{"id":19645,"date":"2011-12-31T17:55:55","date_gmt":"2011-12-31T17:55:55","guid":{"rendered":"https:\/\/old.igihe.com\/ibintu-by-ingenzi-byaranze-imyidagaduro-muri-2011\/"},"modified":"2011-12-31T19:14:03","modified_gmt":"2011-12-31T19:14:03","slug":"ibintu-by-ingenzi-byaranze-imyidagaduro-muri-2011","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/new.igihe.com\/kinyarwanda\/ibintu-by-ingenzi-byaranze-imyidagaduro-muri-2011\/","title":{"rendered":"Ibintu by&#8217;ingenzi  byaranze imyidagaduro muri 2011"},"content":{"rendered":"<p>{Umwaka wa 2011, usigiye abahanzi bo mu Rwanda iterambere rikomeye mu mwuga wabo kubera ahanini amarushanwa atandukanye bitabiriye, ibitaramo n\u2019indi mihango itandukanye bakoze bakagenda bagaragaza ko bashoye kandi ko baramutse bashyigikiwe barushaho gutera imbere.}<\/p>\n<p>Mu gihe turimo gusoza umwaka wa 2011, twabakusanirije ibihe by\u2019ingenzi byawuranze mu myidagaduro yose aha turavuga muzika, amafilime n\u2019amakinamico ariko iki cyegeranyo kikaba cyibanda kuri muzika cyane kuko ukunze gusanga ariyo ikunze kuyobora ikiciro cy\u2019imyidagaduro mu Rwanda twibanze ku bahanzi ba muzika.<\/p>\n<p>{{Ibitaramo bitari bike:}}<\/p>\n<p>1.\tKuva mu kwezi kwa Mata kugeza mu mpera z\u2019ukwezi kwa Nyakanga uruganda rwenga ibinyobwa bisembuye n\u2019ibidasembuye (Bralirwa) rwateguye amarushanwa yiswe Primus Guma Guma Super Star binyuze mu kinyobwa cyabo Primus, rihuza abahanzi 10 ba mbere bigaragaje cyane kandi bakunzwe n\u2019Abanyarwanda kuva mu mwaka hagati y\u2019umwaka wa 2008 na 2011, nyuma y\u2019ibyiciro bitandukanye byo kuzenguruka igihugu cyose no gucuranga bikanyura live kuri Televiziyo y\u2019u Rwanda.<\/p>\n<p>Habayeho gutora maze mu ijoro ryo kuwa 31 Nyakanga iki gihembo kiza kwegukanwa na Tom Close, naho ku mugoroba wo kuwa 10 [ashyikirizwa ibihembo yari yatsindiye  ->http:\/\/www.igihe.com\/spip.php?article15216 ]<\/p>\n<figure class=\"spip-document spip-document-11208 aligncenter\"><img decoding=\"async\" src=\"https:\/\/igihe.com\/IMG\/jpg\/Tom_Close_atangazwa_ko_ariwe_wegukanye_PGGSS-2.jpg\" alt=\"\" \/><\/figure>\n<p>2.\tIndirimbo ya Tom Close na Sean Kingston yiswe \u2018Good Time Tonight\u2019  yamaze igihe kirekire itegerezanijwe amatsiko n&#8217;Abanyarwanda batari bake, aho iziye nabwo yavugishije benshi kubera ireme ryayo, dore ko ariyo ndirimbo ya mbere umuhanzi w\u2019Umunyarwanda yafatanije n\u2019umuhanzi w&#8217;icyamamare ku rwego nk\u2019urwa Sean Kingston.<\/p>\n<p>3.\tSalax Awards ni kimwe mu bikorwa ngaruka mwaka bishyushya abantu cyane, ibyatanzwe uyu mwaka byahabwaga abahanzi bitwaye neza mu mwaka wa 2010, iby\u2019uyu mwaka bikaba byaragaragayemo n\u2019agashya ko guha [ibihembo bwa mbere abahanzi bo mu karere->http:\/\/news.igihe.net\/news.php?groupid=4&#038;news_cat_id=8&#038;news_id=12917]<\/p>\n<figure class=\"spip-document spip-document-11194 aligncenter\"><img decoding=\"async\" src=\"https:\/\/igihe.com\/IMG\/jpg\/Knowles_ashyikirizwa_igihembo_cye_muri_Salax_Awards.jpg\" alt=\"Knowless ashyikirizwa igihembo muri Salax Award\" \/><\/figure>\n<p>4.      Igitaramo cy\u2019umuhanzi Sean Kingston i Kigali kiri mu bitaramo byaranze uyu mwaka ahanini kubera umubare w\u2019abantu cyahagurukije baturutse mu ntara zose no mu bihugu duhana imbibe [baje kukitabira  ->http:\/\/www.igihe.com\/spip.php?article16401 ]: <\/p>\n<p>5.