{"id":17324,"date":"2011-10-14T17:30:00","date_gmt":"2011-10-14T17:30:00","guid":{"rendered":"https:\/\/old.igihe.com\/amateka-y-inzara-zabayeho-mu\/"},"modified":"2013-09-04T17:48:35","modified_gmt":"2013-09-04T17:48:35","slug":"amateka-y-inzara-zabayeho-mu","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/new.igihe.com\/kinyarwanda\/amateka-y-inzara-zabayeho-mu\/","title":{"rendered":"Amateka y&#8217;inzara zabayeho mu Rwanda"},"content":{"rendered":"<p>{Mu mateka y\u2019u Rwanda, ya mbere y\u2019ubukoloni, mu gihe cy\u2019ubukoloni na nyuma yaho, u Rwanda rwahuye mu bihe bitandukanye, n\u2019inzara. Ubwinshi bwizo nzara ndetse n\u2019urukirikirane rwazo byatumye inzara kimwe nk\u2019ibindi biza bifatwa n\u2019Abanyarwanda nk\u2019indangagihe. Urugero abantu bamwe bazi ko bavutse mbere cyangwa nyuma gato y\u2019inzara iyi n\u2019iyi. Abandi bo bazi ko igikorwa cy\u2019ikimenyabose cyabaye mbere cyangwa nyuma y\u2019inzara iyi n\u2019iyi.}<\/p>\n<p>Zimwe mu nzara zizwi zabayeho, hari inzara ya Rukungugu yabaye ku ngoma y\u2019Umwami Yuhi IV Gahindiro. Iyo nzara yabaye ahagana mu ntangiriro z\u2019ikinyejana cya XIX. Yatewe n\u2019amapfa yiganje mu gihugu. Nkuko Padiri Alexis Kagame abyandika mu gitabo cye yise \u00abUn Abr\u00e9g\u00e9 de l\u2019histoire du Rwanda\u00bb, Umwami Gahindiro n\u2019abiru bakoresheje icyo gihe Inzira y\u2019ubwiru ya Rukungugu mu kuyirwanya. Iyo nzara yamaze umwaka umwe. <\/p>\n<p>Nyuma yaho, mu gihe cy\u2019ubukoloni bw\u2019Abadage, mu Rwanda habaye n\u2019izindi nzara, zirimo Ruyaga yo mu 1897-1903, Rwakabaga cyangwa se Kimwaramwara yo mu 1906-1909. Inzara Ruyaga yatewe n\u2019inzige zateye imyaka, zikayona kugeza aho bivuyemo inzara. Naho Inzara ya Rwakabaga yatewe n\u2019amapfa yiganje cyane mu majyaruguru no mu burasirazuba bw\u2019igihugu.<\/p>\n<p>Mu gihe cy\u2019ubukoloni bw\u2019Ababiligi, u Rwanda rwatewe n\u2019izindi nzara zikomeye. Izo ni nka Rumanura cyangwa se Rumanurimbaba yo mu ntambara ya mbere y\u2019isi yose. Iyo nzara yabaye hagati y\u2019i 1916 n\u2019i 1918. Yatewe n\u2019intambara, ihunga ry\u2019abantu, ubusahuzi bw\u2019ibiribwa ndetse n\u2019inzige zangije imyaka. Iyo nzara yatwaye abantu benshi: abapadiri bo kuri misiyoni ya Nyundo batangaje ko ku Nyundo honyine hapfiriye abantu barenga 25000. <\/p>\n<p>Hagati y\u2019i 1924 n\u2019i 1926, u Rwanda rwongeye guterwa n\u2019inzara ya Gakwege. Nyuma y\u2019imyaka ibiri, hateye indi nzara yiswe Rwakayihura. Iyo nzara yabaye hagati y\u2019i 1928 n\u2019i 1930. Yatewe n\u2019amapfa, yica abantu barenga 35000. Nyuma y\u2019iyi nzara, ubuyobozi bw\u2019Ababiligi bwatangiye gufata ingamba zo kurwanya inzara. Zimwe muri izo ngamba zirimo nko guhinga ku gahato imyumbati, ibijumba n\u2019ibirayi. Iri hingishwa ku gahato niryo ryiswe \u201cshiku\u201d<\/p>\n<p>Ababiligi bizeye ko izo zari gutuma nta nzara izongera gutera mu Rwanda. Ariko baje gutungurwa cyane  ubwo inzara ya Ruzagayura yadukaga mu gihe cy\u2019intambara ya kabiri y\u2019isi yose.<br \/>\nAha, umuntu yakwibaza ati ese Ruzagayura yariteye iteye? Igisubizo muzagisoma mu nkuru itaha. <\/p>\n<p>{Hejuru ku ifoto Kigali mu ntangiriro z\u2019ikinyejana cya 20}<\/p>\n<p>{{Inkuru ya Dant\u00e8s Singiza}}<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>{Mu mateka y\u2019u Rwanda, ya mbere y\u2019ubukoloni, mu gihe cy\u2019ubukoloni na nyuma yaho, u Rwanda rwahuye mu bihe bitandukanye, n\u2019inzara. Ubwinshi bwizo nzara ndetse n\u2019urukirikirane rwazo byatumye inzara kimwe nk\u2019ibindi biza bifatwa n\u2019Abanyarwanda nk\u2019indangagihe. Urugero abantu bamwe bazi ko bavutse mbere cyangwa nyuma gato y\u2019inzara iyi n\u2019iyi. Abandi bo bazi ko igikorwa cy\u2019ikimenyabose cyabaye mbere [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":1,"featured_media":0,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[9149],"tags":[16770],"byline":[13206],"hashtag":[],"class_list":["post-17324","post","type-post","status-publish","format-standard","hentry","category-amateka","tag-homenews","byline-dantes-singiza"],"bylines":[{"id":13206,"name":"Dant\u00e8s Singiza","slug":"dantes-singiza","description":"","image":{"id":0,"url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/?s=96&d=mm&f=y&r=g","alt":"Default avatar","title":"Default avatar","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","sizes":[]},"user_id":null}],"contributors":[{"id":13206,"name":"Dant\u00e8s Singiza","slug":"dantes-singiza","description":"","image":{"id":0,"url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/?s=96&d=mm&f=y&r=g","alt":"Default avatar","title":"Default avatar","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","sizes":[]},"user_id":null}],"featured_image":null,"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/new.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/17324","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/new.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/new.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/new.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/users\/1"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/new.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=17324"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/new.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/17324\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/new.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=17324"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/new.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=17324"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/new.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=17324"},{"taxonomy":"byline","embeddable":true,"href":"https:\/\/new.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/byline?post=17324"},{"taxonomy":"hashtag","embeddable":true,"href":"https:\/\/new.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/hashtag?post=17324"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}