Post
Twe tubona ari icyorezo- Dr Sabin Nsanzimana ku nzoga zitujuje ubuziranenge
Kuva ku wa 2 Kanama 2026 Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuziranenge bw’imiti n’ibiribwa, Rwanda FDA cyafunze inganda umunani zikora inzoga nyuma y’ubugenzuzi bwakozwe hagamijwe kureba uko abakora ibinyobwa bisembuye bubahiriza amabwiriza.
Inganda zahagaritswe n’ibinyobwa byazo bigahita bihagarikwa ku isoko ni izikora izo bahimba ibyuma.
Itangazo rya Rwanda FDA rivuga ko iki cyemezo cyafashwe mu rwego rwo kurengera ubuzima bw’abaturage no gukomeza kugenzura ubuziranenge bw’ibicuruzwa biri ku isoko.
Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana yabwiye RBA ko ikibazo cy’inzoga zitujuje ubuziranenge zigira ingaruka ku baturage bagifata nk’icyorezo kuko mu mezi make ya 2026 zatumye benshi barwara bajya kwivuza.
Ati “Twe tubona ari icyorezo mu bindi kuko ndifashisha imibare dufite, urebye kuva uyu mwaka watangira, mu mavuriro mu gihugu twakiriye abantu 500 barengaho gato baje kwivuza inzoga n’ibinyobwa nk’ibyo barwaye. Hari abo mwumvise baziye rimwe i Ngoma barenga 100, Nyagatare, hafi abo mu Majyepfo, 500 ubwo ni abaje tukabakira, tukabavura bamwe bahasiga n’ubuzima. Hari n’abapfuye bataragera kwa muganga, tumaze kubarura abagera kuri 50.”
Dr Nsanzimana yavuze ko abagera ku 100 bahumye amaso, mu buryo bwa burundu, abamaze kugira indwara z’ubwonko z’igihe kirekire, abarwara umwijima n’ibindi.
Ati “Ibintu byagiye bizamuka buhoro buhoro. Twari tuzi urwagwa tuzi ikigage gisanzwe, haza inzoga zifite dogere ya alcool ya 40-50 umuturage atigeze abona mu buzima bwe akayigotomera, noneho hakazamo n’abazikora mu bundi buryo. Ni icyorezo mu bindi, tugomba kubirwanya nk’icyorezo, tutabikoze ubu tuzabyishyura ejo.”
Yasobanuye ko hari abantu bashinga inganda nziza zigamije gukora ibinyobwa byiza ariko bikarangira inyuma bahavangira ibinyabutabire binyuranye bakabifunga bakaba ari byo baha abantu ngo banywe ari na byo bibatera indwara n’impfu.
