Post
Nigeria: Abitwaje intwaro bishe abantu 12, bashimuta abagore n’abana
Umwe mu batuye mu gace igitero cyagabwemo yabwiye Reuters ko abantu batandatu bo mu muryango umwe bapfuye batwikiwe mu nzu yabo.
Abaturage bavuze ko abo bagizi ba nabi binjiye mu gace ka Lajinge ahagana saa tanu z’ijoro ku wa Gatandatu, batangira kugaba ibitero ku baturage kugeza ahagana saa munani z’igitondo cyo ku Cyumweru.
Aka gace kamaze igihe kibasirwa n’ibitero by’abitwaje intwaro basahura imidugudu, bagashimuta abaturage kugira ngo basabe ingurane y’amafaranga, ndetse bakiba amatungo.
Umwe mu baturage witwa Auwal Hassan yabwiye Reuters kuri telefoni ko bishe abantu 12, bakomeretsa abandi bane, bashimuta abagore n’abana nyuma yo kwiba amatungo menshi.
Umuvugizi w’igipolisi cya Sokoto, Ahmed Rufai, yavuze ko polisi yatangiye iperereza kuri iki gitero.
