{"id":17736,"date":"2011-11-01T17:50:00","date_gmt":"2011-11-01T17:50:00","guid":{"rendered":"https:\/\/old.igihe.com\/byagenze-gute-ngo-inzara-ya-ruzagayura-icike-burundu-mu-rwanda\/"},"modified":"2013-09-04T17:58:19","modified_gmt":"2013-09-04T17:58:19","slug":"byagenze-gute-ngo-inzara-ya-ruzagayura-icike-burundu-mu-rwanda","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/new.igihe.com\/kinyarwanda\/byagenze-gute-ngo-inzara-ya-ruzagayura-icike-burundu-mu-rwanda\/","title":{"rendered":"Byagenze gute ngo inzara ya Ruzagayura icike burundu mu Rwanda?"},"content":{"rendered":"<p>{Mu minsi ishije twabagejeje amateka y\u2019Inzara yamenyekanye cyane mu Rwanda ariyo \u201cRuzagayura\u201d muri iyi nkuru rero tugiye kubagezaho ingamba zitandukanye zafashwe mu gihe cy\u2019iyi inzara mu rwego rwo guhashya icyo cyago cyibasiye Abanyarwanda ahagana mu mwaka w\u20191943 kugeza mu 1944. Izo ngamba zafashwe n\u2019abategetsi b\u2019abakoloni, Umwami, abatware ndetse n\u2019abamisiyoneri.}<\/p>\n<p>Inzara ya Ruzagayura itangira, bamwe mu bategetsi b\u2019ababiligi babanje kuyihisha umukuru wabo, ariwe Vice-gouverneur G\u00e9n\u00e9ral Eug\u00e8ne Jungers, kugirango atazabagaya akaba yabasimbuza abandi. Mu nyuma iyo nzara imaze kumenyekana, nibwo hatangiye igikorwa cyo kugaburira abaturage. Guhera mu ntangiriro z\u2019ugushyingo 1943, abaturage bagaburiwe ibishyimbo, umuceri, uburo, amashaza, ibigori, ubunyobwa, ifu y\u2019imyumbati biturutse i Burundi no muri Congo Mbiligi. Ibyo biribwa byazaga bihetswe n\u2019amakamyo, bigashyika muri misiyoni. <\/p>\n<p>Abayobozi b\u2019abakoloni batanze kandi imbuto z\u2019ibishyimbo, amashaza, ubunyobwa, uburo, imigozi y\u2019ibijumba n\u2019ibiti by\u2019imyumbati. Batanze amasuka banashishikariza abaturage guhinga ibishanga. N\u2019uko ihinga ry\u2019i 1944 ritangira risanga bariteguye.<\/p>\n<p>Mu rwego rwo gukemura ikibazo cy\u2019ubucucike mu gihugu, abategetsi b\u2019abakoloni bakanguriye abanyarwanda kwimukira muri Congo, mu turere twa Gishari na Mokoto tw\u2019intara ya Masisi.<\/p>\n<p>Muri ibyo bikorwa byose, abo bategetsi b\u2019ababiligi bifashishaga cyane Umwami n\u2019abatware b\u2019abanyarwanda.<\/p>\n<p>Urugero ruzwi cyane ni uko Umwami Mutara III Rudahigwa yasuraga cyane uturere twari twugarijwe n\u2019inzara, akadutera inkunga y\u2019ibiribwa, inka n\u2019amafaranga. Kurya yarazi guhiga cyane, umuhigo we wose yawugeneraga abaturage bazahajwe n\u2019inzara kugirango bahembuke. Nyamara ibyo ntibyabujije bamwe mu bategetsi b\u2019ababiligi kumushinja ko yabahishe inzara, ndetse ko atitaye ku mibereho y\u2019abaturage be. <\/p>\n<figure class=\"spip-document spip-document-7510 aligncenter\"><img decoding=\"async\" src=\"https:\/\/igihe.com\/IMG\/jpg\/Umwami_Mutara_III_Rudahigwa.jpg\" alt=\"Umwami Mutara III Rudahigwa\" \/><\/figure>\n<p>Mu kwisobanura, Umwami Rudahigwa yahakanye ku mugaragaro ko atigeze ahisha inzara, cyane ko atari ikintu umuntu yahisha. Yababwiye ko atigeze asiba na rimwe kuzamura imibereho y\u2019abanyarwanda. Nibwo yanabamenyeshaga ko abatware batahwemye kuba hafi y\u2019abo bayoboye, babaha ibiribwa, amata, inyama, ndetse bakabarangira n\u2019aho bakura ibindi biribwa.<\/p>\n<p>Mu gihe cya Ruzagayura kandi, abamisiyoneri b\u2019abakatolika n\u2019abaprotestanti basaranganyaga ibiribwa mu baturage. Mu duce twari twarayogojwe n\u2019inzara, bashinze inkambi zo kwakira \u00abingarisi\u00bb. Muri izo nkambi bahatangiraga amafunguro n\u2019amata. Abo bamisiyoneri bashishikarije kandi abaturage guhinga, ari nako bakangurira abayoboke babo gusengera imvura n\u2019ihagarara ry\u2019inzara.<\/p>\n<p>Zimwe muri izo ngamba zatumye inzara ya Ruzagayura irangira mu mwaka umwe, nyamara yasigiye u Rwanda ingaruka ziremereye cyane nkuko mwabisomye mu nkuru yabanje. Kanda hano usome iyo nkuru: http:\/\/news.igihe.com\/spip.php?article17707 .