{"id":19651,"date":"2012-01-01T00:00:00","date_gmt":"2012-01-01T00:00:00","guid":{"rendered":"https:\/\/old.igihe.com\/2012-ijambo-rya-perezida-wa-repubulika-paul-kagame-ritangiza-umwaka\/"},"modified":"2012-01-02T12:35:02","modified_gmt":"2012-01-02T12:35:02","slug":"2012-ijambo-rya-perezida-wa-repubulika-paul-kagame-ritangiza-umwaka","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/new.igihe.com\/kinyarwanda\/2012-ijambo-rya-perezida-wa-repubulika-paul-kagame-ritangiza-umwaka\/","title":{"rendered":"2012:Ijambo rya Perezida wa Repubulika  Paul Kagame ritangiza umwaka"},"content":{"rendered":"<p>{Banyarwanda,<\/p>\n<p>Banyarwandakazi,<\/p>\n<p>Baturarwanda,<\/p>\n<p>Nshuti z\u2019u Rwanda;}<\/p>\n<p>Mu izina ryanjye bwite, iry\u2019umuryango wanjye, no mu izina rya Guverinoma y\u2019u Rwanda, mbifurije umwaka mushya muhire w\u20192012, muzawugiremo amahoro kandi uzabere uw\u2019uburumuke no kwiteza imbere.<\/p>\n<p>Mu mwaka ushize twarafatanyije, tugera ku bikorwa byinshi mu byiciro binyuranye by\u2019ubuzima bw\u2019igihugu cyacu haba mu bukungu, mu mibereho myiza, mu miyoborere no mu butabera; mbese navuga mu majyambere rusange. Nkaba ngirango mbibashimire.<\/p>\n<p>Ubu buryo bwo gukorera hamwe, tugahuza gahunda nibwo bwatumye igihugu cyacu kimaze kugera kure heza, ni nabwo bugomba kuranga ibyo dukora byose. Twakishimira ko ubukungu bw\u2019u Rwanda bukomeza kwiyongera ku gipimo gishimishije, kandi ko bugera ku Banyarwanda bose, kandi aho baba batuye hose.<\/p>\n<p>N\u2019ubwo habaye ibibazo by\u2019ihungabana ry\u2019ubukungu ku isi hose, umusaruro w\u2019u Rwanda wiyongereye ku 8,8%, ikindi twishimira ni uko twakomeje guhangana n\u2019izamuka ry\u2019ibiciro ku isoko, iryo zamuka ryari kuri 7,4% mu Ugushyingo uyu mwaka (2011), nyamara ahandi mu Karere dutuyemo byari 20%; twashoboye no gukomeza kubungabunga agaciro k\u2019ifaranga ry\u2019u Rwanda.<\/p>\n<p>Ikindi twakishimira ni uko twakomeje gushyira imbaraga mu korohereza ishoramari mu Rwanda, mu myaka itatu ishize twavuye ku mwanya w\u2019143 mu bihugu 183, ubu tukaba turi ku mwanya wa 45 mu rwego rw\u2019isi, n\u2019uwa gatatu muri Afurika.<\/p>\n<p>Gahunda zo gufasha Abanyarwanda bagifite intege nke mu kwikura mu bukene zageze ku Banyarwanda hafi bose zibagirira akamaro. Tuzakomeza kuzishyiramo imbaraga kurirango intego twihaye yo kuzamura Abanyarwanda bose tuyigereho kandi vuba.<\/p>\n<p>Ibi byose kandi tuzakomeza kubyubakira ku musingi w\u2019amahoro n\u2019umutekano by\u2019igihugu cyacu bitajegajega, buri Munyarwanda ashobore kwihangira cyangwa gukora umurimo umutunge n\u2019umuryango we. <\/p>\n<p>Abari mu buhinzi n\u2019ubworozi bihaze kandi basagurire n\u2019amasoko, urwaye agire uburyo buboneye bwo kwivuza bitamugoye, kandi buri mwana ashobore kwiga; aha nagirango nongere nshimire Abanyarwanda muri rusange bagize uruhare mu gikorwa cyo kubakira abana babo ibyumba by\u2019amashuri muri iyi gahunda.<\/p>\n<p>Ndashimira n\u2019inzego za gisirikare na Polisi babigizemo uruhare, nkanashimira Abanyarwanda bose, ukuntu twakomeje kwigirira icyizere no kukigirira inzego z\u2019ubuyobozi; ibi nabyo byagize uruhare runini mu gukomeza guteza imbere igihugu cyacu.<\/p>\n<p>Uburyo bw\u2019umwimere bwo kwikemurira ibibazo duhereye ku bushobozi twebwe ubwacu twifitemo, dukwiye gukomeza kubugira umuco w\u2019imikorere, ibi ni nabyo bizaduha agaciro dukwiye kuba dufite.