{"id":19650,"date":"2011-12-31T21:24:35","date_gmt":"2011-12-31T21:24:35","guid":{"rendered":"https:\/\/old.igihe.com\/u-rwanda-ni-igiti-kidacanwa-kitotwa-kandi-kiturirwa-dr-mukimbiri\/"},"modified":"2011-12-31T21:22:01","modified_gmt":"2011-12-31T21:22:01","slug":"u-rwanda-ni-igiti-kidacanwa-kitotwa-kandi-kiturirwa-dr-mukimbiri","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/new.igihe.com\/kinyarwanda\/u-rwanda-ni-igiti-kidacanwa-kitotwa-kandi-kiturirwa-dr-mukimbiri\/","title":{"rendered":"U Rwanda ni igiti kidacanwa, kitotwa kandi kiturirwa-Dr Mukimbiri"},"content":{"rendered":"<p>{Nyuma y\u2019aho Dr Jean Mukimbiri ashyiriye ahagaragara itangazo rigenewe abanyamakuru, twagiranye ikiganiro we ubwe na Ambasaderi Kabare Jacques uhagarariye u Rwanda mu Bufaransa, kugirango tumenye imvo n\u2019imvano y\u2019impamvu yo kwandika iyo baruwa.}<\/p>\n<p>Dr Jean Mukimbiri yashyize ahagaraga iri tangazo nyuma y&#8217;amakuru yanditswe mu Kinyamakuru Umuvugizi.<\/p>\n<p>{{IGIHE.com:}}  Iri tangazo  mwashyize ahagaragara ni iryanyu nyiri izina ?<\/p>\n<p>{{Dr Mukimbiri :}} Inyandiko ni iyanjye rwose.<\/p>\n<p>{{IGIHE.com :}} Mu itangazo mwashyize ahagaragara hari aho mugira muti: \u201cBimwe ni ukuri, ibindi si ukuri\u201d. Mwatubwira imvo n\u2019imvano y\u2019ibyatangajwe mu Kinyamakuru Umuvugizi.<\/p>\n<p>{{Dr Mukimbiri :}} Nahetswe mu ngobyi y\u2019ibanga, iyo ngobyi  ntiracika imijishi, sinamena ibanga. Ndamutse mburanye, nanasaba kuburana mu ibanga, kubera impamvu zumvikana. <\/p>\n<p>Urugero, sinakwemera ko hagira umunyamakuru uza aho mburana na Nyakubahwa Ambasaderi wanyoboye, unahagarariye igihugu cyacu. U Rwanda ni igiti kidacanwa, U Rwanda ni igiti kitotwa, u Rwanda ni igiti kiturirwa.<\/p>\n<p>{{IGIHE.com :}} Amakuru twasomye aravuga ko mwahagaritswe ku mirimo mwakoraga muri Ambasade y\u2019u Rwanda mu Bufaransa. Ni byo?<\/p>\n<p>{{Dr Mukimbiri :}} Ni byo ariko nanjye byarantunguye.<\/p>\n<p>{{IGIHE.com:}} Murakeka ko byaba byatewe n\u2019iki?<\/p>\n<p>{{Dr Mukimbiri : }} Sinshobora kumena ibanga kandi ntibizambeho. Sinamena ibanga ndi umubyeyi wuzukuruje; mennye ibanga nawe ubwawe Karirima ntiwazanshakaho inshuti. Umurage wo kumena ibanga ntuzacyurirwe abazankomokaho. Simpandwa ku rurimi.<\/p>\n<p>Nyuma y\u2019iki kiganiro cy\u2019amagambo azimije ya Dr Jean Mukimbiri, twanaganiriye  na Ambasaderi Kabare Jacques nawe agira icyo adutangariza.<\/p>\n<p>{{IGIHE.com :}} Nyakubahwa Ambasaderi ibivugwa n\u2019Ikinyamakuru Umuvugizi kuri Dr Mukimbiri nibyo?<\/p>\n<p>{{Ambasaderi Kabare :}} Mukimbiri ntakiri umukozi w\u2019Ambasade kubera amasezerano y\u2019akazi (contrat) yarangiye, nta cyo navuga kuri we kuko afite uburenganzira bwo kwandika ibyo ashatse n\u2019igihe ashakiye, gusa ntiyarenga ku mategeko agenga abakozi yo kudatangaza amabanga y\u2019umukoresha we nk\u2019uko bigenda mu iseswa ry\u2019akazi nk\u2019ahandi hose.<\/p>\n<p>Ku byerekeye Umuvugizi, ntabwo nigeze nsoma ibyo wanditse ndetse n\u2019iryo tangazo Mukimbiri yageneye abanyamakuru ntaryo ndasoma.<\/p>\n<p>{{Hano munsi tubashyiriyeho itangazo Dr Jean Mukimbiri yageneye abanyamakuru}}<\/p>\n<p>Jyewe, Dr Jean MUKIMBIRI, maze gusoma Ikinyamakuru Umuvugizi, mu nomero cyaraye gisohoye, kimvugamo, mu kazi k\u2019Ambasade y\u2019u Rwanda i Paris mu Bufaransa, ntangaje ibi bikurikira :<\/p>\n<p>&#8211; Nemera ihame ry\u2019itara n\u2019itangazamakuru.<\/p>\n<p>&#8211; Nubwo nemera iryo hame ariko, ndatangaza ko nta ruhare na ruto mfite, mu itara n\u2019itangazamakuru mvugwaho mu nomero maze gusoma, mu Kinyamakuru Umuvugizi.<\/p>\n<p>&#8211; Ingingo ya munani y\u2019Amasezerano y\u2019akazi ashyirwaho umukono, muri Ambasade y\u2019U Rwanda i Paris, ivuga ko umukozi w\u2019Ambasade atagomba kumena ibanga ku byo azi muri Ambasade, yaba akihakora, yaba atakihakora.