{"id":19639,"date":"2011-12-31T16:33:24","date_gmt":"2011-12-31T16:33:24","guid":{"rendered":"https:\/\/old.igihe.com\/amagambo-meza-y-abahanzi-afasha-mu-kubana-neza\/"},"modified":"2011-12-31T16:32:46","modified_gmt":"2011-12-31T16:32:46","slug":"amagambo-meza-y-abahanzi-afasha-mu-kubana-neza","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/new.igihe.com\/kinyarwanda\/amagambo-meza-y-abahanzi-afasha-mu-kubana-neza\/","title":{"rendered":"Amagambo meza y\u2019abahanzi afasha mu kubana neza"},"content":{"rendered":"<p>{Ubwo ku cyumweru cya noheli abahanzi Bamporiki Eduard, Mani Martin na Ntazinda Marcel bizihizaga isabukuru bamaze bavutse bavuze ko inganzo ifite akamaro cyane. Dr. Habyarimana Jean Baptiste, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y\u2019Ubumwe n\u2019Ubwiyunge wari muri ibi birori avuga ko abahanzi bagira amagambo meza yubaka umubano, ubumwe n\u2019uburenganzira bw\u2019ikiremwamuntu.}<\/p>\n<p>Bamporiki wari wujuje imyaka 28 kimwe na Ntazinda Marcel naho Mani Martin we yari yujuje imyaka 23. Ibyo birori byabereye mu rugo rwa Bamporiki ku Gisozi.<\/p>\n<p>Ibyo birori byaranzwe n\u2019ibisigo, imivugo, indirimbo za kizungu, iza gakondo n\u2019ibindi. Byaranzwe kandi no kwibukiranya amateka ya buri muhanzi n\u2019ibikorwa by\u2019indashyikirwa yagezeho muri iyo myaka amaze y\u2019ubukure, ndetse n\u2019imigabo n\u2019imigambi afitiye igihugu cye n\u2019ahazaza he.<\/p>\n<p>Ku ruhande rwa Bamporiki ari nawe wateguye ibyo birori,yasubiyemo amateka ye, ibyagiye bimugora, ibyo yagiye ageraho n\u2019ibyo ateganya kugeraho. Yibukije abari aho iby\u2019ibihembo yagiye atahana birimo icyo yahawe n\u2019Imbuto Foundation cya filimi yanditse yitwa \u201cLong coat\u201d n\u2019ikindi aherutse gukura muri Leta ya Indiana muri Leta Zunze Ubumwe z\u2019Amerika, cy\u2019Umukinnyi w\u2019Imena muri filimi yiswe\u201cKinyarwanda\u201c.<\/p>\n<figure class=\"spip-document spip-document-11186 aligncenter\"><img decoding=\"async\" src=\"https:\/\/igihe.com\/IMG\/jpg\/Bamporiki_n_umufasha_we_Claudine.jpg\" alt=\"Bamporiki ari kumwe n&#039;umufasha we witwa Claudine\" \/><\/figure>\n<p>Dr. Habyarimana Jean Baptiste yagaragaje ibyishimo bye muri aya magambo ati: \u201cNjyewe nkunda abahanzi by\u2019agahebuzo, mbakundira amagambo meza yubaka abavamo, yubaka umubano, ubumwe n\u2019uburenganzira bw\u2019ikiremwamuntu. Ikindi mbakundira ni uko banyunganira mu mirimo nshinzwe y\u2019ubumwe n\u2019ubwiyunge bw\u2019abanyarwanda, bityo nkaba nkomeje kwitabira ibikorwa byabo mu rwego rwo gukomeza guhamya umubano n\u2019urukundo.\u201d<\/p>\n<p>Umwarimu wo muri Kaminuza yigenga ya Kigali, Habumugisha Thacien, yishimiye uburyo yamenyanye na Bamporiki,anezezwa kandi n\u2019ibikorwa by\u2019indashyikirwa yagiye amubonaho, agira ati: \u201cNanjye namukuyeho urugero rwiza nubwo nshaje bwose\u201c.<\/p>\n<p>Dr. Nshogoza Isaie, umuganga mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal yagize ati:\u201cKumenyana n\u2019abahanzi ni ibintu numva bimpaye ishema, kuko umuhanzi ni umuhanuzi, by\u2019umwihariko igihe maranye na Eduard kitari kinini yambereye inshuti y\u2019ibihe igihumbi, kandi y\u2019ikitegererezo\u201d.<\/p>\n<p>Abana b\u2019imfubyi baba mu mudugudu witiriwe Avega \u2013 Agahozo ku Kimironko, nabo bafashe ijambo bashimimira Mani Martin kuba yaritanze akaza kubataramira akabakura mu bwigunge mu rwego rwo kubifuriza noheli nziza n\u2019umwaka mushya muhire w\u20192012, bamwifuriza isabukuru nziza y\u2019amavuko no gukomeza kugera ku ntego yiyemeje mu myaka iri imbere.<\/p>\n<p>Bamporiki Eduard uzwi ku izina rya \u201cKideyo \u201c ni mwene Mwitende na Mukankuranga, wavukiye mu mudugudu wa Remera, Akagari ka Gako, Umurenge wa Kagano mu Karere ka Nyamasheke.<\/p>\n<p>Yavutse ku wa 24 Ukuboza 1983 yujuje imyaka 28, arubatse afite umugore bamaranye umwaka n\u2019iminsi 6.<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>{Ubwo ku cyumweru cya noheli abahanzi Bamporiki Eduard, Mani Martin na Ntazinda Marcel bizihizaga isabukuru bamaze bavutse bavuze ko inganzo ifite akamaro cyane. Dr. Habyarimana Jean Baptiste, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y\u2019Ubumwe n\u2019Ubwiyunge wari muri ibi birori avuga ko abahanzi bagira amagambo meza yubaka umubano, ubumwe n\u2019uburenganzira bw\u2019ikiremwamuntu.} Bamporiki wari wujuje imyaka 28 kimwe na [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":1,"featured_media":0,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[9116],"tags":[16770],"byline":[12907],"hashtag":[],"class_list":["post-19639","post","type-post","status-publish","format-standard","hentry","category-umuco","tag-homenews","byline-nsanzabera-jean-de-dieu"],"bylines":[{"id":12907,"name":"NSANZABERA Jean de Dieu","slug":"nsanzabera-jean-de-dieu","description":"","image":{"id":0,"url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/?s=96&d=mm&f=y&r=g","alt":"Default avatar","title":"Default avatar","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","sizes":[]},"user_id":3076}],"contributors":[{"id":12907,"name":"NSANZABERA Jean de Dieu","slug":"nsanzabera-jean-de-dieu","description":"","image":{"id":0,"url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/?s=96&d=mm&f=y&r=g","alt":"Default avatar","title":"Default avatar","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","sizes":[]},"user_id":3076}],"featured_image":null,"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/new.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/19639","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/new.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/new.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/new.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/users\/1"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/new.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=19639"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/new.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/19639\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/new.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=19639"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/new.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=19639"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/new.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=19639"},{"taxonomy":"byline","embeddable":true,"href":"https:\/\/new.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/byline?post=19639"},{"taxonomy":"hashtag","embeddable":true,"href":"https:\/\/new.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/hashtag?post=19639"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}