{"id":19649,"date":"2012-01-01T11:35:00","date_gmt":"2012-01-01T11:35:00","guid":{"rendered":"https:\/\/old.igihe.com\/sms-yari-irikoze-hagati-ya-mm-n-umugore-we-lyvia\/"},"modified":"2012-01-02T13:53:27","modified_gmt":"2012-01-02T13:53:27","slug":"sms-yari-irikoze-hagati-ya-mm-n-umugore-we-lyvia","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/new.igihe.com\/kinyarwanda\/sms-yari-irikoze-hagati-ya-mm-n-umugore-we-lyvia\/","title":{"rendered":"SMS yari irikoze hagati ya MM n&#8217;Umugore we Lyvia"},"content":{"rendered":"<p>{Umunyamakuru Maurice Munyentwari uzwi nka MM aremeza ko mu minsi mike ishize yagiranye ukutumvikana n\u2019umwe mu basore (bigana n\u2019umugore we muri Kaminuza Nkuru y\u2019u Rwanda) washatse kumuteretera umugore we ngo amwigarurire akoresheje telephone igendanwa. Gusa akavuga ko nyuma yo kwihaniza uwo musore, ubu yasubiranye n\u2019umugore we (wari umaze iminsi yahukanye) kandi ko bari kwizihiriza hamwe iminsi mikuru yo gutangira umwaka.}<\/p>\n<p>Munyentwari aherutse kwandika ku rukuta rwa Facebook ye yihaniza umusore avuga ko yashatse kwigarurira umugore bashyingiranywe agira ati:\u201dNshuti zanjye, dore agasore karara kadasinziriye ngo karashaka gusohokana Princess (Lyvia) ngo bajye kurarana mu byumba by\u2019amahoteli bya Butare. Mukande like munanyungure ibitekerezo (comments). Nimwuzura 100 ndabashyiriraho ubutumwa (SMS) kirirwa kandikira Princess. Baca umugani ngo iyo imbwa yashy&#8230;&#8230;. irapfa\u201d.<\/p>\n<p>Iki kiganiro cyo kuri Facebook cyavuzweho byinshi cyaje gukongezwa n\u2019uko Kamwezi Mugunga Lyvia, umugore wa MM, yaje kwandika asa n\u2019urengera uyu musore aho yagize ati:\u201dNshuti zanjye, mwihangane mwubahane mutaba nk\u2019uwashyize iyi nkuru hano! Uyu musore  uri kuvugwa nabi gutya ararengana cyane, niba ananyumva aho ari musabye imbabazi. Mu buzima duhura n\u2019ibidutungura byinshi gusa byose tuba dutegetswe kubyakira uko bije! Ndabinginze twubahane ibyabaye byose biri hagati yacu mutubabarire kubibashyiramo! Nongere mbasabe mwubahe uwo muntu!\u201d<\/p>\n<figure class=\"spip-document spip-document-11235 aligncenter\"><img decoding=\"async\" src=\"https:\/\/igihe.com\/IMG\/jpg\/mmmm.jpg\" alt=\"MM ari kumwe n&#039;umugore we Lyvia\" \/><\/figure>\n<p>Aganira na IGIHE.com, Munyentwari yavuze ko uwo musore, avuga ko bataziranye imbonankubone, yahoraga ashakisha umugore we kugeza ubwo amufatiye kuri telephone ari nabyo byatumye abyandika ku rubuga rwa Facebook asaba inama bagenzi be. Yagize ati:\u201d uwo musore yohereje SMS agira ibyago asanga telephone ninjye uyifite, ni aho ngaho niho byahereye\u201d.<\/p>\n<p>Muri iki kiganiro ku murongo wa telephone kandi, Munyentwari ashimangira ko ibyo bibazo byose babicoce (we n\u2019umugore we) ku buryo yemeje ko ubwo yaganiraga na IGIHE.com yari ari kumwe nawe. Yagize ati:\u201dNi akabazo kabayemo ariko twarabikemuye, twarabikemuye\u2026 habayemo ikibazo nyine uburyo uwo musore yageragezaga kwinjira mu rukundo rwacu ashaka umugore wanjye ariko jyewe namuhaye gasopo turabivugana\u201d.<\/p>\n<p>Telefone y\u2019umugore wa MM ntiyabashije gucamo nk\u2019uko MM yari yabitubwiye asobanura ko kuko ngo umugore bisa nk\u2019ibyamukomerekeje yahisemo kuba ayifunze. Uwo musore MM avuga ko yashakaga kumuca inyuma twabashije kubona numero ye ariko inshuro zose twayigerageje ntiyatwitabye, bigeza ubwo itongereye gucamo.<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>{Umunyamakuru Maurice Munyentwari uzwi nka MM aremeza ko mu minsi mike ishize yagiranye ukutumvikana n\u2019umwe mu basore (bigana n\u2019umugore we muri Kaminuza Nkuru y\u2019u Rwanda) washatse kumuteretera umugore we ngo amwigarurire akoresheje telephone igendanwa. Gusa akavuga ko nyuma yo kwihaniza uwo musore, ubu yasubiranye n\u2019umugore we (wari umaze iminsi yahukanye) kandi ko bari kwizihiriza hamwe [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":1,"featured_media":0,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[9114],"tags":[16770,16789],"byline":[11447],"hashtag":[],"class_list":["post-19649","post","type-post","status-publish","format-standard","hentry","category-imyidagaduro","tag-homenews","tag-s_singers","byline-richard-irakoze"],"bylines":[{"id":11447,"name":"Richard IRAKOZE","slug":"richard-irakoze","description":"","image":{"id":0,"url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/?s=96&d=mm&f=y&r=g","alt":"Default avatar","title":"Default avatar","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","sizes":[]},"user_id":null}],"contributors":[{"id":11447,"name":"Richard IRAKOZE","slug":"richard-irakoze","description":"","image":{"id":0,"url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/?s=96&d=mm&f=y&r=g","alt":"Default avatar","title":"Default avatar","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","sizes":[]},"user_id":null}],"featured_image":null,"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/new.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/19649","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/new.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/new.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/new.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/users\/1"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/new.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=19649"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/new.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/19649\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/new.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=19649"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/new.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=19649"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/new.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=19649"},{"taxonomy":"byline","embeddable":true,"href":"https:\/\/new.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/byline?post=19649"},{"taxonomy":"hashtag","embeddable":true,"href":"https:\/\/new.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/hashtag?post=19649"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}