<\/p>\n<p>&#8211; Bikubitiyeho ko ndi Umwunzi wabiherewe impamyabumenyi, n\u2019impamyabushobozi, muri Kaminuza ihuza za Kaminuza zirenga icumi.<\/p>\n<p>&#8211; Bimwe mu byo maze gusoma ni ukuri, ibindi si ukuri. Kuba ntamena ibanga biratuma nta kindi nongeraho.<\/p>\n<p>&#8211; Mboneyeho kwizeza abayobozi b\u2019igihugu n\u2019ab\u2019Ambasade, abasoma iri tangazo, n\u2019Umuvugizi, ko nkiri wa wundi: Umunyarwanda w\u2019umushakashatsi kuri \u00ab Genocide \u00bb no mu Bwunzi\/Mediation, nkaba ngerageza, uko nshoboye kose kubikorana ubupfura, ubutwari n\u2019ubumenyi. Imana izabimfashemo, namwe mwese.<br \/>\nNdahamya kandi ko bizashoboka, kuko tubikomora mu ngobyi y\u2019umuco wacu, itazacika imijishi.<\/p>\n<p>&#8211; Mboneyeho kubifuriza kurangiza neza uyu mwaka, no kuzagira amahoro n\u2019amahirwe muri uyu mwaka w\u2019i 2012.<\/p>\n<p>{{Bikorerwe Ottignies, mu Bubiligi, ku italiki ya  30 Ukuboza 2011}}<\/p>\n<p>{{Jean MUKIMBIRI Docteur en Philosophie et Lettres, M\u00e9diateur, Certifi\u00e9 en Gestion d\u2019Organismes Culturels}}<\/p>\n<p>{{Karirima A. Ngarambe Correspondant\/IGIHE.com Belgique}}<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>{Nyuma y\u2019aho Dr Jean Mukimbiri ashyiriye ahagaragara itangazo rigenewe abanyamakuru, twagiranye ikiganiro we ubwe na Ambasaderi Kabare Jacques uhagarariye u Rwanda mu Bufaransa, kugirango tumenye imvo n\u2019imvano y\u2019impamvu yo kwandika iyo baruwa.} Dr Jean Mukimbiri yashyize ahagaraga iri tangazo nyuma y&#8217;amakuru yanditswe mu Kinyamakuru Umuvugizi. {{IGIHE.com:}} Iri tangazo mwashyize ahagaragara ni iryanyu nyiri izina ? [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":1,"featured_media":0,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[9124],"tags":[],"byline":[13112],"hashtag":[],"class_list":["post-19650","post","type-post","status-publish","format-standard","hentry","category-mu-rwanda","byline-karirima-a-ngarambe"],"bylines":[{"id":13112,"name":"Karirima A Ngarambe","slug":"karirima-a-ngarambe","description":"","image":{"id":0,"url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/?s=96&d=mm&f=y&r=g","alt":"Default avatar","title":"Default avatar","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","sizes":[]},"user_id":2998}],"contributors":[{"id":13112,"name":"Karirima A Ngarambe","slug":"karirima-a-ngarambe","description":"","image":{"id":0,"url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/?s=96&d=mm&f=y&r=g","alt":"Default avatar","title":"Default avatar","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","sizes":[]},"user_id":2998}],"featured_image":null,"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/new.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/19650","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/new.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/new.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/new.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/users\/1"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/new.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=19650"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/new.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/19650\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/new.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=19650"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/new.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=19650"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/new.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=19650"},{"taxonomy":"byline","embeddable":true,"href":"https:\/\/new.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/byline?post=19650"},{"taxonomy":"hashtag","embeddable":true,"href":"https:\/\/new.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/hashtag?post=19650"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}