{"id":17707,"date":"2011-11-14T17:58:00","date_gmt":"2011-11-14T17:58:00","guid":{"rendered":"https:\/\/old.igihe.com\/amateka-y-inzara-ya-ruzagayura-yo-mu-1943-1944-igice-gisoza\/"},"modified":"2013-09-04T18:03:32","modified_gmt":"2013-09-04T18:03:32","slug":"amateka-y-inzara-ya-ruzagayura-yo-mu-1943-1944-igice-gisoza","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/new.igihe.com\/kinyarwanda\/amateka-y-inzara-ya-ruzagayura-yo-mu-1943-1944-igice-gisoza\/","title":{"rendered":"Amateka y\u2019inzara ya Ruzagayura yo mu 1943-1944 (Igice gisoza)"},"content":{"rendered":"<p>{Nyuma y&#8217;uko hafashwe ingamba zinyuranye zo kurwanya inzara ya Ruzagayura, abaturage babishishikarijwemo n\u2019abategetsi b\u2019abakoloni ndetse n\u2019abatware bahinganye ubwira. Ibyo byatumye inzara irangira, nyamara yasigiye Abanyarwanda benshi ingaruka ziremereye.}<\/p>\n<p>Kanda hano usome igice cya mbere cy&#8217;iyi nkuru: http:\/\/igihe.com\/spip.php?article17491<\/p>\n<p>Guhera mu ntangiriro z\u2019i 1944, Abanyarwanda bahinze ibishyimbo, amashaza, ibirayi, imyumbati n\u2019ibijumba. Kubera uburumbuke bw\u2019imvura yaguye mu buryo buhagije, umusaruro wariyongereye, ibigega byongera guhunikwamo, abari barasuhutse bagaruka mu ngo zabo. Ubwo abamisiyoneri bahagaritse gutanga amafunguro. Inkambi z\u2019ingarisi zirafungwa. Nuko ahagana muri Nyakanga 1944, abategetsi b\u2019abakoloni bahagarika kohereza amakamyo y\u2019ibiribwa mu Rwanda. Mu mpera z\u2019umwaka w\u2019i 1944, aba aribwo hatangazwa ko inzara yarangiye mu gihugu. <\/p>\n<p>N&#8217;ubwo inzara ya Ruzagayura yamaze umwaka umwe, yahitanye abantu benshi cyane. Abamisiyoneri b\u2019abagatolika batangaje muri raporo ngarumwaka yo hagati y\u2019i 1939 n\u2019i 1945, ko u Rwanda rwatakaje abantu bagera ku 300 000, harimo n\u2019abasuhukiye mu bindi bihugu nka Tanganyika, Uganda na Congo Mbiligi. Muri iyo raporo bavugaga ko abasuhutse bageraga ku 75 000. Iyo mibare yaturutse muri raporo z\u2019abategetsi b\u2019Ababiligi, nabo bayihawe n\u2019abatware b\u2019Abanyarwanda. Gusa nk&#8217;uko nabo babyivugira, ababaruraga bibagirwaga rimwe na rimwe kubara abana, abagore, abarwayi n\u2019abasheshe akanguhe bapfuye cyangwa se bahunze iyo nzara. Ibyo bituma rero umuntu yibaza niba iyo nzara itaba yarahitanye abantu barenga umubare w\u2019abatangajwe muri ayo raporo!<\/p>\n<p>Inzara ya Ruzagayura yangije kandi byinshi, itera n\u2019ubujura bukabije mu gihugu. Ubwo bujura bwakwiye mu turere twose tw\u2019u Rwanda, cyane cyane utwari twarayogojwe n\u2019inzara. Bwakorwaga n\u2019ingeri zose z\u2019Abanyarwanda: Abana, abagabo, abagore, abafundi, abakozi b\u2019abapadiri bibaga ibiribwa mu mirima y\u2019abaturage, mu bubiko bwa misiyoni, mu ngo z\u2019abaturage n\u2019ahandi hantu henshi. Mu turere tumwe na tumwe tw\u2019u Rwanda, nko muri teritwari ya Gisenyi, ubwo bujura bwafashe indi ntera kugera aho abaturage batatinyaga gutega ku nzira bagenzi babo bavuye kuri za misiyoni bakabagusha mu gico cyabo (ambush, embuscade), maze bakabambura ibiribwa bahawe. <\/p>\n<p>Ibyo byateje umutekano muke mu gihugu, bizana urwikekwe n\u2019umujinya mwinshi mu Banyarwanda. Ahanini, uwo mujinya waturukaga ku bukarihe bw\u2019inzara no ku buremere bw\u2019umusanzu watangwaga n\u2019Abanyarwanda. Muri uwo musanzu niho habarizwaga imirimo y\u2019agatunambwene. Muri iyo mirimo, Abanyarwanda bakubitwaga ikiboko ubutitsa. Ibyo byatumye bijundika abatware n\u2019abategetsi b\u2019Ababiligi. Abatware batakubitaga abaturage ikiboko barahanwaga. Aha twavuga nk\u2019abatware Fran\u00e7ois Rwabutogo, wo mu Buganza na Simon Nyiringondo wo mu Mirenge, bahanishijwe kunyagwa inka zabo kubera ko batakubise abo bayoboye cyangwa se ngo babakoreshe mu bundi buryo bukarishye. <\/p>\n<figure class=\"spip-document spip-document-7448 aligncenter\"><img decoding=\"async\" src=\"https:\/\/igihe.com\/IMG\/jpg\/RWABUTOGO_FRANCOIS-2.jpg\" alt=\"Fran\u00e7ois Rwabutogo\" \/><\/figure>\n<figure class=\"spip-document spip-document-7447 aligncenter\"><img decoding=\"async\" src=\"https:\/\/igihe.com\/IMG\/jpg\/SIMON_NYIRINGONDO.jpg\" alt=\"Simon Nyiringondo\" \/><\/figure>\n<p>Abatware nabo bageze aho barakarira cyane Ababiligi kubera ibyo babakoreshaga. <\/p>\n<p>Abanyarwanda barakariye kandi abamisiyoneri kuberako bananirwaga kubavugira, ahubwo ugasanga bafatanya n\u2019abategetsi b\u2019Ababiligi mu gukarishya imibereho yabo. Uwo mujinya watumye ndetse Abanyarwanda bifuza guhindurirwa igihugu kibakoloniza. Bamwe muri bo batangiye icyo gihe gutekereza kurwanirira ubwigenge n\u2019ubusugire by\u2019igihugu cyabo.