\tMuri uyu mwaka Perezida wa Repubuli Paul Kagame yakoze ingendo zitandukanye ku isi asura Abanyarwanda batuye hanze y\u2019u Rwanda, akaba yarakunze kujyana n\u2019abantu b\u2019ingeri zose mu rwego rwo kwerekana aho u Rwanda rugeze rwiyubaka mu nzego zose.<\/p>\n<p>Aha n\u2019abahanzi ntibasigaye yaba abahanzi b\u2019indirimbo cyangwa ab\u2019amakinamico, aho bajyanaga nawe ndetse bagataramira abantu babaga bitabiriye iyo mibonano na Perezida aha twavuga nk\u2019ibitaramo bakoreye muri Leta zunze Ubumwe z\u2019Amerika, Ubufaransa kandi bashimishije [ Abanyarwanda bahatuye karahava->http:\/\/www.igihe.com\/spip.php?article13479 ]<\/p>\n<p>6.\tMu mpera z\u2019uyu mwaka hagaragaye ibitaramo bitari bike, abahanzi bashyira ku mugaragaro album zabo: Jay Polly, Just Family, Dream Boys, Knowless, Dominic Nic, Kamichi, Eddy Mico, King James, Muster Fire, Riderman, Babou, DMS, Asher Juno, Beautiful For Ashers, Lilliane Kabaganza, Iriba choir, Maranatha Family Choir n\u2019izindi.<\/p>\n<p>7.\tIgiterane cy\u2019umuvuga butumwa Sugira Steven cyiswe \u201cRwanda igihe ni iki\u201c, iki gitaramo cyavuzweho cyane ahanini kubera agashya yari yakoze cyo guhuza abahanzi bakora indirimbo ziririmbirwa Imana n\u2019abaririmba izisanzwe, bikaba byaranateje impaka nyinshi mu matorero atandukanye.<\/p>\n<p>8.\tIgitaramo cyiswe \u2018Alpha Band with Famlies\u2019 ku munsi wa Noheli cyari kitabiriwe n\u2019ibihangange mu karere Alpha Rwirangira, Msechu, N\u2019gan\u2019galito, Patrica na Judge Ian bazwi cyane mu marushanwa ya Tusker Project Fame, yana vuzwe cyane kubera amarushanwa agamije [ kuzamura impano z\u2019abakiri bato yabayemo<br \/>\n->http:\/\/www.igihe.com\/spip.php?article19444 ]<\/p>\n<p>9.\t Kigali up festival ni igitaramo nacyo cyubatse izina ahanini kubera impano z\u2019abahanzi benshi batari bazwi zahagaragaye nka Sophia Nzayisenga wacuranze inganga kakahava, (ndetse hari abatari bake barimo Ntwali John Williams twaganiriye bavuga ko hari hashize imyaka igera ku 100 nta Munyarwandakazi ucuranga inanga uboneka, bikazanagorana kubona undi nkawe mu bihe biri imbere niba bizanashoboka). Icyo gitaramo kandi cyitabiriwe n\u2019umubare utari muto w\u2019abahanzi b&#8217;Abanyarwanda bari bakitabiriye [harimo n\u2019abari baturutse hanze y\u2019u Rwanda   ->http:\/\/igihe.com\/spip.php?article16189] ndetse abenshi muri bo [bakanaririmba->http:\/\/igihe.com\/spip.php?article15962 ], <\/p>\n<figure class=\"spip-document spip-document-11196 aligncenter\"><img decoding=\"async\" src=\"https:\/\/igihe.com\/IMG\/jpg\/Sophia_muri_Kigali_Up_Fastival_1_.jpg\" alt=\"Nzayisenga Sophia muri Kigali Up_Fastival\" \/><\/figure>\n<p>10.\tUwavuga ibitaramo byaranze umwaka wa 2011 ntawakibagirwa ibitaramo byaranze iserukiramuco mpuza ma kaminuza byaberaga muri Kaminuza nkuru y\u2019u Rwanda i Butare yari yitabiriwe n\u2019amakaminuza atandukanye yo mu Karere [u Rwanda ruherereye mo.<br \/>\n->http:\/\/www.igihe.com\/spip.php?article9620 ]<\/p>\n<p>{{Kwegukana ibihembo bitandukanye ku bahanzi b\u2019Abanyarwanda }} <\/p>\n<p>&#8211;\tItsinda rya Blessed Sisters mu kwezi kwa Gicurasi ryegukanye igihembo cy\u2019umwaka muri Groove Awards nk\u2019abahanzi b\u2019Abanyarwandakazi bitwaye neza mu mwaka wa 2010, [mu ndirimbo ziririmbirwa Imana.  ->http:\/\/igihe.com\/spip.php?article9708 ]<\/p>\n<p>&#8211;\tTariki 31 Nyakanga umuhanzi Tom Close yegukanye umwanya wa mbere mu marushanwa ya [ Primus Guma Guma Super Star. ->http:\/\/igihe.com\/spip.php?article14867]<\/p>\n<p>&#8211;\tTariki 14 Kanama Alpha Rwirangira yongeye kwitwaraneza mu marushanwa yari yahuje abahanzi bitwaye neza muri Tusker Project Fame zimaze kuba, aho yaje ku mwanya wa mbere ayoboye abahanzi [batatu begukanye ibihembo.  ->http:\/\/igihe.com\/spip.php?article15322 ]<\/p>\n<p>&#8211;\tDominic Nic, Dr Claude na The Brothers nabo tariki 20 Kanama begukana ibikombe [ muri East African Music Awards.  ->http:\/\/igihe.com\/spip.php?article15534 ]<\/p>\n<p>&#8211;\tTariki 6 Gushyingo abahanzi Dream Boys, Alpha Rwirangira na Miss Jojo begukana ibikombe bya [PAM Awards mu matsinda bari barimo.  -> http:\/\/igihe.com\/spip.php?article17906 ]<\/p>\n<p>&#8211;\tUmukinnyi w\u2019amafilme Bamporiki Eduard yegukanye igikombe mu marushanwa y\u2019amafilime yaberaga muri Leta zunze ubumwe z\u2019Amerika yitwaga:\u201cHeartland Film Festival\u201d hamwe na Filime ye \u2018Kinyarwanda Film\u2019, tubibutse ko iyi filme yigeze no kwegukana igihembo cyo mu rwego rwo hejuru mu Buyapani mu iserukiramuco [ryitwa Skip City International Film Festival.<br \/>\n->http:\/\/igihe.com\/spip.php?article17429 ]<\/p>\n<figure class=\"spip-document spip-document-11193 aligncenter\"><img decoding=\"async\" src=\"https:\/\/igihe.com\/IMG\/jpg\/Bamporiki_Eduard_afite_igihembo_yari_akuye_muri_USA_mu_ntoki.jpg\" alt=\"Bamporiki avuye muri leta Zunze Ubumwe za Amerika gufata igihembo\" \/><\/figure>\n<p>{{Inkuru zagiye zivugwaho cyane }}<\/p>\n<p>&#8211;\tUmuhanzi ukizamuka Olili yabeshye ko hari umukobwa wiyahuye [kubera urukundo yamukundaga Olili  .-> http:\/\/igihe.com\/spip.php?article14258 ]<\/p>\n<p>&#8211;\t[Itwita n\u2019ibyara-> http:\/\/igihe.com\/spip.php?article9818] [ry\u2019umuraperikazi Paccy. ->http:\/\/igihe.com\/spip.php?article1779 ]<\/p>\n<p>&#8211;\t[Itandukana rya Miss Jojo n\u2019umukunziwe Saleh  ->http:\/\/igihe.com\/spip.php?article15983 ]<\/p>\n<p>&#8211;\t[Itsinda rya The Brothers ryahinduye uburyo bw\u2019imikoranire ndetse biza no kuvugwa cyane ko baba batandukanye  ->http:\/\/igihe.com\/spip.php?article12195] , ariko mu nama y\u2019Abagize iri tsinda yabahuje mu kwezi kwa Gicurasi yasoje hafashwe imyanzuro ko Danny azaguma muri The Brothers nk\u2019umwanditsi w\u2019indirimbo gusa ariko akaba yanaririmba igihe bikewe kandi afite umwanya.<\/p>\n<p>Uyu mwaka kandi wanaranzwe no kuzamuka kw\u2019abahanzi batandukanye barimo Danny Nanone, Chritopher, Engeneer, Kizz Kizito, Bijo, n\u2019abandi<\/p>\n<p>Uyu mwaka wagaragaye mo kwiyubaka kw\u2019abahanzi mu nzego zitandukanye harimo n\u2019urukundo kuri bamwe na bamwe, ariko hagenda hagaragaramo no gutandukana, Nizzo wo muri Urban Boys yatandukanye na Sacha, Bac-T atandukana na Anitha, Knowless atandukana na Safi n\u2019ubwo batabitaragaza ku mugaragaro, hanabaye ho kubaka ingo kubahanzi banyuranye barimo gutandukanye [ Ally Soudy  ->http:\/\/igihe.com\/spip.php?article18272 ], KNC Imfura y\u2019iwacu, Liza Kamikazi, Victory Fidele wo muri The Brothers n\u2019abandi b.