{"id":19655,"date":"2012-01-01T10:31:25","date_gmt":"2012-01-01T10:31:25","guid":{"rendered":"https:\/\/old.igihe.com\/ngoma-abantu-2-bakubiswe-n-inkuba\/"},"modified":"2012-01-02T10:42:13","modified_gmt":"2012-01-02T10:42:13","slug":"ngoma-abantu-2-bakubiswe-n-inkuba","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/new.igihe.com\/kinyarwanda\/ngoma-abantu-2-bakubiswe-n-inkuba\/","title":{"rendered":"Ngoma: Abantu  2 bakubiswe n\u2019inkuba"},"content":{"rendered":"<p>{Mu rusengero rw\u2019Itorero ry\u2019Abangilikani ruri mu Kagari ka Gahulire, Umurenge wa Kazo Akarere ka Ngoma, inkuba yakubise abantu bagera kuri 13, babiri muri bo bahita bitaba Imana abandi nabo barimo barakurikiranwa n\u2019abaganga mu bitaro bya Kibungo.}<\/p>\n<p>Ibi byabaye kuri uyu wa Gatanddatu tariki ya 31 Ukuboza, umunsi wanyuma usoza umwaka wa 2011.<\/p>\n<p>Hari  mu ma saa cyenda z\u2019umugoroba ubwo mu bice bitandukanye by\u2019Akarere ka Ngoma imvura nyinshi irimo umuyaga n\u2019imirabyo  yatangiraga kugwa . <\/p>\n<p>Abantu 16 bari mu rusengero rw\u2019Abangilikani i Gahurire muri ayo masaha baje gutegura igitaramo cy\u2019umunsi mukuru w\u2019umwaka mushya. Inkuba yakubise 13 muri bo bahita bikubita hasi, hasigara hahagaze batatu ari nabo bashoboye gutabaza no guterura bagenzi babo.<\/p>\n<p>Muri abo 13 baguye igihumure, babiri b\u2019abagore  aribo Mukansengiyumva Apophia, na Mukahakizamungu Frida bakunze kwita Mukanoheli bahise bitaba Imana ako kanya. Icyakora n\u2019urusengero barimo ntaho  rwangiritse nk\u2019uko Umunyamakuru wa Radio Rwanda wahageze abitangaza.<\/p>\n<p>Abahungabanye bagera ku 9 ubu barimo barakurikiranwa n\u2019abaganga mu bitaro bya Kibungo. Dr Sally  umwe mu baganga barimo babakurikirana yatangaje ko abenshi muri bo abona nta kibazo gikomeye bafite ndetse ngo bashobora no guhita bataha, icyakora ngo hari n\u2019abandi bashobora gutaha nyuma y\u2019amasaha 24 cyangwa 48.<\/p>\n<p>Nk\u2019uko bishimangirwa n\u2019Umunyamabanga Nshingwabikorwa w\u2019Umurenge wa KAZO, Mukarukundo Victoire bibaye ubwa kabiri muri uyu mwaka w\u20192011 habera impanuka nk\u2019iyi, kuko no mu kwezi kwa Werurwe umwaka ushize wa 2011, inkuba yakubise abana 9 bo mu rwunge rw\u2019amashuri rwa Murinja ariko ku bw\u2019amahirwe ntihagira ahasiga ubuzima.<\/p>\n<p>Mukarukundo Victoire yihanganishije imiryango yabuze ababo ndetse abizeza ko ubuyobozi babafasha mu bijyanye n\u2019ishyingurwa ryabo, ndetse ngo n\u2019abahungabanye bazabakurikiranira hafi.<\/p>\n<p>Mukarukundo Victoire yasabye ko byaba byiza cyane abayobozi b\u2019insengero bashyizeho utwuma dukingira inkuba bita \u2018paratonneres\u2019 ku nsengero zabo; kuko n\u2019ubuyobozi bw\u2019Akarere ka Ngoma bwari bwategetse ko ahari ibigo by\u2019amashuri hose babugura nyuma yo kubona ko inkuba zibasiye abana mu mashuri, dore ko no mu mwaka w\u20192005 i Sakara ku mashuri abanza  inkuba yakubise abana 6 bagahita bapfa, n\u2019amashuri bari barimo agasenyuka.<\/p>\n<p>{{Inkuru dukesha ORINFOR}}<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>{Mu rusengero rw\u2019Itorero ry\u2019Abangilikani ruri mu Kagari ka Gahulire, Umurenge wa Kazo Akarere ka Ngoma, inkuba yakubise abantu bagera kuri 13, babiri muri bo bahita bitaba Imana abandi nabo barimo barakurikiranwa n\u2019abaganga mu bitaro bya Kibungo.} Ibi byabaye kuri uyu wa Gatanddatu tariki ya 31 Ukuboza, umunsi wanyuma usoza umwaka wa 2011. Hari mu ma [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":1,"featured_media":0,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[9124],"tags":[16770],"byline":[13386],"hashtag":[],"class_list":["post-19655","post","type-post","status-publish","format-standard","hentry","category-mu-rwanda","tag-homenews","byline-kanyumba-beata"],"bylines":[{"id":13386,"name":"Kanyumba Beata","slug":"kanyumba-beata","description":"","image":{"id":0,"url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/?s=96&d=mm&f=y&r=g","alt":"Default avatar","title":"Default avatar","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","sizes":[]},"user_id":null}],"contributors":[{"id":13386,"name":"Kanyumba Beata","slug":"kanyumba-beata","description":"","image":{"id":0,"url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/?s=96&d=mm&f=y&r=g","alt":"Default avatar","title":"Default avatar","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","sizes":[]},"user_id":null}],"featured_image":null,"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/new.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/19655","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/new.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/new.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/new.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/users\/1"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/new.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=19655"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/new.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/19655\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/new.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=19655"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/new.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=19655"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/new.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=19655"},{"taxonomy":"byline","embeddable":true,"href":"https:\/\/new.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/byline?post=19655"},{"taxonomy":"hashtag","embeddable":true,"href":"https:\/\/new.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/hashtag?post=19655"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}