{"id":14153,"date":"2011-11-29T12:49:00","date_gmt":"2011-11-29T12:49:00","guid":{"rendered":"https:\/\/old.igihe.com\/biography-14153\/"},"modified":"2013-11-29T12:50:25","modified_gmt":"2013-11-29T12:50:25","slug":"biography-14153","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/new.igihe.com\/kinyarwanda\/biography-14153\/","title":{"rendered":"Biography"},"content":{"rendered":"<p>Masamba Butera Intore yavukiye i Bujumbura mu Burundi, ku itariki ya 15 Kanama 1969, avuka kuriSentore, ubwe wari intore, na Mukarugagi, akaba ari ubuheta mu bana icyenda.<\/p>\n<p>Masamba ni umuhanzi wabigize umwuga, umucuranzi, ahimba kandi agatoza imbyino(choreographer), ni umuproducer, yandika indirimbo(songwriter), akaba n\u2019umukinnyi(actor). Ni n\u2019inzobere yigwijeho impano zitandukanye, akaba anabarirwa mu byamamare mu njyana nyarwanda dore ko anayimazemo imyaka 25.<br \/>\nMasamba yamamaye cyane ku bw\u2019indirimbo nyarwanda(traditional) zirata ubwiza bw\u2019umuco, izo ndirimbo akaba ari nka \u201cArihe\u201d,na \u201cNzajya inama nande?\u201d aho avuga imihango n\u2019imigenzo gakondo by\u2019umuco nyarwanda.<\/p>\n<p>Ku myaka itandatu gusa, Masamba yigaragaje bwa mbere mu ruhame, mu itorero \u201cIntore indashyikirwa\u201d . Atarakwiza imyaka 20, yanditse anaririmba indirimbo ye yambere \u201cNdi Uwawe\u201d, amurikiwe na se Sentore. Nyuma yaje kujya muri korali gatolika kugirango arusheho kunoza ijwi rye. <\/p>\n<p>Ku myaka 20, yayobotse itsinda ryiyitaga UB-40, akaba ariho yatangiriye kuririmba indirimbo z\u2019abahanzi nka UB-40, the BEATLES, n\u2019abandi. Iri tsinda ryari rigezwe n\u2019abandi banyarwanda babiri, abandi bari Abarundi n\u2019Abanyekongo. Ni muri iki gihe yahishuriwe byinshi ku muziki, bituma yiyemeza gutangira urugendo rwe rurerure ariko ruhire rwo gukora umuziki nk\u2019umwuga.<br \/>\nKu myaka 21, yahinduye uburyo yaririmbagamo(style) ubwo yageragezaga guhuza injyana gakondo n\u2019injyana nshyashya(moderne); nguko uko inanga n\u2019umwirongi yabishimbuje gitari na piano bigezweho. Ubwo yatangiye kuririmba wenyine (solo), anabimburira benshi mu gukora umuziki ubumbatiye hamwe imico itandukanye, bikaba byaratumye umwuga we urushaho gutera imbere.<\/p>\n<p>Masamba yize amashuri abanza imyaka 6, n\u2019aho ayisumbuye ayiga imyaka 7, nk&#8217;uko gahunda y\u2019uburezi y\u2019i Burundi ibiteganya. Yakomereje muri Kaminuza Nkuru y\u2019u Burundi, aho yahawe impamyabumenyi y\u2019ikiciro cy\u2019imyaka ibiri. Yigaga Psychologie, science n\u2019uburezi. Ntiyakomeje ngo aminuze kuko yahise yifatanya n\u2019abandi banyarwanda b\u2019impunzi mu rugamba rwo gutahuka.<\/p>\n<p>Nyuma ya jenoside no kwibohora, Masamba yatumiwe n\u2019itorero ryo mu Bubiligi, agirana amasezerano na \u201cJeunesses musicales\u201d ngo atoze itorero ry\u2019urubyiruko rw\u2019Abanyarwanda baba mu Bubiligi \u201cAmarebe n\u2019imena\u201d.<br \/>\nMu Bubiligi yahise agana ishuli ryigisha \u201ccomedy music\u201d,bimushoboza gutangira gukina ikinamico nk\u2019umwuga.<br \/>\nYaje no kwinjira mu itsinda \u201cGroupov\u201d, bakina filime kuri jenoside yabaye mu Rwanda mu 1994. Mu bantu 40 bakinnye bakanategura iyo filime, 7 ni Abanyarwanda naho 33 ni Ababiligi.<br \/>\nGroupov yakinnye henshi nko mu Bubiligi,u Bufaransa, u Budage, u Busuwisi no muri Canada. Iyo filime yabonye ibihembo byinshi muri iserukiramuco ryitwa \u201cFestival d\u2019Avignon\u201d ribera mu Bufaransa. <\/p>\n<p>Bimwe mu byo yahembewe ni ukuba yanditse neza (best written script), n\u2019umwimerere wayo(innovative production). Mu gusoza Groupov yaje mu Rwanda.<br \/>\nNyuma Masamba yakinnye muri filime ya Romeo Dallaire \u201cShake Hands With The Devil\u201d akina nka nyakwigendera minisitiri Lando. <\/p>\n<p>Masamba yagiye yigaragaza mu maserukiramuco akabakaba 120. Twavugamo nka \u00ab Festival de Mataaf \u00bb muri Israel, \u00ab Festival Fort de France \u00bb muri Martinique, \u00ab Jazz festival \u00bb muri Dubrin, \u00ab Festival de Majorque \u00bb muri Espagne, \u00ab FESPAD \u00bb yo mu Rwanda, \u00ab FESPAM \u00bb yo muri Congo-Brazzaville, \u00ab Music Festival \u00bb i Londre n\u2019izindi nyinshi.<\/p>\n<p>Yakomeje kwerekana ibihangano bye henshi muri Afrika, i Burayi, no muri Amerika y\u2019amajyaruguru, ariko anaririmba hamwe n\u2019abahanzi nyafurika b\u2019ibyamamare nka Youssou N\u2019Dour, Ismael Lo, Helmut Lotti, Casimir Zao Zoba na Lokua Kanza. Yaririmbanye kandi na Corneille Nyungura i Montr\u00e9al muri Canada.