Post
Nyamasheke: Umudugudu w’Icyitegererezo umaze imyaka 15 utagira amashanyarazi
Umudugudu w’Icyitererezo wa Nganzo uherereye mu Mudugudu wa Nganzo, Akagari ka Ntendezi, Umurenge wa Ruharambuga mu Karere ka Nyamasheke.
Umudugudu w’Icyitegererezo wa Nganzo ugizwe n’inzu z’amatafari ahiye. Abazubatse bashyizemo insinga z’amashanyarazi n’amatara ku buryo mu gihe waba uhageze abaturage bahita batangira gucana.
Ni umudugudu watangiye gutuzwamo imiryango ifite ibibazo bitandukanye kuva mu myaka 15 ishize. Mu miryango 96 imaze gutuzwamo harimo iy’abatahutse batishoboye, iy’abasenyewe n’ibiza n’iy’abasemberaga.
Habimana Damascene utuye muri uyu mudugudu, ni umwe mu babanje gutuzwa mu nzu zari zubakishije bloc ciment zaje gusenyuka bikaba ngombwa ko bongera kubakirwa, ubu bakaba baratujwe mu nzu zubakishije amatafari ahiye
Mu kiganiro na IGIHE, Habimana yashimiye ubuyobozi bwabakuye mu nzu zendaga kubagwaho bukabubakira inzu zigezweho avuga ko basigaranye ikibazo cy’umwijima.
Ati “Turasaba ko badushyiriramo umuriro kubera ko tuba mu kizima. Tugenda dukubita umutwe ku nkuta, dufite umuriro twaba dufite n’iterambere. Twagura utumashini two kogosha, n’utumashini dutunganya ibyo guteka”.
Umwe mu bagore bo muri uyu mudugudu waganiriye na IGIHE yagaragaje ko ubukomere n’ubwiza bw’inzu batujwemo butajyanye no kuba nta muriro urimo.
Ati “Wenda mu myaka 12 ishize kuba nta muriro w’amashanyarazi twari dufite, twabyumva kuko nta muntu wari gutekereza gushyira amashanyarazi mu nzu zenda kutugwaho ariko izi nziza tuzimazemo imyaka ibiri nazo nta muriro urimo. Mu masaha ya nijoro haba ari mu mwijima ugasanga ntabwo birebetse neza. Dufite abana biga bakabaye basubiramo amasomo mu gihe cya nimugoroba ariko ntabwo bikorwa kubera ko nta muriro uhari”.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke, Mupenzi Narcisse, avuga ko kuba Umudugudu w’Icyitegererezo wa Nganzo utarageramo umuriro w’amashanyarazi atari uko byirengagijwe, ahubwo uko habonekaga ubushobozi basangaga icyihutirwa ari ugutabara ubuzima bw’abantu bari mu nzu zishobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga, ariko ngo bakorana n’izindi nzego nk’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ingufu REG kugira ngo abatujwe muri uyu mudugudu bazabone umuriro.
Ati “Ahagana haruguru mwabonye hari umuriro w’ingufu nkeya, monophase. Mu kuganira na REG yatubwiye ko ifite umushinga wo kuhageza umuriro ufite imbaraga bitarenze uyu mwaka wa 2026”.
