Post
Hatangiye kubakwa icyicaro cya Polisi mu Mujyi wa Kigali (Amafoto)
Imirimo yo kubaka iki cyicaro irarimbanyije, aho ibikorwa bitandukanye bikomeje gukorwa. Kuri ubu hatangijwe imirimo yo gusiza ahazubakwa.
Abakozi barimo abakorera ikigo cy’ubwubatsi cy’Abashinwa n’Abanyarwanda ni bo bakomeje imirimo ya buri munsi.
Iki cyicaro kiri kubakwa mu Mujyi wa Kigali rwagati, inyuma y’inyubako z’uruganda rwa Sulfo, urenze gato ahahoze gereza ya 1930.
Kizaba ari kimwe mu bikorwa remezo bya Polisi y’Igihugu, kikazafasha mu kunoza imitangire ya serivisi no koroshya imikorere y’inzego za Polisi zikorera mu murwa mukuru.
Inyubako iri kubakwa nimara kuzura izakoreramo icyicaro cya Polisi mu Mujyi wa Kigali kuri ubu kibarizwa ahazwi nko kwa Nyirinkwaya.









