U Rwanda rwashyize umucyo ku mpamvu zihagarika itumizwa rya ethanol
Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Uwera Jean Maurice yavuze ko impamvu hafashwe icyemezo cyo guhagarika itumizwa mu mahanga ry’ikinyabutabire cya ethanol ari ukugira ngo hakemurwe akajagari kari mu kwenga inzoga zo mu bwoko bwa ‘gin’ zizwi cyane nk’ibyuma.