ku buzima bwe n\u2019ubw\u2019umwan yaba ku mubiri ndetse no mu mutwe, kuba yamugiraho ikibazo igihe akomeje kuyitwita, kuba yagira ikibazo ku mwana atwite igihe bigaragara ko nta mahirwe uwo mwana yagira yo kubaho cyangwa se igihe binagaragazwa n\u2019ibizamini bya muganga ko umwana wavuka ashobora kudakura neza bitewe n\u2019ibibazo bitandukanye ku bwonko cyangwa izindi ngingo ze. <\/p>\n<p>Na none igihe umugore yatewe inda atabyiteguye ndetse akaba anabona azagira ihungabana no kubura ubushobozi bwo kwita ku mwana wavuka cyane cyane igihe uwayimuteye atiteguye kumufasha kurera umwana cyangwa se n\u2019igihe umuryango utamwakira neza icyo gihe ashobora gufata icyemezo cyo gusanga umuganga wabyigiye kugira ngo amufashe kuyikuramo.<\/p>\n<p>Mu bihugu byateye imbere nko muri Amerika ahari amategeko yemerera abagore gukuramo inda, ngo abakobwa n\u2019abagore bagera kuri 40% baba barakuyemo inda mu gihe runaka mu buzima bwabo. Ku isi yose, inda ziri hagati ya miliyoni 20 na 30 zimaze kuvanwamo mu buryo bwemewe n\u2019amategeko naho iziri hagati ya miliyoni 10 na 20 zakuwemo mu buryo butemewe n\u2019amategeko.<\/p>\n<p>Gukuramo inda bitemewe n\u2019amategeko bikururira ababyeyi ibibazo bitandukanye. Muri byo harimo kuva cyane, kwangirika kw\u2019imyanya myibarukiro y\u2019umugore, kuba ingumba tutanaretse n\u2019urupfu cyane ko ababikorera mu bwihisho bifashisha ibyatsi byangiza ubuzima cyangwa se hamwe ukanasanga bamwe twita ba \u2018rumashana\u2019 batanatinya gukoresha ibyuma byanduye bishobora kuba inkomoko yo kuba n\u2019uwakujemo inda ashobora no kuhandurira virusi itera sida cyangwa na kanseri.<\/p>\n<p>13% z\u2019impfu z\u2019abagore buri mwaka ziterwa no gukuramo inda bitemewe n\u2019amategeko. Izi mpfu nk\u2019uko bitangazwa na webmed.com ntizirangwa muri Amerika cyangwa ibindi bihugu biha abagore uburenganzira bwo gukuramo inda.<\/p>\n<p>Imibare mishya itangazwa n\u2019Umuryango w\u2019Abibumbye wita ku buzima yerekana ko miliyoni 50 z\u2019inda zikurwamo yaba ku buryo bwemewe n\u2019amategeko cyangwa butayakurikije, 30 muri zo zonyine zibarurirwa mu bihugu bikiri mu nzira y\u2019amajyambere. <\/p>\n<p>Igiteye ubwoba ni uko miliyoni 20 muri izo zikurwamo ku buryo bwangiza ubuzima bw\u2019umubyeyi kubera ibura ry\u2019abaganga babihugukiwemo ndetse n\u2019ibindi bikoresho byifashishwa cyangwa se bamwe bakazikuriramo mu bwihisho ari nayo mpamvu benshi zibahitana bityo bikanongera umubare w\u2019ababyeyi bahitanwa n\u2019inda.<\/p>\n<p>Wakwibaza uti: \u201cese ubundi ko uko iterambere rigenda ryiyongera uburyo bwo kwirinda gusama umugore atabiteganije bugenda bwigishwa kandi bukanakwirakwizwa mu mavuriro ku buryo buhendutse, kuki benshi bagwa mu mutego wo gusama batabishaka ndetse bikaviramo bamwe gukuramo inda mu bwihisho ndetse n\u2019abihambiriye bakazibyara ugasanga bata ibyo bibondo cyangwa banabarera ugasanga batabaha urukundo n\u2019uburere nyabwo ?\u201d.<\/p>\n<p>Mu bigaragara inyigisho z\u2019imikorere y\u2019umubiri w\u2019umuntu ndetse n\u2019iz\u2019ubuzima bw\u2019imyororokere hamwe n\u2019ibura ry\u2019uburere buhagije biri mu bituma iki kibazo cy\u2019inda zitateganijwe ziyongera. Iyo ibi byivanze n\u2019ubujiji ndetse n\u2019ibura rya serivisi z\u2019ubuzima bw\u2019imyororokere ndetse n\u2019imyumvire kuri izi serivisi nabyo bibangamira gahunda zo gukumira izi nda zitateganijwe. <\/p>\n<p>Ikindi cyiyongera kuri ibi ni uko mu bihugu byinshi bikiri mu nzira y\u2019amajyambere hatari hashyirwaho amategeko yemerera abagore n\u2019abakobwa gukuramo inda ari nabyo kenshi bituma umubare w\u2019abagore uhasiga ubuzima cyangwa ukanahagirira ubumuga butandukanye.  Haracyari imbogamizi zishingiye ku ibura ry\u2019abaganga ndetse n\u2019abajyanama mu by\u2019ubuzima basobanukiwe n\u2019ubuzima bw\u2019imyororokere bafasha abagore gusobanukirwa n\u2019ibijyanye n\u2019imokorere n\u2019imihindagurikire y\u2019imibiri yabo.<\/p>\n<p>Kuba igihugu cy\u2019u Rwanda cyarashyizeho Itegeko ryemerera abagore n\u2019abakobwa gukuramo inda ni indi ntambwe itewe mu kugabanya impfu n\u2019ibindi bibazo byibasira abagore biturutse ku gutwita batabiteganije.  