<\/p>\n<p>Masamba amaze gusohora Album zakunzwe kandi zituma yamamara mu Rwanda no mu mahanga. Yatangiranye n\u2019indirimbo y\u2019urukundo \u201cNdi Uwawe\u201d, imuhesha igihembo cy\u2019umuhanzi ukiri muto(Best young Artist) yari afite imyaka 17 gusa, i Burundi. Hakurikiyeho album solo\u201dMasamba n\u2019Indahemuka\u201d mu 2002, ikurikirwa n\u2019album \u201cWirira\u201d yatunganirijwe mu Bubiligi, yegukana igihembo cya \u201cjeunesse musicale\u201d aho nyine mu Bubiligi. Album ye ya gatatu \u201cNyeganyega\u201d yahatiraga abantu(cyane cyane abanyarwanda) gukora cyane kandi bakubaha imirimo yose. Iyi album ni yo yakunzwe kurusha izindi, inamuhesha ishusho nziza nk\u2019umuhanzi nyarwanda (Best Rwanda music icon).<\/p>\n<p>Mu 2007, Masamba yahize abandi bahanzi ku rwego rw\u2019igihugu (2007 Artist of The Year). Zimwe mu ndirimbo ziyigize zijya zica cyane ku ma radiyo. <\/p>\n<p>Masamba yakunze no kwifatanya n\u2019abandi bahanzi nko mu ndirimbo \u201cNever again\u201d yo mu 2009, mu ndirimbo \u201cRwanda Rugali\u201d hamwe n\u2019abandi bahanzi b\u2019iby\u2019amamare mu muziki nyarwanda batuye mu Bubiligi nka C\u00e9cile Kayirebwa, Muyango, Suzane Nyiranyamibwa,Rosalie Burabyo, Kipeti, Fofo, Imitari, Verve na Ciza Muhirwa. \u201cTwibuke Twiyubaka\u201d ni indirimbo Masamba yahimbye anayiririmba mu mihango yo kwibuka ku nshuro ya 15 jenoside yakorewe Abatutsi<br \/>\nHagati mu 2009, yanditse \u201cTurabyanze\u201d ayiririmbana n\u2019abandi bahanzi nyarwanda, bamagana ifungwa rya Roza Kabuye ubwo yari mu butumwa bw\u2019akazi mu Budage.<\/p>\n<p>Yanifatanyije n&#8217;abahanzi bagenzi be guhimba indirimbo ya Can junior, igihe yaberaga mu Rwanda mu 2008.<\/p>\n<p>Masamba yakoranye indirimbo na Kidumu ari yo \u201cWapi Ye\u201d, iyi ndirimbo iri mu rurimi rw\u2019igiswahili.<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Masamba Butera Intore yavukiye i Bujumbura mu Burundi, ku itariki ya 15 Kanama 1969, avuka kuriSentore, ubwe wari intore, na Mukarugagi, akaba ari ubuheta mu bana icyenda. Masamba ni umuhanzi wabigize umwuga, umucuranzi, ahimba kandi agatoza imbyino(choreographer), ni umuproducer, yandika indirimbo(songwriter), akaba n\u2019umukinnyi(actor). Ni n\u2019inzobere yigwijeho impano zitandukanye, akaba anabarirwa mu byamamare mu njyana nyarwanda [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":1,"featured_media":0,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[9275],"tags":[],"byline":[3],"hashtag":[],"class_list":["post-14153","post","type-post","status-publish","format-standard","hentry","category-masamba-intore","byline-b_igi_adm1n"],"bylines":[{"id":3,"name":"b_igi_adm1n","slug":"b_igi_adm1n","description":"","image":{"id":0,"url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/?s=96&d=mm&f=y&r=g","alt":"Default avatar","title":"Default avatar","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","sizes":[]},"user_id":1}],"contributors":[{"id":3,"name":"b_igi_adm1n","slug":"b_igi_adm1n","description":"","image":{"id":0,"url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/?s=96&d=mm&f=y&r=g","alt":"Default avatar","title":"Default avatar","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","sizes":[]},"user_id":1}],"featured_image":null,"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/new.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/14153","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/new.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/new.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/new.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/users\/1"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/new.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=14153"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/new.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/14153\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/new.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=14153"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/new.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=14153"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/new.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=14153"},{"taxonomy":"byline","embeddable":true,"href":"https:\/\/new.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/byline?post=14153"},{"taxonomy":"hashtag","embeddable":true,"href":"https:\/\/new.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/hashtag?post=14153"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}