{"id":13201,"date":"2011-06-01T03:21:00","date_gmt":"2011-06-01T03:21:00","guid":{"rendered":"https:\/\/old.igihe.com\/umuryango-hope-family-rwanda\/"},"modified":"2013-10-09T04:34:25","modified_gmt":"2013-10-09T04:34:25","slug":"umuryango-hope-family-rwanda","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/new.igihe.com\/kinyarwanda\/umuryango-hope-family-rwanda\/","title":{"rendered":"Umuryango Hope Family Rwanda wasuye imfubyi zirera za Jenoside babaga muri ku ishuri rya APACE Kabusunzu"},"content":{"rendered":"<p>\n\t<br \/>\n\tBamwe mu bana b\u2019impfubyi za Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 zirera, bavuga ko bafite ikizere cy\u2019uko ubuzima babayeho butari bwiza igihe kizagera bukarangira. Ibyo babivuze ubwo umuryango Hope Family Rwanda wasuraga abagera kuri 52 babaga muri APACE Kabusunzu mu mujyi wa Kigali.<\/p>\n<p>\tNimubona Adren ni Perezida wa Hope Family Rwanda yavuze ko yavuze ko mu byo bafasha aba bana harimo kubaha inama nziza, kumenya ibibazo bahura nabyo kw\u2019ishuri ndetse no kubafasha kwiyubaka<\/p>\n<p>\tYongeyeho ko bagiye gukomeza ubuvugizi kuri aba bana ndetse n\u2019uyu muryango ugiye gufasha aba bana kwiga icyongereza mu gihe bitegura kujya murizakaminuza.&nbsp;<\/p>\n<p>\tHabineza Sammuel umwe mubana birera yavuze ko bashima uburyo Hope Family Rwanda ikomeza kubitaho kandi ikababa hafi. Yakomeje avuga ko bafite ibyiringiro ko ubu buzima babamo buzageraho bakabuvamo ndetse bakazaba muri bamwe bafasha abandi batishoboye.<\/p>\n<p>\tAba bana bavuga ko basaba Leta gufasha bamwe muri bagenzi babo mu bibazo by\u2019ingutu bagifite harimo abarangiza kwiga amashuri yisumbuye, ntibabone amanota ya FARG bikabaviramo kwicara ntibakomeze kwiga kaminuza.<\/p>\n<p>\tUmuryango Hope Famiy Rwanda wabageneye inkunga igizwe n\u2019ibishyimbo, umucere, isukari impapuro zisuku ndetse n\u2019amavuta yo guteka bifite agaciro k\u2019I 800.000. Umuryango Hope family Rwanda wavutse mu mwaka 2009 mu kwezikwa Mata, mukigo cya APACE Kabusunzu.<\/p>\n<p>Hope Family ni umuryango udaharanira inyungu, ugizwe n\u2019urubyiruko, ahanini rwiga muri za kaminuza no mu mashuri makuru yo mu Rwanda.<\/p>\n<p>Yatangiye ku gitekerezo cya Adrien Nimubona, ari na we muyobozi mukuru wayo, nyuma yo kubona uko ubuzima bugoye abana biga mu mashuri yisumbuye, basizwe iheruheru na jenoside yabaye mu gihugu cyacu.<\/p>\n<p>Uretse kuba abo bana bafashwa na FARG cyangwa abandi bagiraneza, yasanze bakeneye kwerekwa urukundo no kwitabwaho nk\u2019uko umwana wese abikenera. Adrien Nimubona akaba yararangirije amashuri ye yisumbuye muri apace ku kabusunzu mu 2005.<\/p>\n<p>Ku bufatanye bwa FARG n\u2019umuyobozi wa APACE, Emile Senkware, hari abana bigaga aho muri APACE, banatahamo mu gihe cy\u2019ibiruhuko.<\/p>\n<p>Amaze igihe arangije, Adrien yasanze hari ikintu cy\u2019ingenzi, we na bagenzi be bize muri APACE badakora kandi babifitiye ubushobozi, icyo kikaba ari \u201cUgutera inkunga abo bana\u201d. Niko kwegera abandi biganye muri APACE, ahereye kuri Didier Ruzibiza na Juliette Ingabire, abagezaho icyo gitekerezo na bo ntibamutenguha, haniyongeraho Karim Kamanzi we utarizeyo. <\/p>\n<p>\t<img decoding=\"async\" alt=\"image\" src=\"http:\/\/news.igihe.org\/images\/news\/images\/fullsize\/r8mkp6w.jpg\" \/><\/p>\n<p>\t<img decoding=\"async\" alt=\"image\" src=\"http:\/\/news.igihe.org\/images\/news\/images\/fullsize\/FN5jyti.jpg\" \/><\/p>\n<p>\t<img decoding=\"async\" alt=\"image\" src=\"http:\/\/news.igihe.org\/images\/news\/images\/fullsize\/BsZqN6I.jpg\" \/><\/p>\n<p>\t<img decoding=\"async\" alt=\"image\" src=\"http:\/\/news.igihe.org\/images\/news\/images\/fullsize\/NLJht55.jpg\" \/><\/p>\n<p>\n\tFoto: Nkurunziza<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Bamwe mu bana b\u2019impfubyi za Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 zirera, bavuga ko bafite ikizere cy\u2019uko ubuzima babayeho butari bwiza igihe kizagera bukarangira. Ibyo babivuze ubwo umuryango Hope Family Rwanda wasuraga abagera kuri 52 babaga muri APACE Kabusunzu mu mujyi wa Kigali. Nimubona Adren ni Perezida wa Hope Family Rwanda yavuze ko yavuze ko mu [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":2916,"featured_media":0,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[9124],"tags":[16770],"byline":[11318],"hashtag":[],"class_list":["post-13201","post","type-post","status-publish","format-standard","hentry","category-mu-rwanda","tag-homenews","byline-faustin-nkurunziza"],"bylines":[{"id":11318,"name":"Faustin NKURUNZIZA","slug":"faustin-nkurunziza","description":"","image":{"id":0,"url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/?s=96&d=mm&f=y&r=g","alt":"Default avatar","title":"Default avatar","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","sizes":[]},"user_id":null}],"contributors":[{"id":11318,"name":"Faustin NKURUNZIZA","slug":"faustin-nkurunziza","description":"","image":{"id":0,"url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/?s=96&d=mm&f=y&r=g","alt":"Default avatar","title":"Default avatar","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","sizes":[]},"user_id":null}],"featured_image":null,"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/new.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/13201","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/new.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/new.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/new.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/users\/2916"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/new.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=13201"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/new.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/13201\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/new.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=13201"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/new.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=13201"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/new.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=13201"},{"taxonomy":"byline","embeddable":true,"href":"https:\/\/new.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/byline?post=13201"},{"taxonomy":"hashtag","embeddable":true,"href":"https:\/\/new.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/hashtag?post=13201"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}