Post
FDLR yabaye ‘cira nikubite’ kuri RDC, aho kuyisenya
Cure Ngoma yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na BBC, ubwo yavugaga ku masezerano FDLR yagiranye na Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) ajyanye n’ahazaza h’uyu mutwe.
Uyu muvugizi wa FDLR yavuze ko muri gahunda zijyanye n’amasezerano ya Washington n’izindi nyandiko ziyaherekeza harimo igika giteganya ko RDC igomba gusenya FDLR, ariko ko bo bashaka ko icyo gikorwa kidakorwa hakoreshejwe imbaraga.
Yavuze ko mu masezerano bagiranye na RDC bumvikanye ko iki gihugu kidakwiriye gukoresha imbaraga mu gusenya FDLR.
Ati “Ayo masezerano arimo icyo gika kivuga ko Congo igomba gusenya FDLR, icyo gika akaba ari cyo cyatumye tugirana amasezerano yo kureba uburyo Congo yarangiza inshingano yahawe ariko hadakoreshejwe icyo kintu cyo kudusenya hakoreshejwe imbaraga, ahubwo bikaba byakorwa hashingiwe ku kintu cy’ubukangurambaga cyane cyane ko mu gika cya CONOPS harimo ibyo bice byombi.”
Aya magambo ya FDLR agaragaza uburyo uyu mutwe ukorana bya hafi na Leta ya RDC kugeza aho byombi bihurira mu biganiro bigamije kureba uburyo bwiza bwo kuwusenya. Ni mu gihe u Rwanda rwo rumaze igihe rusaba ko uyu mutwe usenywa burundu ndetse ukamburwa intwaro.
Cure Ngoma yavuze kandi ko nta gihe ntarengwa cyashyizweho cyo gushyira mu bikorwa iby’aya masezerano ya FDLR na RDC.
Ati “Nta gihe ntarengwa twahawe, hari inshingano buri ruhande rufite, nta ngengabihe twigeze dushyiraho kuko nyine natwe hari ibyo dusaba bigomba kubanzwa kuzuzwa.”
Yongeyeho ko FDLR ikorera mu burasirazuba bwa RDC, cyane cyane mu bice M23 yigaruriye, aho yavuze ko ari na ho abarwanyi bayo bagaragara cyane.
Ku ruhande rw’u Rwanda, ikibazo cya FDLR cyakomeje kugaragazwa nk’ikibangamiye umutekano warwo, bitewe n’uko uyu mutwe washinzwe n’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kandi ukaba ukorera hafi y’umupaka warwo.
Mu biganiro byabaye hagati ya RDC n’u Rwanda kuva i Luanda kugera i Washington, ikibazo cya FDLR cyagiye kigarukwaho cyane. U Rwanda rwagaragaje ko gusenya uyu mutwe ari kimwe mu bisabwa kugira ngo rukureho ingamba z’ubwirinzi rwashyize ku mupaka.
Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, aherutse kwibutsa ko amasezerano ya Washington atagamije ibiganiro byo guhendahenda FDLR, ahubwo agamije kuyivanaho burundu binyuze mu kuyambura intwaro no kuyisenya.
Yagize ati “Amasezerano ya Washington agena gusenya FDLR, ntabwo agena gahunda yo guhendahenda umutwe w’Abajenosideri Guverinoma ya RDC yakomeje guha intwaro no gukorana na wo.”
Yolande Makolo yavuze ko gushyira mu bikorwa ayo masezerano bisaba ibikorwa bifatika bigaragaza ko FDLR yasenywe kandi ikamburwa intwaro, aho kuba ibiri mu nyandiko gusa.
Ku wa 28 Nyakanga 2026, abayobozi ba RDC barimo Minisitiri ushinzwe ukwishyira hamwe kw’akarere, Floribert Anzuluni, ndetse n’Umuvugizi wa Guverinoma, Patrick Muyaya, batangaje ko FDLR yemeye gushyira intwaro hasi, bavuga ko igisigaye ari uko u Rwanda rukura ingamba z’ubwirinzi.
Gusa u Rwanda rwamaganye iyo myumvire, ruvuga ko FDLR idakwiye gufatwa nk’umutwe ugomba kugirana amasezerano asanzwe na Leta, ahubwo ko ikibazo cyayo kigomba gukemurwa binyuze mu kuyisenya.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, yavuze ko amasezerano RDC yagiranye na FDLR atandukanye n’amasezerano y’amahoro ya Washington, ndetse anenga uburyo Kinshasa ikomeje kugaragaza ko ikibazo cya FDLR cyakemutse.
U Rwanda ruvuga ko FDLR ikiri ikibazo ku mutekano w’akarere, bityo ko igisubizo nyacyo atari ukuyiganiriza gusa, ahubwo ari ugushyira mu bikorwa gahunda yo kuyambura intwaro no kuyisenya burundu.
