Post
Craig Randall yishyizeho ‘tattoo’ y’igihembo cya MVP wa BAL
Randall ni we mukinnyi wafashije u Rwanda kugera ku mateka yo kubona ikipe yarwo ya mbere yegukana BAL, nyuma y’imyaka itandatu iri rushanwa rihuza amakipe meza muri Afurika ribera i Kigali.
Uyu mukinnyi yongeye kugera mu Rwanda, aho yaguzwe na APR BBC kugira ngo azayifashe mu Mikino ya Kamarampaka muri Shampiyona ya Basketball ya 2025/26.
Mu myitozo ya bagenzi be, uyu mukinnyi usanzwe afite ‘tattoo’ nyinshi ku mubiri we, yagaragaye yariyongereyeho izindi nshya zirimo isa n’Igihembo cy’Umukinnyi mwiza wa BAL 2026.
Indi shusho yishyizeho ni igihembo yahawe ubwo yatorwaga nk’umukinnyi mwiza akinira Long Island Nets ishamikiye kuri Brooklyn Nets yo muri NBA, ariko yo ikaba ikina muri Shampiyona yo kuzamura impano ya ‘G-League’. Igihembo yagihawe mu 2022.
Uyu mukinnyi w’Umunyamerika ari mu bakinnyi APR BBC izifashisha mu rugendo rwo guhatanira igikombe cya shampiyona, aho izaba ikeneye ubunararibonye bwe n’ubushobozi yagaragaje ku rwego rwa Afurika.
Si ubwa mbere ageze muri iyi kipe kuko yayigezemo muri Gashyantare 2026, ariko nyuma y’uko itemerewe gukina BAL 2026, yerekeza muri RSSB Tigers yayisimbuye.
Kuri ubu, APR BBC ikomeje kwitegura imikino ya Play-offs izatangira ku wa 5 Kanama, aho izaba ihanganye n’andi makipe ashaka kwegukana igikombe cya Shampiyona y’u Rwanda ya Basketball.