<br \/>\nbatandukanye.<\/p>\n<p>Abakinnyi b\u2019amakinamico bakomeje gutera imbere ahanini ariko abigaragaje cyane ni abakina ubwoko bw\u2019amakina mico asekeje , aha twavuga abahanzi nka Gasumuni (Atome), David uzwiho kuvuga mu ijwi abenshi bitiranya n\u2019irya Perezida wa Repubulika Paul Kagame.<\/p>\n<p>Abahanzi bibumbiye hamwe bakora icyitwa \u2018Comedy night\u2019 buri mpera z\u2019umwaka kirimo kubica bigacika mu Mujyi wa Kigali, aha kandi ntitwakwibagirwa ko n\u2019abakinnyi b\u2019amakinamico azwi nk\u2019Urunana bakomeje gukora ingendo zitandukanye bagenda basura uturere dutandukanye tw\u2019 u Rwanda, aho usanga bakirwa n\u2019isinzi ry\u2019abantu, ntawakwibagirwa ijambo ryasakaye cyane muri uyu mwaka rigira riti:\u201dumwuga wo kwihangana urandambiye\u201d ryaturutse kuri Gasumuni.<\/p>\n<p>Uyu mwaka ariko wanasohotsemo amafilm atandukanye ndetse n\u2019abari mu rwego rw\u2019amafilm batandukanye bunguka amahugurwa ndetse n\u2019ibikoresho, aha twavuga amahugurwa y\u2019abakinnyi n\u2019abakora amafilimi bagiye bakora ingendoshuri zitandukanye muri Leta zunze ubumwe z\u2019Amerika ndetse n\u2019Abanyamerika batandukanye bazagusura u Rwanda mu rwego rwo guhugura no kongerera ubumenyi Abanyarwanda kubijyanye na Film.<\/p>\n<p>Uyu mwaka ushize wanaranzwe n\u2019ibitaramo byo mu rwego ruhanitse bigamije gutora ba Nyampinga naba Rudasumbwa mu mashuri makuru na za Kaminuza aha twavuga nka :<\/p>\n<p>&#8211; [Tariki 19 Kanama Ishuri ry\u2019ikoranabuhanga rya Kigali (KIST) ryatoye Nyampinga.  ->http:\/\/igihe.com\/spip.php?article15476 ]<\/p>\n<p>&#8211; [Tariki 5 Ugushyingo Ishuri Rikuru ry\u2019imari n\u2019amabanki (SFB) ryatoye Natacha nka Nyampinga wa 2011.<br \/>\n->http:\/\/igihe.com\/spip.php?article17890 ]<\/p>\n<figure class=\"spip-document spip-document-11195 aligncenter\"><img decoding=\"async\" src=\"https:\/\/igihe.com\/IMG\/jpg\/Natacha_Miss_SFB_ashyikirizwa_igihembo_na_Ministre_Mitari_Protais.jpg\" alt=\"Natacha Miss SFB ashyikirizwa igihembo na Minisitiri Mitari\" \/><\/figure>\n<p>&#8211; [Tariki 18 Ugushyingo mu ishuri rya Mount Kenya University hatowe Nyampinga na Rudasumbwa.  -> http:\/\/igihe.com\/spip.php?article18268 ]<\/p>\n<p>&#8211; Mu Ishuri Rikuru Nderabarezi rya rya Kigali (KIE) naho batoye Nyampinga na Rudasumbwa, aha hanagaragaye agashya k\u2019uko mu biyamamazaga [harimo n\u2019ababana n\u2019ubumuga,  -> http:\/\/igihe.com\/spip.php?article19374 ]<\/p>\n<p>Aha kandi ntawakwibagirwa ibiganiro by\u2019umunyamakuru DJ Adams kuri City Radio byagiye bivugwaho cyane kubera insanganyamatsiko yabyo akenshi ikunze kuba inenga amakosa agaragara muri muzika nyarwanda ikorwa n\u2019abakiri bato ariko nanone akaba yari akunze gushinjwa kunenga no guha urubuga abanenga gusa nta nama z\u2019uko [ayo makosa yakosorwa.  ->http:\/\/igihe.com\/spip.php?article8090 ]<\/p>\n<p>Uyu mwaka kandi hagaragaye mo amaserukira muco atandukanye yo kwerekana imideri yagiye agaragaza ko uru rwego rwo kwerekana imideri mu Rwanda narwo rumaze gutera imbere,:<\/p>\n<p>&#8211; [Tariki 4 Gashyantare habaye iserukira mucyo ryitwa Rwanda Fashion Festival.  ->http:\/\/igihe.com\/spip.php?article9686 ]<\/p>\n<p>&#8211; [Naho  tariki 24 Ugushyingo haba Nana Events Fashion Festival,  n\u2019andi atendukanye<br \/>\n->http:\/\/igihe.com\/spip.php?article18414]<\/p>\n<p>Tubabwire ko ku munsi byibura ku rubuga rwanyu IGIHE.com hanyura inkuru n\u2019ibindi bijyanye n\u2019imyidagadura bigera kuri 4 bityo bikaba bidashoboka ko byose twabikusanyiriza hamwe mu nkuru imwe, niyo mpamvu twabatoranirijemo iby\u2019ingenzi.<\/p>\n<p>{{Tubifurije Umwaka Mushya Muhire wa 2012}}<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>{Umwaka wa 2011, usigiye abahanzi bo mu Rwanda iterambere rikomeye mu mwuga wabo kubera ahanini amarushanwa atandukanye bitabiriye, ibitaramo n\u2019indi mihango itandukanye bakoze bakagenda bagaragaza ko bashoye kandi ko baramutse bashyigikiwe barushaho gutera imbere.} Mu gihe turimo gusoza umwaka wa 2011, twabakusanirije ibihe by\u2019ingenzi byawuranze mu myidagaduro yose aha turavuga muzika, amafilime n\u2019amakinamico ariko iki [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":2921,"featured_media":0,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[9114],"tags":[16770],"byline":[11903],"hashtag":[],"class_list":["post-19645","post","type-post","status-publish","format-standard","hentry","category-imyidagaduro","tag-homenews","byline-venuste-kamanzi"],"bylines":[{"id":11903,"name":"Venuste Kamanzi","slug":"venuste-kamanzi","description":"","image":{"id":0,"url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/?s=96&d=mm&f=y&r=g","alt":"Default avatar","title":"Default avatar","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","sizes":[]},"user_id":null}],"contributors":[{"id":11903,"name":"Venuste Kamanzi","slug":"venuste-kamanzi","description":"","image":{"id":0,"url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/?s=96&d=mm&f=y&r=g","alt":"Default avatar","title":"Default avatar","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","sizes":[]},"user_id":null}],"featured_image":null,"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/new.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/19645","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/new.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/new.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/new.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/users\/2921"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/new.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=19645"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/new.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/19645\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/new.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=19645"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/new.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=19645"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/new.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=19645"},{"taxonomy":"byline","embeddable":true,"href":"https:\/\/new.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/byline?post=19645"},{"taxonomy":"hashtag","embeddable":true,"href":"https:\/\/new.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/hashtag?post=19645"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}