{"id":17491,"date":"2011-10-23T17:32:00","date_gmt":"2011-10-23T17:32:00","guid":{"rendered":"https:\/\/old.igihe.com\/amateka-y-inzara-ya-ruzagayura-yo\/"},"modified":"2013-09-04T17:56:46","modified_gmt":"2013-09-04T17:56:46","slug":"amateka-y-inzara-ya-ruzagayura-yo","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/new.igihe.com\/kinyarwanda\/amateka-y-inzara-ya-ruzagayura-yo\/","title":{"rendered":"Amateka y&#8217;inzara ya Ruzagayura yo mu 1943-1944 (Igice cya I)"},"content":{"rendered":"<p>{Inzara ya Ruzagayura yatangiye ahagana mu Kwakira kw&#8217;i 1943. Yatewe n&#8217;amapfa yamaze imyaka ibiri. Ayo mapfa yatangiye muri Nzeli 1942, yongera kubaho nyuma gato y&#8217;itumba ryo mu 1943.}<\/p>\n<p>Ruzagayura yatewe kandi n&#8217;igabanyuka ry&#8217;ibiribwa ryaturutse ku ndwara y&#8217;ibirayi bita \u00abmildiou\/mildew\u00bb, ndetse no ku ndwara y&#8217;ibishyimbo bita \u00abchortophila\u00bb no ku ndwara y&#8217;ibijumba bita \u00abrhizoctonia\/rhizoctonie\u00bb. Nkuko bigaragara, izo ndwara zibasiye ibiribwa by&#8217;ibanze by&#8217;Abanyarwanda b&#8217;icyo gihe.<\/p>\n<p>Inzara ya Ruzagayura yongerewe ubukana n&#8217;intambara ndetse n&#8217;uko icyo gihe Abanyarwanda bagombaga guha umusanzu Leta nkoloni y&#8217;Ababiligi yari ihanganye n&#8217;ingabo za Adolf Hitler mu ntambara ya kabiri y&#8217;isi yose (war effort\/ effort de guerre). Uwo musanzu wari ugizwe n&#8217;ibiribwa n&#8217;amatungo.<\/p>\n<p>Abanyarwanda batangaga inka, ibishyimbo, amasaka, amashaza byo kugaburira abasilikare b&#8217;abanyekongo ndetse n&#8217;abakozi bo mu birombe byo muri Congo.<\/p>\n<p>Usibye ibiribwa n&#8217;amatungo, umusanzu w&#8217;Abanyarwanda muri iyo ntambara wari ugizwe n&#8217;imirimo y&#8217;agahato irimo guharura imihanda, kubumba amatafari, gutwara imizigo y&#8217;abakoloni, gukora mu birombe bya zahabu na coltan, guhinga ibireti (pyrethrum\/pyr\u00e8thre) byakoreshwaga mu gutunganya umuti wica udukoko (insecticide).<\/p>\n<p>Inzara ya Ruzagayura yiswe amazina menshi bitewe n&#8217;ubukana yagiye igaragaza mu turere dutandukanye tw&#8217;u Rwanda. Mu majyepfo yiswe Ruzagayura. Mu duce dutandukanye tw&#8217;uburasirazuba yiswe Rujukundi, Rwanyirarushenyi, Rwakinyebuye cyangwa se Rwakabetezi.<\/p>\n<p>Mu majyaruguru, mu bice bya za Gisenyi na Ruhengeri yiswe Rudakangwimishanana, Rugaragazabadakekwa na Nyirahuku. Hagati mu gihugu ndetse n&#8217;amajyaruguru y&#8217;iburasirazuba, mu bice bya Byumba, iyo nzara yarizwi ka Matemane. Mu burengerazuba, muri territoire ya Kibuye, yiswe Gahoro.<\/p>\n<p>Iyo nzara yagize ubukana bwinshi mu majyaruguru, mu burasirazuba no mu majyepfo y&#8217;igihugu. Mu bice bya Cyangugu niho honyine hatigeze hahura n&#8217;iyo nzara ku mpamvu z&#8217;ikirere cyayo. Ikindi, iyo ntara yari yegeranye na Congo Mbiligi ku buryo itari kugira ikibazo cyo kubura ibiribwa. Ahubwo yakiraga abantu bavuye mu zindi ntara nka Astrida cyangwa se Gisenyi.<\/p>\n<p>Mu gihe cya Ruzagayura, uduce tw&#8217;imisozi ihanamye, uduce tw&#8217;ubutaka busharira, uduce turangwamo isuri nitwo twababaye cyane kurusha utundi. Muri utwo duce kimwe n&#8217;ahandi, abaturage barazahaye ku buryo benshi bamaraga iminsi 2 cyangwa se 3 batariye. Benshi inzara yarabicaga. Abaryaga, wasangaga barya inguri (imizi y&#8217;insina), imizi y&#8217;ibiti, amareberebe, umutsima uvuye mu ifu ya barakatsi (acacia) cyangwa se y&#8217;intembe y&#8217;insina. Iyo ndyo idasanzwe nta gushidikanya ko nayo yishe abantu benshi muri icyo gihe.