<\/p>\n<figure class=\"spip-document spip-document-7511 aligncenter\"><img decoding=\"async\" src=\"https:\/\/igihe.com\/IMG\/jpg\/Vice-gouverneur_wa_Ruanda-Urundi_Eugene_Jungers_yicaranye_na_Musenyeri_Classe.jpg\" alt=\"Vice-Gouverneur wa Ruanda-Urundi, Eugene Jungers, yicaranye na Musenyeri Classe\" \/><\/figure>\n<figure class=\"spip-document spip-document-7509 aligncenter\"><img decoding=\"async\" src=\"https:\/\/igihe.com\/IMG\/jpg\/Iyi_foto_igaragaza_isaranganya_ry_ibiribwa_muri_misiyoni_ya_Kabgayi_tuyikesha_Societe_des_Missionnaires_d_Afrique_Peres_Blancs.jpg\" alt=\"Iyi foto igaragaza isaranganya ry&#039;ibiribwa muri misiyoni ya Kabgayi tuyikesha Societe des Missionnaires d\u2019Afrique P\u00e8res Blancs\" \/><\/figure>\n<p>{Amafoto\/ Societe des Missionnaires d\u2019Afrique P\u00e8res Blancs &#8211; Roma}<\/p>\n<p>{{Inkuru ya Dant\u00e8s SINGIZA}}<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>{Mu minsi ishije twabagejeje amateka y\u2019Inzara yamenyekanye cyane mu Rwanda ariyo \u201cRuzagayura\u201d muri iyi nkuru rero tugiye kubagezaho ingamba zitandukanye zafashwe mu gihe cy\u2019iyi inzara mu rwego rwo guhashya icyo cyago cyibasiye Abanyarwanda ahagana mu mwaka w\u20191943 kugeza mu 1944. Izo ngamba zafashwe n\u2019abategetsi b\u2019abakoloni, Umwami, abatware ndetse n\u2019abamisiyoneri.} Inzara ya Ruzagayura itangira, bamwe mu [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":1,"featured_media":0,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[9149],"tags":[16770],"byline":[13206],"hashtag":[],"class_list":["post-17736","post","type-post","status-publish","format-standard","hentry","category-amateka","tag-homenews","byline-dantes-singiza"],"bylines":[{"id":13206,"name":"Dant\u00e8s Singiza","slug":"dantes-singiza","description":"","image":{"id":0,"url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/?s=96&d=mm&f=y&r=g","alt":"Default avatar","title":"Default avatar","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","sizes":[]},"user_id":null}],"contributors":[{"id":13206,"name":"Dant\u00e8s Singiza","slug":"dantes-singiza","description":"","image":{"id":0,"url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/?s=96&d=mm&f=y&r=g","alt":"Default avatar","title":"Default avatar","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","sizes":[]},"user_id":null}],"featured_image":null,"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/new.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/17736","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/new.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/new.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/new.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/users\/1"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/new.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=17736"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/new.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/17736\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/new.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=17736"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/new.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=17736"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/new.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=17736"},{"taxonomy":"byline","embeddable":true,"href":"https:\/\/new.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/byline?post=17736"},{"taxonomy":"hashtag","embeddable":true,"href":"https:\/\/new.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/hashtag?post=17736"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}