<\/p>\n<p>Mu gusoza, umuntu yakwibaza niba inzara ya Ruzagayura nta zindi ngaruka yagize ku Rwanda, ku mibereho y\u2019Abanyarwanda no ku mateka ya nyuma ya 1945. Tugume tubitekerezo!<\/p>\n<p>Kanda hano umenye amateka y&#8217;izindi nzara zabayeho mu Rwanda: http:\/\/news.igihe.com\/spip.php?article17324<\/p>\n<p>Ushatse kumenya byinshi ku nzara ya Ruzagayura wasoma igitabo gisoza amasomo y&#8217;icyiciro cya gatatu cya Kaminuza (master\u2019s thesis) cyanditswe na Dant\u00e8s Singiza, cyitwa La famine Ruzagayura (Rwanda, 1943-1944): causes, cons\u00e9quences et r\u00e9actions des autorit\u00e9s. Iyo thesis yayobowe na Professor Catherine Lanneau wo muri Kaminuza y\u2019i Li\u00e8ge. Kopi zayo ziboneka muri National Library of Rwanda, National Archives of Rwanda no mu nzu y&#8217;ibitabo ya Kaminuza Nkuru y&#8217;u Rwanda. Ushobora kandi no kohereza ibibazo n\u2019ibitekerezo kuri dsingiza@yahoo.fr.<\/p>\n<p>{{Inkuru ya Dant\u00e8s SINGIZA}}<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>{Nyuma y&#8217;uko hafashwe ingamba zinyuranye zo kurwanya inzara ya Ruzagayura, abaturage babishishikarijwemo n\u2019abategetsi b\u2019abakoloni ndetse n\u2019abatware bahinganye ubwira. Ibyo byatumye inzara irangira, nyamara yasigiye Abanyarwanda benshi ingaruka ziremereye.} Kanda hano usome igice cya mbere cy&#8217;iyi nkuru: http:\/\/igihe.com\/spip.php?article17491 Guhera mu ntangiriro z\u2019i 1944, Abanyarwanda bahinze ibishyimbo, amashaza, ibirayi, imyumbati n\u2019ibijumba. Kubera uburumbuke bw\u2019imvura yaguye mu buryo [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":1,"featured_media":0,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[9149],"tags":[16770],"byline":[13206],"hashtag":[],"class_list":["post-17707","post","type-post","status-publish","format-standard","hentry","category-amateka","tag-homenews","byline-dantes-singiza"],"bylines":[{"id":13206,"name":"Dant\u00e8s Singiza","slug":"dantes-singiza","description":"","image":{"id":0,"url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/?s=96&d=mm&f=y&r=g","alt":"Default avatar","title":"Default avatar","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","sizes":[]},"user_id":null}],"contributors":[{"id":13206,"name":"Dant\u00e8s Singiza","slug":"dantes-singiza","description":"","image":{"id":0,"url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/?s=96&d=mm&f=y&r=g","alt":"Default avatar","title":"Default avatar","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","sizes":[]},"user_id":null}],"featured_image":null,"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/new.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/17707","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/new.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/new.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/new.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/users\/1"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/new.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=17707"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/new.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/17707\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/new.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=17707"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/new.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=17707"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/new.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=17707"},{"taxonomy":"byline","embeddable":true,"href":"https:\/\/new.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/byline?post=17707"},{"taxonomy":"hashtag","embeddable":true,"href":"https:\/\/new.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/hashtag?post=17707"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}