<\/p>\n<p>Abafite agatege barasuhukaga bakajya gushaka aho bakura ibiribwa cyangwa se aho bagurana ibikoresho byabo n&#8217;ibiribwa. Benshi wasangaga barananutse nkuko bigaragara ku mafoto y&#8217;icyo gihe. Babitaga ingarisi kubera uko babaga barashizemo. Izo \u00ab ngarisi \u00bb kimwe n&#8217;imirambo y&#8217;abitabye Imana biri mu bintu byaranze iyo nzara. Iyo mirambo yasangwaga hafi y&#8217;imihanda, mu mirima, mu mashyamba, ku nkengero z&#8217;inzuzi n&#8217;ahandi henshi.<\/p>\n<p>Umuntu yakwibaza ati ese ni iki abayobozi b&#8217;abakoloni bakoze mu kuyirwanya ? Ese ni iki Umwami Mutara III Rudahigwa n&#8217;abatware bakoze mu kuyihashya ? Ese ni iki abamisiyoneri bakoze mu kuyirwanya ? Ese iyo nzara yagize izihe ngaruka ku banyarwanda ? Ibyo byose muzabimenya mu nkuru itaha. <\/p>\n<p>{{Foto :}} Societe des Missionnaires d&#8217;Afrique\/Peres Blancs, Photos Service, Namur.<\/p>\n<p>{{Inkuru ya  Dant\u00e8s SINGIZA}}<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>{Inzara ya Ruzagayura yatangiye ahagana mu Kwakira kw&#8217;i 1943. Yatewe n&#8217;amapfa yamaze imyaka ibiri. Ayo mapfa yatangiye muri Nzeli 1942, yongera kubaho nyuma gato y&#8217;itumba ryo mu 1943.} Ruzagayura yatewe kandi n&#8217;igabanyuka ry&#8217;ibiribwa ryaturutse ku ndwara y&#8217;ibirayi bita \u00abmildiou\/mildew\u00bb, ndetse no ku ndwara y&#8217;ibishyimbo bita \u00abchortophila\u00bb no ku ndwara y&#8217;ibijumba bita \u00abrhizoctonia\/rhizoctonie\u00bb. Nkuko bigaragara, izo [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":1,"featured_media":0,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[9149],"tags":[16770],"byline":[13206],"hashtag":[],"class_list":["post-17491","post","type-post","status-publish","format-standard","hentry","category-amateka","tag-homenews","byline-dantes-singiza"],"bylines":[{"id":13206,"name":"Dant\u00e8s Singiza","slug":"dantes-singiza","description":"","image":{"id":0,"url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/?s=96&d=mm&f=y&r=g","alt":"Default avatar","title":"Default avatar","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","sizes":[]},"user_id":null}],"contributors":[{"id":13206,"name":"Dant\u00e8s Singiza","slug":"dantes-singiza","description":"","image":{"id":0,"url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/?s=96&d=mm&f=y&r=g","alt":"Default avatar","title":"Default avatar","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","sizes":[]},"user_id":null}],"featured_image":null,"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/new.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/17491","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/new.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/new.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/new.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/users\/1"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/new.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=17491"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/new.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/17491\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/new.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=17491"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/new.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=17491"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/new.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=17491"},{"taxonomy":"byline","embeddable":true,"href":"https:\/\/new.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/byline?post=17491"},{"taxonomy":"hashtag","embeddable":true,"href":"https:\/\/new.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/hashtag?post=17491"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}