Post
Ariana Grande agiye kuba ahagaritse umuziki
Ni bimwe mu byatangajwe n’umuhagarariye ku wa 2 Kanama 2026.
Ureberera inyungu z’uyu muhanzi yavuze ko azafata akaruhuko ajye kure y’abafana namara gusoza Eternal Sunshine Tour.
Ati “Ibi bitaramo byamubereye isomo ryiza. Akunda abafana be kandi yakunze cyane buri munota wo muri ibi bitaramo”.
Uyu muririmbyi w’imyaka 33 y’amavuko azasoza ibi bitaramo ku wa 1 Nzeri 2026, i Londres mu Bwongereza.
Ni nyuma y’uko abafana be by’umwihariko batangiye guakeka ko aka kazi kenshi amazemo iminsi ari ko katumye agira ibibazo bijyanye.
Umuhagarariye yongeyeho ko “Ashishikajwe no gusoza ibi bitaramo, akabisoza neza, yishimye kandi ubuzima bwe bumeze neza, noneho agafata akaruhuko akwiye aho atazagira ibikorwa bimuhuza n’abafana akora cyangwa agaragaramo”.
Uyu muhanzi ntazanagaragara no muri filime ‘Sunday in the Park With George’ ya Stephen Sondheim muri studio ya West End Revival nk’uko byari biteganyijwe.
Ni filime yari gukinamo ikazamurikwa mu Mpeshyi y’umwaka utaha wa 2027, ikamurikirwa muri Barbican Centre i Londres mu Bwongereza. Yari kuzayikinanamo na Jonathan Bailey bakinanye muri Wicked igakundwa na benshi ku Isi.
Ku wa 31 Nyakanga 2026, Ariana Grande yasohoye album yise Petal. Anaherutse gusubirana na Ricky Alvarez, wahoze ari umukunzi n’umubyinnyi we icyarimwe mu myaka icumi ishize.