Gusa kuba iri tegeko ryaratowe ntibihagije. <\/p>\n<p>Aha birasaba ko inzego z\u2019ubuzima, izishinzwe iyubahirizwa ry\u2019uburinganire no kurwanya ihohoterwa mu miryango ndetse n\u2019inzego bwite za Leta zose guhera ku mudugudu kugeza hejuru bagomba gushyira ingufu mu kwigisha abaturage by\u2019umwihariko herekanywa ibyiza byo kugira umugore ufite amagara mazima, ujijukiwe n\u2019imikorere ndetse n\u2019imihindagurikire y\u2019umubiri we. <\/p>\n<p>Birakwiye kandi ko aya mategeko amenyeshwa abaturarwanda b\u2019ingeri zose cyane cyane igitsina gore kugira ngo bamenye ko hari amategeko abarengera bityo binagabanye ikibazo cya bamwe bakuramo inda mu bwihisho cyangwa se banagira amahirwe yo kuzibyara bakajugunya ibyo bibondo.<\/p>\n<p>Ni uburenganzira bw\u2019umugore kubona serivisi nziza z\u2019ubuzima kugira ngo arindwe gupfa atanga ubuzima cyangwa izindi ngaruka zishamikiye ku kubura serivisi z\u2019ubuzima zinoze harimo n\u2019uburenganzira bwo gukuramo inda igihe bigaragara ko yamugiraho ingaruka ku buzima harimo n\u2019urupfu. Nihashorwa imari mu kubungabunga ubuzima bw\u2019abana n\u2019ababyeyi ndetse hakanashorwa mu kwigisha ubuzima bw\u2019imyororokere na serivisi zibishamikiyeho byose, ndetse kandi hagashorwa mu kwigisha abaganga b\u2019umumwuga bazafasha abagore cyangwa abakobwa bakenera serivisi zo gukuramo inda babaha inama mbere yo gukora icyo gikorwa, babakurikirana nyuma yo gukuramo inda, nta kabuza ko igihugu kizatera imbere mu bukungu, imibereho myiza n\u2019imiyoborere myiza.<\/p>\n<p>{{Inkuru dukesha UMUGANGA.com}}<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>{Mu Rwanda inteko ishinga amategeko umutwe w\u2019abadepite uherutse gutora Itegeko rigenga ikurwamo ry\u2019inda. Nyuma y\u2019itorwa ry\u2019iri tegeko Abanyarwanda b\u2019ingeri zitandukanye ntibabyakiriye kimwe. } Bamwe bavuga ko bitari bikwiye ko iryo tegeko ritorwa bitwaje ko ngo iri tegeko ari ugushyigikira ibikorwa by\u2019ubusambanyi, guta umuco ndetse bamwe ntibanatinye kuvuga ko ari ugukomeza guha urwaho bamwe mu bagore [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":1,"featured_media":0,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[9124],"tags":[16770],"byline":[12978],"hashtag":[],"class_list":["post-19658","post","type-post","status-publish","format-standard","hentry","category-mu-rwanda","tag-homenews","byline-uhawenimana-thierry"],"bylines":[{"id":12978,"name":"UHAWENIMANA Thierry","slug":"uhawenimana-thierry","description":"","image":{"id":0,"url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/?s=96&d=mm&f=y&r=g","alt":"Default avatar","title":"Default avatar","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","sizes":[]},"user_id":null}],"contributors":[{"id":12978,"name":"UHAWENIMANA Thierry","slug":"uhawenimana-thierry","description":"","image":{"id":0,"url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/?s=96&d=mm&f=y&r=g","alt":"Default avatar","title":"Default avatar","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","sizes":[]},"user_id":null}],"featured_image":null,"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/new.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/19658","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/new.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/new.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/new.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/users\/1"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/new.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=19658"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/new.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/19658\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/new.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=19658"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/new.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=19658"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/new.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=19658"},{"taxonomy":"byline","embeddable":true,"href":"https:\/\/new.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/byline?post=19658"},{"taxonomy":"hashtag","embeddable":true,"href":"https:\/\/new.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/hashtag?post=19658"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}