<\/p>\n<p>Uyu mwaka turangije igihugu cyacu cyongeye kubaka umubano mwiza n\u2019ibindi bihugu; muri byo twahera kubyo duhana imbibi, ibyo muri Afurika ahandi, iby\u2019u Burayi n\u2019ibyo muri Amerika, ndetse n\u2019ibyo muri Aziya n\u2019ibindi. Politiki y\u2019u Rwanda ni iyo kwagura amarembo no kugirana ubutwererane n\u2019ibindi bihugu.<\/p>\n<p>Banyarwanda, Banyarwandakazi, Nshuti z\u2019u Rwanda; ndagirango nsoze mvuga ko Abanyarwanda tumaze gutera intambwe nziza. Uyu mwaka tuwutangirane imbaraga nshya, dukomeze kugira umwete wo gukora, kunoza umurimo, no guharanira kwigira bidasubira inyuma.<\/p>\n<p>Ibi nibyo nifuriza buri Munyarwanda muri uyu mwaka dutangiye kandi ntituzabitezukeho. Nongeye kubifuriza mwese umwaka mushya muhire muzawugiremo imigisha myinshi, kandi uzarangwe n\u2019ibikorwa bikomeza kuduteza imbere.<\/p>\n<p>[Kurikira ijambo rya Perezida Kagame hano->http:\/\/www.youtube.com\/watch?v=ncG1R8II5nY]<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>{Banyarwanda, Banyarwandakazi, Baturarwanda, Nshuti z\u2019u Rwanda;} Mu izina ryanjye bwite, iry\u2019umuryango wanjye, no mu izina rya Guverinoma y\u2019u Rwanda, mbifurije umwaka mushya muhire w\u20192012, muzawugiremo amahoro kandi uzabere uw\u2019uburumuke no kwiteza imbere. Mu mwaka ushize twarafatanyije, tugera ku bikorwa byinshi mu byiciro binyuranye by\u2019ubuzima bw\u2019igihugu cyacu haba mu bukungu, mu mibereho myiza, mu miyoborere no [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":1,"featured_media":0,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[9124],"tags":[16770],"byline":[11220],"hashtag":[],"class_list":["post-19651","post","type-post","status-publish","format-standard","hentry","category-mu-rwanda","tag-homenews","byline-ruzindana-rugasa"],"bylines":[{"id":11220,"name":"Ruzindana Rugasa","slug":"ruzindana-rugasa","description":"","image":{"id":0,"url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/?s=96&d=mm&f=y&r=g","alt":"Default avatar","title":"Default avatar","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","sizes":[]},"user_id":null}],"contributors":[{"id":11220,"name":"Ruzindana Rugasa","slug":"ruzindana-rugasa","description":"","image":{"id":0,"url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/?s=96&d=mm&f=y&r=g","alt":"Default avatar","title":"Default avatar","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","sizes":[]},"user_id":null}],"featured_image":null,"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/new.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/19651","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/new.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/new.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/new.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/users\/1"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/new.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=19651"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/new.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/19651\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/new.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=19651"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/new.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=19651"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/new.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=19651"},{"taxonomy":"byline","embeddable":true,"href":"https:\/\/new.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/byline?post=19651"},{"taxonomy":"hashtag","embeddable":true,"href":"https:\/\/new.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/hashtag?post=19651"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}